yakweli.com

amakuru ajyanye n'ubwiza, kwiyitaho no kwikunda ni hano abarizwa.


Post-Facial Care: Ni iki ukwiye gukora nyuma yo gukoresha facials kugira ngo ubone results y’igihe kirekire

gukoresha facial ni uburyo bwiza bwo kwita ku ruhu kuko ukorerwa isuku iri deep, hydration hamwe no kugarura ubwiza uruhu rwahoranye kandi bikorwa biri deep bakagera imbere aho wowe usanzwe ukoresha skincare products gusa utajya ugera. ariko kugira ngo ubone iyo glow cg ibyo byiza mu gihe kinini hari ibyo ugomba gukora no kwirinda.

1. kora hydration uruhu ruhorane ububobere

  • kubera iki: Facials zirasukura, zinakora exfoliation kuburyo udakoze hydration nyuma yaho wakwisanga uruhu rwumye cyane muri make wagira skin dehydration.
  • ikorwa ite: nywa amazi ahagije unakoreshe moisturizer zikora hydration urugero wakoresha hyaluronic acid, niacinamide, ceramides, snail mucin, glycerin cg moisturiser iyariyo yose itanga hydration.

2. irinde kwikorakora mu maso

  • kubera iki: nyuma ya facial, uruhu ruba ruri sensitive kandi biba binoroshye kuba rwakwangizwa na bacteri mu buryo bworoshye.
  • ibyo kwitaho: karaba intoki inshuro nyinshi kandi wirinde kuba wamena igiheri cyaba cyasigaye mu maso kitavuwe.

3. irinde Makeup byibura amasaha 24

  • kubera iki: Makeup zose ntabwo ziri non comedogenic kuburyo zimwe zishobora guclogging pores, cyane ko iyo wakoresheje facial baba bagukuriyemo imyanda. ibyiza ha uruhu umwanya ruhumeke.
  • ni iki wakora: hari abantu bakunda makeup kuburyo atagenda ntazo yambaye, inama nakugira koresha facial muri weekend igihe wumva uzabona akanya ko kuruhuka. kandi umunsi ukurikiyeho ita kuri makeup brand ukoresha urebe iziri non comedogenic urugero bahaa’s oil free matte foundation hamwe na bahaa’s 3 in 1 beauty palette niba ukunda gukoresha blusher, highlight na bronzer.

4. irinde izuba

  • kubera iki: uruhu rwawe ruba ruri sensitive nyuma yo gukoresha deep exfoliation nka microdermabrasion, chemical peel, microneedling nizindi, utirinze izuba rya gutwika ukazana amabara.
  • wakora iki: koresha sunscreen iri broad-spectrum ifite SPF 30 kuzamura, amabara ingofero, cg sunglasses niba uraza gukorera outdoors. bizagufasha kwirinda hyperpigmentation cg kugira photosensitivity.

5. irinde ibituma ubira ibyuya

  • kubera iki: ibyuya bishobora gutuma uruhu rwawe ruzana ama allergy, bishobora kugutera irritation, bishobora guclogginga pores ukisanga uri kuzana ibiheri.
  • wakora iki: fata akaruhuko ube uretse kujya gym, sauna nahandi ukorera sport ahubwo kora sport zoroheje zituma utabira ibyuya. reka skincare products ukoresha zibone akanya ko gukora neza ku ruhu rukiri fresh ureke kurwexposa kubushyuhe bwinshi.

6. irinde amavuta ari actives cg aremerera uruhu

  • kubera ikihy: Ingredients nka retinol, glycolic acid, and salicylic acid zishobora kuguha irritation kandi ikindi exfoliation uba wayibonye ntabwo uba ukiyikeneye muri ako kanya, gukomeza ukoresha ingredients ziri strong ni nko gukora over exfoliation. iri tegeko kandi rirareba abantu bakoresha amavuta akesha.
  • wabigenza ute: kora skincare routine iri simple ukoreshe cleanser iri gentle, moisturiser na sunscreen kugeza wumvishe uruhu rumaze gutuza, uzabone kwongera muri routine yawe actives uhereye kuziri mild nka yakweli vitamin c glow serum izagufashe gukomezanya iyo glow ufite ku ruhu rwawe.

7. irinde Exfoliation

  • kubera iki: Facials nubundi haba harimo no kugukorera exfoliation bagakuraho dead skin cells, gukomeza ukora exfoliation bishobora gutuma uruhu rwawe ruba sensitive, rugatukura, rugasa umutuku rukanazana irritation.
  • wakora iki: reka ama scrub, uturoso, exfoliation toner na ma mask ukoresha mu maso, byibura tegereza ibyumweru 2.

8. itondere bimwe mubyo ukoresha cg ushaka kwongera muri routine yawe

  • kubera iki: akenshi iyo tubonye uruhu ruri gusa neza rufite hydration, nta biheri nibwo dutangira gutekereza guhindura tukajya kuzindi products ziri gutwika ariko burya sibyo guhita utangira routine nshya.
  • wakora iki: guma kuri products wakoreshaga, iba facials wakoreshaga wari ugamije gukuraho hyperpigmentation guma kuri face wao yawe kuko izagufasha byisumbuyeho gukuraho amabara, ibiheri binatume ugumana results y’igihe kirekire.

muri make:

  • kora ibi: kora Hydration, isige sunscreen, reka uruhu ruruhuke, kandi kora routine yoroheje.
  • wikora ibi: irinde products ziremereye, kubira ibyuya, kwikora mu maso kandi wirinde izuba uko bishoboka kwose.

Ni ukurikiza izi nama ntabwo uzongera kuzana irritation za hato na hato cg ngo uruhu rukundye rube sensitive kandi uzabona glow y’igihe kirekire.

error

Enjoy this blog? Please spread the word :)

Facebook0
Instagram0
Telegram
WhatsApp
FbMessenger
Tiktok
Copy link
URL has been copied successfully!