Mu kwita ku ruhu, hydration (guha uruhu amazi rugahora rufite ububoberi) ni ingenzi cyane. Waruzi ko amazi tunywa yonyine adahagije kugira ngo uruhu rwawe rubone hydration? reka turebe bimwe mu bituma dutakaza amazi twebwe tutabizi aribyo byitwa Trans-Epidermal Water Loss (TEWL). TEWL ishobora gutuma uruhu rwawe ruta forme, uruhu rudakomeza kugororoka, mbese igira ingaruka ku ruhu rwawe muri rusange. kumenya TEWL icyari cyo ni inzira nziza yo kumenya ibigomba kuba muri skincare routine yawe. Reka turebe TEWL icyari cyo, impamvu ari ingenzi, ndetse n’uburyo wayitaho ngo ugire uruhu rugaragara neza kandi ruzira umwuma.
Gutakaza Amazi ku Ruhu (TEWL) ni Iki?
Gutakaza amazi mu ruhu, cyangwa Trans-Epidermal Water Loss (TEWL), ni uburyo amazi ava muri layer ya kabiri y’uruhu (dermis) agaca mu ruhu rwo hejuru (epidermis) maze agakora evaporation mu mwuka. TEWL ni uburyo karemano bw’ukuntu uruhu rwacu rukoramo ruringaniza umwuka/moisture ku ruhu rwacu rwo hejuru. Gusa ingaruka TEWL itugiraho ni uko ishobora gutuma uruhu rutakaza amazi ku kigero cyo hejuru/dehydration, bikaba byakwangiza uburyo uruhu rwirwanaho, bigatuma rwumagara, rukamera nabi, kandi bikaba byanatuma ruhura n’uburwayi nka eczema.
Impamvu TEWL ari Ingenzi ku Buzima bw’Uruhu rwawe
- iringaniza amazi/ hydration: TEWL igira uruhare rukomeye mu kubungabunga ubushobozi bwo kwinjiza no kubika amazi mu ruhu. Iyo igipimo cyo gutakaza amazi kiri hejuru kuruta ubushobozi bw’uruhu bwo kubika amazi, bishobora gutuma uruhu rusa nabi, rugakomera, cyangwa rukagira amavuta menshi.
- kurinda uruhu rwo hejuru (skin barrier) kwangirika: uruhu rwo hejuru (epidermis) rudufasha kwirinda imyanda ituruka hanze, irimo umwanda nk’ivumbi, n’udukoko hamwe n’indi myanda iba mu bidukikije. Gutakaza amazi ku kigero cyo hejuru byangiza epidermis, bigatuma uruhu rudashobora kwirwanaho no kwirinda ibiruhungabanya.
- kurinda uruhu Gusaza no gutuma Uruhu ruhora Rugororotse (elasticity): Kwita ku kibazo cy’umwuma mu ruhu ni ingenzi mu kwirinda gusaza no kugumana elasticity. uruhu rutoshye ntabwo rukunda kuzana iminkanyari vuba, TEWL ishobora gutuma uruhu rusaza vuba, kuko nta mazi ahagije aba ari mu ruhu ngo rube rworoshye kandi rurinzwe bihagije.
Impamvu zituma gutakaza amazi byoroha
uburyo butuma TEWL ibaho ku kigero cyo hejuru, nuburyo wafasha uruhu rwawe kuringaniza TEWL ku buryo ugabanya ingaruka zayo.
- impamvu z’ibihe : mu bukonje, cg igihe hari umuyaga mwinshi amazi ari mu ruhu biba byoroshye ko yakora evaporation bikaba impamvu yuko ushobora kugira uruhu rwumye.
- ingaruka z’izuba : izuba rishobora kuba impamvu yo kwangirika kw’uruhu rwo hejuru, no gutuma uruhu rutakaza amazi menshi.
- gukoresha Skincare Products zikaze cyane: urugero nko gukoresha amasabune afite ph iri hejuru, exfoliation, toner zirimo alcohol, gukoresha retinol nabi byose bishobora kuba impamvu yo kumara amavuta yose ku ruhu bikaba impamvu y’uruhu kwangirika no kugira TEWL.
- gukura: uko dukura niko uruhu rwacu rugabanya gukora amavuta, bikaba n’impamvu yo kugabanya ubushobozi bwo kubika amazi. Niyo mpamvu hydration ari ngoombwa igihe turi gukura.
- uburwayi bw’uruhu : urugero eczema, psoriasis, na rosacea ziri mu bituma uruhu rwo hejuru rwangirika bikaba byatuma habaho TEWL iri kurwego rwo hejuru no kugira sensitive skin. ]
Ibyo Wagenderaho Ugabanya Gutakaza Amazi Mu Ruhu rwawe
- Koresha products zikurura Amazi (humectant): izo products ni nka hyaluronic acid, glycerin, na aloe vera, ceramides, snail, zigufasha kwongera amazi mu ruhu kandi bigatuma uruhu rworoha ntibibe impamvu yo gusaduka no kwattakwa n’uburwayi bwakwinjira mu ruhu byoroshye bitewe nuko gusaduka.
- Komeza Ubushobozi Bw’Uruhu: Niba ufite uruhu rwangiritse ushobora kurusana wifashishije amavuta arimo ibishobora gukomeza uruhu, nka ceramides, fatty acids, n’amavuta y’ibikomoka kuri cholesterol. Ibi byuzuzanya n’uburyo karemano uruhu rukora, bigatuma uruhu rwibikamo amazi bityo rukagabanya gutakaza amazi.
- bika Amazi mu Ruhu: Nyuma yo gukoresha amavuta akurura amazi cyangwa serum kurikizaho gukoresha ibi sealing in moisture mbese bibika ya hydration, hano urenzaho moisturizer yawe ikamera nkikora urukuta hejuru yaza serum zawe wisize ntibibe impamvu yo kuzitakaza.
- Irinde gukora over exfoliation: Nubwo exfoliation ari ingenzi ku ruhu twabonye uburyo iyo ikozwe nabi yangiza uruhu rwo hejuru, ikindi bishobora gutuma uruhu rwuma cyane. exfoliation ikorwa byibura 2 cg 3 mu cyumweru kurenza aho uba wangiza uruhu, ushobora no utuma rutakaza amazi rusanganwe.
- Koresha Amavuta arinda Izuba Buri Munsi: mu bituma uruhu rutakaza amazi harimo n’ingaruka z’izuba, ikindi izuba rishobora no kwangiza uburyo uruhu rukoramo ugasanga urisiga ariko nta kintu amavuta agufasha.
- Koresha utumashini twongera moisture (humidifier) : Niba uba ahantu hatinjiza umwuka munzu ibyiza uzagure vans, air humidifier zigufashe kwongera umwuka mu nzu.
- Nywa Amazi asukuye: Kunywa amazi ahagije ku munsi bishobora gufasha kubungabunga uruhu rwawe bikaba bya kugabanyiriza ibyago byuko rwa kwuma cyane, bigafasha uruhu kugumana ubushobozi bwarwo bwo kwirwanaho.
Gusoza: Irinde Gutakaza Amazi ku Kigero cyo Hejuru Kugira ngo Ugire Uruhu Rwiza, Rumeze neza
Gutakaza amazi mu ruhu (TEWL) ni ibintu karemano, ariko kubigabanya bifite akamaro gakomeye mu kugira uruhu rwiza rufite umwuma. Ukoresha amavuta y’uruhu akomeza imiterere y’uruhu, ugakoresha ibikurura amazi, kandi ugashyira mu bikorwa uburyo bwo kwirinda ibihe by’ikirere, ushobora kugabanya gutakaza amazi mu ruhu neza. Kubungabunga urwego rw’umwuma w’uruhu ntibifasha gusa kwirinda kurushe kandi rukomera, ahubwo bituma rugaragara neza igihe kirekire.