
uruhu rwacu rwo hejuru rutuwe nutunyabuzima duto turenga millions, tuzwi nka microbiome. utwo tunyabuzima utarebesha ijisho tugizwe na bacteria, fungi, virusi nizindi microbes, icyo utwo tunyabuzima dufasha ni uguhangana nimyanda cg utundi tunyabuzima twebwe duhurira natwo muri environment, microbiome ifasha mu kurinda uruhu infections no kurinda uruhu rwawe inflammation iyariyo yose. reka turebe impamvu ari ingenzi kubungabunga microbiome, ese ni ryari uzangiza, ni iki cyagufasha kwongera kuzitaho nibindi.
Skin Microbiome ni iki?
skin microbiome ni uruhurirane karemano rw’utunyabuzima tuba ku ruhu rwacu, no mwimbere mu ruhu. buri muntu agira microbiome ze zitandukanye ni zundi nkuko tutajya duhuza ibikumwe/fingerprints niko nazo zimeze, zitandukana bitewe na genetics, imyaka, aho utuye, imirire, na lifestyle tubamo. izi microbes zifitiye uruhu rwacu umumaro munini cyane, zifasha mu buryo uruhu rukoramo n’uburyo rugaragara.
microbiome zigize uruhu rwacu ni izi zikurikira:
- Bacteria: bacteria z’umumaro, urugero nka Staphylococcus epidermidis, zifasha guhangana na bacteri mbi zattacka uruhu rwacu kandi zikaba zinafasha mu kwongera uruhu ubudahangarwa.
- Fungi: izi ni fungi zinyuranye harimo izitwa Malassezia, zifasha uruhu mu kwirinda pathogen (pathogen ni bacteri, fungi cg virus zishobora gutera uburwayi)
- Virus: ushobora kumva virus ukumva bitangaje ariko ku ruhu rwacu hariho virus nziza zifasha kurwanya virus mbi zishobora gutera uruhu rwacu.
kubera iki skin microbiome ari ingenzi?
- ziturinda Pathogens: skin microbiome ni ingabo zirinda uruhu rwacu kuba rwaturwaho nudukoko tugamije kudutera uburwayi buhoraho, microbiome ziri kuruhu rwacu ziturinda kurwara ibiheri, kugira inflammation cg gutukura kw’uruhu.
- kuringaniza pH y’uruhu rwacu: skin microbiome ifasha mu kuringaniza ph karemano y’uruhu rwacu ibyo bigatuma uruhu rugira acid iringaniye, kuba ph iringaniye ni impamvu ituma uruhu rutattakwa na bacteri mbi mu buryo bworoshye bikaba impamvu yo kugira uruhu rufite ubuzima bwiza kandi rusa neza.
- gufasha uruhu rwo hejuru kutangirika no guhorana hydration : microbiome itarangijwe irinda uruhu kwangirika kandi igafasha mu kugumana hydration bikaba impamvu ituma uruhu rutuma cyane, rutagira irritation cg ngo rugaragaze ibimenyetso byo gusaza vuba kw’uruhu.
- gufasha immune System yacu: skin microbiome ikorana n’ubudahangarwa bw’uruhu rwacu bigatuma uruhu ruturaho bacteri nziza ziteguye kuturwanirira bikaba impamvu yo kwirinda uburwayi nka eczema, psoriasis na rosacea.
ni ibiki bituma skin microbiome zacu zangirika?
nubwo twabonye ibyiza bya skin microbiome ariko burya hari igihe twebwe ubwacu dukora ibituma zangirika, zangirika byagenze gutya:
- Gukoresha amasabune aremereye: amasabune cyane cyane bar soap, gifura, amasabune yo kwoga ku mubiri ntabwo ari byiza kuyakaraba mu maso,hari video nakoze kuri youtube mbereka ph zifite, inyinshi zijagaraza ph y’uruhu rwacu, niba ushaka kugira uruhu rwiza shaka cleansers, mousse cg isabune zagenewe gukoreshwa mu maso.
- gukora over exfoliation: over exfoliation twabonye ingaruka zayo, ni byiza kwirinda ugakoresha scrubs, ibyo kwikuba, exfoliation toner mu buryo bukwiye.
- gukoresha ama Antibiotics na Antimicrobials: gukoresha imiti ivura utunyabuzima dutera uburwayi, ukayikoresha igihe kirekire birangira za bacteri uri kurwanya zize guhangana niyo miti ubundi ugasanga ubanye nizo bacteri igihe kirekire kuko ubwazo ziyubakira ahantu zizatura. (iyi topic nzayandikaho birambuye kugira ngo umenye impamvu atari byiza gukoresha imiti cg tube uko wiboneye ukazikoresha nk’amavuta asanzwe)
- umwanda uri mu bidukikije: niba utuye ahantu haba imyanda, amavumbi, ibyuka bihumanye, amahirwe menshi nuko uzajagaraza microbiome zawe ubundi uruhu ruhure n’uburwayi.
- ibyo urya n’uburyo ubayeho: kurya nabi, kudasinzira bihagije, stress nyinshi bigira ingaruka ku budahangarwa bw’umubiri wawe bikagira ingaruka kuri microbiome zigize uruhu rwawe.
ni iki wakora ngo ufashe uruhu rwawe kugira microbiome zifite ubuzima bwiza?
- koresha isabune nziza : koresha isabune zoroheje zikuraho imyanda ariko zitamazeho amavuta karemeno yose ku ruhu bizagufasha kugira uruhu rudapfa kwangirika byoroshye.
- koresha Prebiotics na Probiotics: Prebiotics zigaburira bacteri nziza dusanganywe naho probiotics zo zifasha mu gutuma havuka bacteri nziza. prebiotics na probiotics wazikura mubyo kwisiga no kurya urugero yogurt, cyangwa ibyo kurya bya korea byitwa kimchi, hari na video naberetse tiktok sinzi niba ikiriho y’uburyo bakora glutathione na vitamin D, ushobora no gukora fermented cabbage (searchinga iryo jambo urabona uburyo zikorwa).
- gabanya inshuro ukoresha sanitizer : kwoza intoki ukoresheje sanitizer ni byiza cyane ariko bikore mu rugero, ikindi gabanya inshuro ukoresha medicated soap cg antibacterial soap kuko nazo zifatwa nk’imiti.
- gabanya gukoresha Ingredients zikaze: gabanya products zirimo alcohol nyinshi nko kwisiga perfume ku ruhu si byiza, artificial fragrances, unagabanye gukoresha acids, kuko nazo zishobora kwangiza microbiome zawe, ahubwo ibyiza wakoresha za ingredients zikora hydration.
- koresha moisturizer yawe buri munsi: burigihe koresha moisturiser unakore hydration, nubona uruhu rwangiritse cg ruriho agasebe cg watwitswe n’izuba jya ukoresha ingredients nk’igikakarubamba/ aloe, hyakuronic acids, squalane nizindi zizagufasha gusana uruhu byihuse.
- gabanya Stress: stress twayivuzeho muri blog zatambutse ushobora kureba muri post zacu ugasearchinga ukareba uburyo wazigabanya kuko iyo zibaye nyinshi zigabanya ubudahangarwa bw’uruhu rwawe, zikagabanya uburyo uruhu rwirwanaho. kora imyitozo nka yoga, meditation, sport…
niba wajyaga ubona skin microbiome ukibaza niba ari trends ndakeka ino blog igusubije, microbiome si trends ahubwo ni biology ijyanye na skincare, kuyimenya ni ukumenya kwita kuruhu no kwirinda ingaruka zudukoko tuba mu bidukikije. nsoza kandi ndakwibutsa niba ufite ubushobozi wakoresha skincare products zanditseho probiotics, prebiotics cg postbiotics zagufasha kugaburira skin microbiome no kubaka uburinzi bukomeye bw’uruhu rwawe.