Gukunda umurimo no kuwunoza kuri njye numva bitakagombye kuba ari ugukora ibintu byinshi mu mwanya umwe. Ahubwo kuri njye mbona byakabaye gutakaza umwanya wawe mu bigufitiye umumaro. Ikintu cyagufasha gukora ibigufitiye umumaro ukabinoza ni ukuba ufite impamvu yumvikana ituma uri gukora. Kugira impamvu ituma uri gukora ikintu runaka ni kimwe mu bintu mbwira abanyeshuri banjye, niba nta mpamvu ikumotiva gukora nkubwije ukuri ko uzajya wumva uri kuvunikira ubusa.
Society turimo ikubwira ko gukora cyane ari ukwirundaho imirimo myinshi ariko burya sibyo kuko biri mu biza guca integer, kora ibyo ushoboye ibindi udashoboye ubireke cyangwa ubihe abandi bagufashe kubikora. Hari nubwo mu kazi ushobora kwiha akazi kenshi kugira ngo wereke abo mukorana ko urenze ariko ukuri nuko ibyo ukora bitakurimo ari ukugaragara inyuma ntabwo byakabaye impamvu ituma ukora cyane, nta nubwo gushaka kugwiza ifaranga cg kumenyekana byakabaye impamvu ituma ukora ubutaruhuka.
Ndabizi ko utunguwe no kumva ko ifaranga no kwamamara bidakwiye kubabaza umutwe ariko uko ni ukuri kwanjye. Ikintu cyagatumye ukora cyane wenda byakabaye gushaka kubaho lifestyle nziza iri health, kwirinda ko umwana wawe yabura school fees ariko ntabwo bikwiye kuba external factors (gushaka kwemeza abandi kandi wowe imbere uri gushiriramo). Iyo impamvu igusunikira gukora cyane idafatika nawe uhora wumva uvunika cyane kandi na motivation ukumva iri hasi.
Niba ushaka kunoza umurimo, ita cyane ku gituma ushaka gukora. Kibe kunezeza wowe aho kuba kunezeza abandi, niba ushaka amafrw yo kwita ku muryango wawe urukundo ubakunda nirwo rukwiye kuba impamvu nyamukuru ituma uri gukora. Wigeze gukena hamwe ubura na pads yo kwambara, ubwo urwango wanga ubukene nirwo rukwiye kuba impamvu ituma ukora cyane.
Ni ingenzi kumenya ikintu ushaka kwirinda mu buzima, kuko iyo mpamvu izatuma ubyuka kare cyane ugakora ntawuguhatirije. Ntacyo bitwaye kubwira abantu impamvu igusunikira gukora cyane cg wanashaka ntugire uwo ubimbwira, icyangombwa nuko wowe wibwiza ukuri. Kugira ngo unoze umurimo wawe ni byiza guhora wiyibutsa impamvu uri gukora, ibuka kera muri boarding ukuntu watinyaga ko baguha week end kuko wahoraga wiyibutsa ko bayiguhaye iwanyu utabona icyo ubabwira.
Nsoza ndakwibutsa ko nta muti uriho wagufasha gukora icyo kintu kiri mu nzozi uhora usubika uvuga uti nzagikora ejo. Inzozi zawe kuzigeraho iwowe ugomba guhaguruka ukavuga uti reka ntangire, ubundi utangire gake gake uzageraho ibyo ukora bibe ubuzima bwawe busazwe ubundi bikuryohere. Ubutaha nzakubwira ukuntu watangira ukora duke duke mu mwanya ufite kandi ukazabona havuyemo ikintu kinini utatekerezaga.