ubuzima bwawe buryoha cyane igihe ufite amakuru yibijya mbere, mbese nta kintu cyaruta gusoma ukagira ubumenyi ku bintu wifuza ko byaba mu buzima bwawe n’ibindi utifuza ko bya kubaho. Kutagira intego ni ukutamenya icyo wifuza kuba cyo cg wifuza kugeraho, niyo mpamvu tugiye kureba ni gute wamenya icyo ushaka kugeraho nuburyo wakigeraho.
isuzume neza unasuzume icyo kintu wifuza niyo nkingi ya mbere yo kugera ku ntsinzi. Ese ushaka iki? Ubuzima butarimo ubukene? Ushaka ubuzima butarimo kurwaragurika intego yawe ikaba ari ukurya neza? Ese koko ufite discipline kuburyo icyo wakwibuza wabasha ku kireka burundu?
uburyo bwa kabiri bwagufasha kugera kuri izo ntego, tekereza ikintu udakunda, gutekereza ku bintu udakunda biroroshye kurusha gutekereza kubyo ukunda, ese wanga ubukene? Wanga kuba wabona umwana ariko ntubashe kumuha ibikenewe? Reba ubuzima ubayeho ubu, ubundi wibwire ibintu udakunda wumva wifuza guhindura. Reba icyo kintu gituma utishima, ubundi intego yawe ibe kuzakirinda mu minsi izaza.
ubundi buryo wakoramo intego zawe, ni ukugerageza ukarekura bimwe mu bintu byakubayeho nubu ugiha umwanya wawe munini ubitekerezaho, ibabarire witure umutwaro ubundi ubuzima bukomeze, ntacyo bimaze gukomeza kwibaza impamvu wabyaye uri muto, ntacyo bimaze gukomeza wibaza impamvu wakikirije amashuri, wowe isomo wararyize ubu igikurikiyeho ni ukwiha intego yo kutongera gusubira inyuma.
ubuzima bugizwe n’ibisitaza, ibishimishije, ibyo twe dukora, abantu muhorana, uburyo ufasha abandi bakishima ku bwawe, ntabwo ubuzima ari ukwicara ugakora akazi ubutaruhuka, ntabwo ubuzima ari uguhora ukora amasuku buri munsi kandi ntabwo ubuzima ari ukureba television kuva mu gitondo bukarinda bwira, gira intego yicyo gukora wishime kandi ugire nigihe cyo kwishimana nabawe.
ngaho ibaze impamvu ubuzima bwawe bubishye, ibaze impamvu buryoshye, ibaze impamvu ukora akazi runaka ntugasoze, ibaze impamvu nta nzozi ugira zibyo ushaka kugeraho. Tekereza ku kuntu ubu ugize intego ubuzima bwawe mu myaka iza bwa kworoha ubundi ufate umwanzuro ko hari ikintu ugiye gukora kizatuma mu minsi iza uryoherwa n’ubuzima.
igihe cyose jya ugira ahantu wandika, kwandika bizagufasha gusubira inyuma ukavuga uti yoo amezi arashize ya ntego nihaye yo kubyuka kare nkakora sport ntabigezeho, umwaka ugiye gushira cya kibanza ntakiguze mbese kwandika bizagufasha guha agaciro intego zawe.
kora visualization mbese humiriza utekereze ukuntu izo ntego zawe uzazitwaza gake ariko zikazavamo ikintu kinini, ibaze ukuntu uzagura umurima uhinge ibisheke, nibyera ujye ucuruza juice hafi ya GYM, nyuma yaho ikundwe utangire uyipfunyike mu ducupa nyuma yaho ibe yavamo uruganda. Mbese visualization ni ukureba mu ndorerwamo inzira yose business yawe izacamo ikaba ikintu kinini.
itegereze neza role models bawe, reba uburyo batangiye business, reba uburyo babayeho bizagufasha kwandika ahazaza wifuza, urugero niba yakweli ari role model wawe ibaze aho ageze naho yatangiriye, ni iyihe nzira yaciyemo ngo ibidashoboka abigire ibishoboka.
inzira igana ku ntsinzi ntabwo buri igihe iba irambuye nkuko ubikeka, niba bitagenze uko wabyifuzaga ongera ugire inzozi kandi wongere uzigerageze.