
Supplement ni products zikorwa purpose ari ukuzuza intungamubiri dukura mubyo turya, cya kintu utakuye mubyo urya urugero vitamins, minerals supplement izagufasha kuzuza ingano y’ibikenewe mu mubiri niba utari kurya neza izo ntungamubiri.
Supplement icombina ubwoko bw’ibyo kurya by’ingenzi umubiri wacu ukenera kugira ngo ugire ubuzima bwiza urugero ni vitamins, minerals, amavuta (fatty acids), amino acids (proteins).
Bimwe mu biba mu ma supplement bishobora gukurwa mu mbuto, cg bikaba ibikorano (synthesized supplement), cg zigakurwa mu matungo urugero nka collagen ikurwa mu mafi.
Supplement zishobora kuba ari ikinini/capsules, syrup cg zikaba zimeze nka bombo/gummies.
Reka turebe imwe muri supplements z’ingenzi zifasha mu kurya indyo yuzuye (balanced diet)
Vitamins

Ku ruhu kugira ngo rube rwiza dukenera
Vitamin C- vit c nuyibona ujye wumva collagen kuko ifasha cyane mu gukora collagen, niyo vitamin ifasha uruhu kuba firm, uruhu iyo nta vitamin C rufite uzabona rusa nkurunegekaye, runanutse, vitamin C ni antioxidant ifasha kugabanya ingaruka duhura nazo muri environment, ni nziza kd mu kwongera ubudahangarwa bw’umubiri, vitamin c kd ni recovery vitamin ifasha mu kugarura no gusana uruhu rwangijwe n’izuba cg ibyo twisiga kumwe usanga wisize ibintu bikaze bigasiga uruhu ruriho ikibara cy’umukara so vit c ifasha kugarura uruhu uko rwahoze.
Bimwe mubyo ukwiye kwibandaho ushaka kwongera supplement muri skincare routine yawe
- Niba aribwo ugitangira gukoresha supplement hera ku bwoko bumwe kugira ngo umenye ingaruka supplement ziri kugira ku mubiri wawe nyuma ushobora kuzongeramo indi supplement.
- nkuko nabivuze ruguru supplement ishobora kubamo vitamins, minerals, fatty acids na proteins, fatty acids zikora akazi karenze kamwe urugero omega 3 uzasanga ifasha kubijyanye no kugira heart health kd usange ni nziza no ku ruhu, supplements zifite umumaro munini cyane cyane ku ruhu ariko ntabwo uzemerewe niba ufite ibibazo bya pressure, urwara indwara z’ umutima ugirwa inama yo kwita ku mirire gusa.
- isoko rya supplements riri self regulated uzasanga zigurirwa ahantu hose no hanze hatari muri pharmacy ndakugira inama yo kugurira ahantu hizewe ku muntu uzi ibyo akora kd ubanze ukore research umenye icyo ukeneye.
- soma details umenye uko zikoreshwa kuko hari izikoreshwa hagati mu munsi, hari izo unywa mbere cg nyuma yo kurya, wizinywa uko wiboneye.
- supplements ntabwo zikuraho ko ugomba kurya neza, niba ukoresha supplement ntibivuze ko udakeneye kurya imbuto, kurya indyo yuzuye bikomeza kuba priority nubwo ukoresha supplement.
- niba ukoresha supplement nyinshi menya content uri kwinjiza kugira ngo wirinde over supply ya vitamins imwe cg ugasanga mineral imwe niyo iri hejuru, ugomba ku balancinga.
- supplements ni ukunganira ni byiza kuzikoresha mu gihe runaka ubundi umubiri nanone ukawuha akanya ukikoresha wonyine, mbese ntukwiye kubaho ubuzima bwawe bwose ufata supplement, supplement nyinshi ziza ari ibinini 30 cg 90 ushobora kwibwira uti nzazinywa kabiri mu mwaka ubundi ndeke umubiri ubwawo ukore wonyine nta support/kuwunganira.
Ndakeka nguhaye summary niba usomye kugeza aha hari ikintu wiyunguye, tubwire muri comment ibindi bibazo waba usigaranye tuzagufashe gusobanukirwa birambuye.