Iyo turebye ububabare buri mw’isi yacu, dusanga abantu bashaka
gukira ibikomere no guhinduka ariko hakaba hari izindi mpamvu zituma izo mpinduka
zidakunda. Hari ikintu twebwe ubwacu twahindura, kureba ukuri kwabo turibo.
Nitumara kumenya ukuri dukureho izo nzitizi zituma tuba twe, inzitizi zituma
tutishima cg ngo dukunde abandi.
Gukoresha ubushobozi bwawe n’ubushishozi bizadufasha gukira
ibikomere binatume twisobanukirwa. Ubushishozi bwacu buzi ahahise hacu, inzozi,
inzitizi, urukundo rwanyarwo, buzi amasomo twize, buzi uburyo twihinduranya
tukaba abo tutaribo, buzi amahitamo dufite kugira twubake ahazaza. Ubushishozi bwacu budufasha kubona ibintu mu ndorerwamo y’ibyiza,
tukishima kandi tukumva dutekanye kuko ubushishozi bwawe uba ubona buzakugeza
kure.
Buri uko duhuye nibintu bidukomereye usanga twigunze, kandi
ntidushake kwigira kuri ibyo bintu byatuzitiye. Kubaho uzi gukoresha
ubushishozi bwawe bizatuma wiyumvamo gukunda no kumva abandi. Ubushishozi bwawe
bukurimo kurenza uko abandi bakwifuza ko ubaho, ubushishozi bwawe buzatuma
ugera kure, buriho ku bwawe ni wowe wo kubukoresha.
Uko tugenda dukura niko tubona ko imyitwarire yacu atariyo
yonyine dukeneye kugira ngo tugere kure kandi tubeho tunezerewe. Ubushishozi
bwawe nibwo buzakwereka umurongo ngenderwaho uzakuganisha kukubaho ubuzima
wifuza kuko nutabureka ngo bukore uzisanga uri umuntu ubayeho agengwa nabandi.
Ubushishozi bwawe buguhuza na wowe wo mu mwuka, buguhuza na roho
yawe, ariko iyo ukibayeho mu buryo bwo gukora ibyo abandi bashaka ntabwo ugira
amahirwe yo kubyaza umusaruro iryo jwi rikurimo, ntubasha kumenya
umuhampagaro wawe, iryo jwi rikurimo nubasha kurikoresha uzamenya no gukemura
bimwe mu bibazo uhura nabyo buri munsi.
Iyo uzi gukoresha ijwi rikurimo ubasha no guhangana n’ibibazo
byawe mu buryo bwa roho, umenya igihe cyo kureka malaika murinzi wawe akarwana
intambara wowe utabasha, niyo mpamvu uzumva bavuga ngo “utakurusha gusenga ntakagutere
ubwoba”. Gukoresha ubushishozi bwawe biguha gukura mu buryo bw’umubiri, mu
bwenge no mu mwuka, binakwongera igikundiro.
Igihe cyose uzi kugenzura ijwi rikurimo no gukoresha imbaraga
zawe zo mu buryo bw’umwuka ntushobora gushidikanya ku bantu bakwiye ku kubera
mu buzima n’abandi ugomba kumenyana nabo gusa ariko batagomba kuba inshuti
zawe. Ntabwo washidikanya ku mukunzi wawe Imana yakugeneye nubwo mwaba
mwarahuye ari umukene, ni umukene ariko kuko ari soul mate nyuma y’imyaka 20
muzakira, niyo mpamvu abantu nkabo barambana.
Ntawundi washobora kugukunda
cyane nk’umuntu waremewe ko muzahurira muri ubu buzima bwa hano kw’isi. Gusa ikibabaje
umwanzi wa muntu (satani) no kudashishoza kwacu bituma duhura nabo bantu ukumva ntahumura uko
ubishaka mbese ukumva aranuka mu kanwa, mukwaha, ukabona ntari kuri level yawe, nta background ifatika, nta kazi
nibindi bituma wumva mutakomezanya.
Roho guhura nangenzi yayo (soul mate), bifata igihe kugira ngo
ubane nuwo muntu mwaremanywe mu ntangiriro, kandi wanyawe mugomba kubana nawe
muri ubu buzima bwose uzabaho. Gusa niwe wanyawe!
Tekereza ubu uri umuntu ushishoza, ufite ubushobozi bwo kwitegereza
akavuga ati iyi business izagenza kure, uri rukundo nirwo rwanjye, tekereza uzi
gusenga no kwaka ubufasha Imana igihe wumva roho yawe itabashije kurwana
intambara zo mu mwuka, ibaze uzi kwitegereza ukamenya abantu beza bakwiye
kugukikiza. Umutima wawe wumva uruhutse igihe cyose umuhati wawe utari gupfa
ubusa, uba wumva urukundo rukurimo warugeza ku bantu benshi, ukumva ufite
imbaraga, ukumva uri mwiza, ukumva mu mutima wawe uzi icyiza kuri wowe.
Ibaze mu mutima wawe hari ijwi riri kuguhampagara, uryakira ute?
Uraryizera? Urarimenya? Tangire wige kumva ibyo umutimanama wawe ukubwira, umva
uwo muhampagaro, umva ayo magambo agutera imbaraga, agusubizamo icyizere, shishoza
wakire urwo rukundo ntiwumve ko kuba turi kukwereka urukundo aruko hari ikintu
tugushakaho.
Gukoresha ubushishozi bwawe biba bitangaje, ni impano ikomeye. Buri
wese yabyiga akamenya kumva ijwi rimurimo, uko ugenda ubishira mu bikorwa niko
umutima ugufungurira indi miryango y’ibyiza, bikihutisha gukira ibikomere,
ubuzima bukaryoha kandi ni si yawe igatangira guhinduka. Umunezero n’ibyishimo
bya nyabyo biba bigoye kubigeraho, kuko bisaba umutima ushaka kandi ushishoza.
Ubutaha
nzakubwira uko wamenya gukoresha iryo jwi rikurimo, uburyo wamenya guhitamo
igihe ufite amahitamo menshi. Nkwibutsa ko niba ushaka gukora post nk’izi hari
igitabo nabakoreye iyo ukiguze kiba umutungo wawe bwite wemerewe gukoporora
ibirimo ukabikoramo posts za social media zawe, wemerewe kugikoramo blog posts
nk’izi mbaha, wemerewe ku kigurisha nibindi. Wakibona unyuze aha https://selar.co/d837tu
Aya ni amagambo y’ubwenge pe… be blessed 🙏🏼
Thank you