Niba ntawundi urabikubwira reka mbikubwire urarenze
burya? Ntabwo turi umubiri gusa, ntanubwo turi abantu b’imyitwarire runaka
ahubwo turi umugisha, twifitemo ubwenge n’ubushishozi ntabwo tumeze
nk’inyamaswa.
Mubintu byagufasha gukomeza kwiyungura ubwenge nuko
wajya wumva bimwe mu biganiro bikubaka, ibitabo bikubaka, film zikubaka, abantu
bagukikije nabo bagomba kuba arabo muri mu murongo umwe. Ibyo wumva cg ureba
bira kubaka cg bikagusenya.
Ubwenge bwacu bukora mu buryo bubiri
kwemera ko urenze cg kureka abandi cg ubwoba bwawe bukaguhitiramo uwo ukwiye
kuba we. Kureka abandi bakaguhitiramo biterwa akenshi n’imyemerere yawe, ubu
buryo bushobora gutuma uhora uri umunyabwoba, bushobora gutuma utaba wowe
wanyawe.
Kutabasha kwihitiramo bizakuzitira ku
buryo utabashije kumenya icyo ukeneye byakugora kubona urukundo rwawe, ubeho mu
bubabare cg ujye wumva udatekanye mu mutima wawe.
Kwemera ko urenze ugakoresha ubushishozi bukurimo
bizatuma ubasha kumenya isi neza, bizaguha ubushobozi bwo kumenya byinshi kuko
uzaba ubasha kuba wowe wanyawe ukanakoresha ubwenge bwawe.
Twahawe amahitamo abiri yadufasha kugambira icyiza
urugero dufite amahirwe yo kwemera tukakira urukundo nuburibwe ruzatuzanira cg
tukarureka tukabanza tukiga kwikunda no gukunda abandi.
Umugambi tugira wo kwirinda uburibwe bw’urukundo, biri
mu bintu bituma tuguma intekerezo zacu twazi limise ubundi intekerezo z’abandi
zikaganza aho gukoresha bwa bushishozi bwacu twahawe.
Igihe cyose uhisemo ko intekerezo zawe ziba gutekereza
negative uzisanga ubayeho ubuzima bw’ikinyoma, kudakunda abandi, guhorana
ubwoba, kugira agahinda, kwishinja amakosa, kumva ufite ikimwaro, stress,
umunabi, urwango, ishyari nibindi. Kubaho muri ubu buryo bwo kugendera ku byo
wabwiwe akenshi biri negative bizatuma uhorana uburibwe kandi wange kwakira
urukundo.
Reka kumva ibiganiro
bitakubaka, ntabwo twese twinjira mu rukundo tubabazwa, ntabwo urushako ari
rubi, ntabwo kubyara ari bibi, uko ukomeza kumva ibigutera ubwoba uzagira
ubwoba, uko wumva ibibabaje uzababara, hindura uhitemo kumva ibikubaka.
Ikintu gituma tubaho nanone tudakoresha ubwenge bwacu
harimo gukunda gushira buri kantu under our control. Ntushaka gukunda ngo
utababara, ntushaka gukora ngo udahomba, ntushaka kugaragara mu bantu ngo
utazaseba, batakuvuga cg bakanaguha comments mbi. Nuhitamo kureka kugenzura
buri kantu cg gushaka ko buri kimwe kiba cyiza uko ugishaka nibwo uziga
gukunda, nibwo uzahitamo kubaho ubuzima bukwiye.
Kureka gucontrola buri kimwe ahubwo tukinjira mu kintu
dukoresheje amarangamutima yacu n’ubushishozi biguha no kubasha kuba mubyo
werekejeho umutima.
Ubutaha nzakubwira uko waba wowe wanyawe ukareka
ubushobozi n’ubushishozi bukurimo bugakora akazi. Nihagira ukubwira ko urukundo
rwamubabaje uzumve impande ebyiri mbere yo kwemera ukuri, kuko hari ubwo bombi
bisanze badashobotse, batari kujyana mu munjyana imwe, cyangwa unasange atari
uwo Imana yari yaramugeneye. Urukundo rwanyarwo ntabwo rubabaza cyane nkuko aba
babajwe mu rukundo babivuga.
Thank you for this
Thanks Sis❤️❤️