Kwita ku ruhu ntabwo birangira iyo izuba rirenze. Skincare routine
ya nijoro ni ingenzi cyane mu gutuma uruhu rwacu rugira ubuzima bwiza. Nijoro turyamye
nibwo uruhu rwacu rwisana, nicyo gihe cyiza cyo gukoresha treatments zikiza
uruhu kandi zigasubiranya uruhu rwacu. Muri iyi post turavuga zimwe muri
treatments wakoresha nijoro bitewe n’ikibazo ufite turanareba akamaro ka
routine ya nijoro.
Akamaro ka skincare routine ya nijoro
Nijoro uruhu rwawe ruba ruri muri repair mode. Nibwo uruhu
rwisana, nibwo cells nshya zikorwa hakavaho uruhu rwangiritse ku manywa, nijoro
nibwo uruhu ruba rworoshye ku buryo buri kimwe wisize kigera kuruhu neza kandi
kigakora akazi neza. Gukora routine yawe ya nijoro buri munsi bizagufasha
kurwanya kwuma kuruhu, uruhu kuzana ibimenyetso byo gusaza imburagihe no kugira
uruhu rudasa hose.
Ukuntu routine yawe ya nijoro ikwiye kuba imeze
1.
gukuraho makeup: tangira ukuraho makeup,
uzikureho neza ukoresheje cleansing oil ugakuraho makeup zose kandi uka makinga
sure ko no ku maso wazikuyeho. Cleansing oil ushobora kwisiga oil hose mu maso
igacagagura za makeup wari wisize ubundi ugakaraba facial soap yawe cg cleanser
yawe ya mbere wiyunyuguze.
2.
Kuri kizaho indi sabune ukarabe bwa kabiri uniyunyuguze
kugira ngo utegurire uruhu rwawe kwakira izindi products zirakurikiraho.
3.
Kora exfoliation kabiri mu cyumweru. Exfoliation
toner hafi ya zose zikoreshwa ku nijoro izuba ryarenze, zigafasha gukuraho
cells zuruhu zishaje bigatuma hakorwa inshya.
4.
Igihe utakoresheje exfoliation toner wakoresha
toner ibalancing ph y’uruhu rwacu kugira ngo worohereze andi mavuta kuza gukora
neza. Mbibutsa ko ino toner atari ngombwa niba utay’affordinga.
5.
Koresha serum, koresha hydrating serum zawe cg
ukoreshe ikora brightening cg ukoreshe ama antiaging serum yawe. Gusa wibuke ko
antiaging serum ntabwo uzikoresha igihe wakoresheje exfoliation toner.
6.
Koresha eye cream, niba ufite uturongo munsi y’amaso
cg hirabura ushobora gukoresha eye cream.
7.
Koresha moisturizer, izagufasha gutwikira
byabindi byose umaze kwisiga bikaguma mwimbere bigakora neza, ikindi moisturizer
igufasha gusana uruhu rwawe.
8.
Treatment za nijoro, niba ufite ibindi ukoresha
nijoro nka sleaping mask cg treatment oil wahita uzirenzaho bikongera uruhu
rwawe speed yo kwisana.
Uku niko night routine yawe ikwiye kuba imeze niba ibyo
byose ubikeneye kandi wabyigondera.
Akamaro ko gukoresha treatment nijoro
Hari products usanga zanditseho ko zikoreshwa nijoro,
impamvu nuko usanga hari izo ushobora gukoresha ku manywa uruhu rwawe rukaba
byoroshye ko rutwikwa nizuba, hari nizo ukoresha nijoro akaba aribwo ziguha
results nziza washakaga. Reka turebe impamvu products za nijoro ukwiye
kuzikoresha nijoro:
– zikora neza nijoro: hari products ukoresha nijoro akaba
aribwo zigufata wabyuka ukabona ufite uruhu rwiza rudasanzwe, products za
nijoro zongera uruhu rwawe intugamubiri.
– gusana no gukora cells nshya: treatments za nijoro zituma
uruhu rwisana kandi ruha nimbaraga ikorwa rya cells nshya bikaba impamvu yo
kugira uruhu rurambuye rufite texture nziza.
– Hydration: zongera hydration bikaba impamvu yo kutazana
imirongo ku ruhu hamwe n’iminkanyari.
– Anti-Aging: products za nijoro nziza nka retinol uba
usanga zidakora ku manywa kubera ko zishobora gutuma utwikwa nizuba kandi
nijoro akaba aribwo zikora neza.
Products naku recommending
– Makeup Remover: Bioderma H2O Micellar Water
– Cleanser: CeraVe Hydrating Facial Cleanser or yakweli Oil Skin
Cleanser
– Exfoliantion: the ordinary glyolic acid
– Toner
– Serum: The Ordinary Hyaluronic Acid
– Eye Cream irimo coffee cg retinol
– Moisturizer: Neutrogena Hydro Boost Water Gel
– Overnight Treatment: Laneige Water Sleeping Mask
Soma ni iyi post izagufasha gusinzira neza akamaro ibitotsi bifitiye uruhu kugira ngo uruhu
rukorwe, koresha products uruhu rwawe rukeneye, mbaye ndi uguhitiramo
naguhitiramo kugira routine ya nijoro irimo cya kintu gituma cells nshya
zikorwa icyo kintu nicyo kizapfubura uruhu rwawe kandi ugire glass skin naho
ibindi ukoresha biguhenda kandi ukamara imyaka n’imyaka uruhu rudasa neza
ntacyo bimaze. Shaka tretinoin cg retinol niba udatwite.
🙏🏾 thank u
Thank you