Mu rugendo rwo kugira uruhu rufite ubuzima bwiza kubona
ibitotsi ni ingenzi cyane. Ibitotsi byiza ni umuti wo kugira uruhu rwiza, muri
iyi post tugiye kureba ibyiza byo kuryama, tunarebe uburyo bwa gufasha kugira
uruhu rwiza.
Uburyo kuryama bigira ingaruka ku ruhu rwacu
1. Ikorwa rya cells nshya
Iyo turyamye umubiri wacu uba uri muri repair mode/uruhu
rurisana, collagen zigakorwa, protein zigakorwa zituma uruhu rugira elasticity
ikwiye, ikindi nuko iyo izuba ryakwagije nabwo kwisana ku ruhu biba usinziriye.
Kubura ibitotsi cg kutaryama bituma izi process wowe zitakubaho ugasanga ufite
uruhu rumeze nkurunaniwe, rusa nabi.
2. kugabanuka kwa inflammation
Kutabona ibitotsi bihagije bishobora gutuma ugira inflammation
ku ruhu zishobora no kukuzanira ibindi bibazo kuruhu nk’ibiheri, psoriasis na
eczema. Gusinzira bihagije byongere umubiri ubudahangarwa, bikagabanya
inflammation bikaba impamvu yo kugira uruhu rusa neza.
3. gutembera neza kw’amaraso
Gusizira neza byongera itembera ry’amaraso ku mubiri,
bigatuma intungamubiri ziva mubyo turya hamwe na oxygen bitembera neza mu ruhu.
Kubura ibitotsi bishobora gutuma uruhu rugaragara nkaho rukuze.
4. kubalancinga hormone
Gusinzira neza bishira kuri gahunda imisemburo, bituma
cortisol ifasha umubiri wacu kurwanya stress ukora neza. Iyo udasinzira
bihagije byongera stress bikaba byaba n’impamvu igutera kuryagagura kandi
ukarya ibiryo bidafitiye umubiri wawe akamaro bikaba impamvu yo kugira ubuzima
butari bwiza.
Tips zagufasha kugira ibitotsi bihagije
Gira isaha yo kuryamiraho ihoraho
Ryama ku masaha ahoraho kandi ubyukire ku gihe wishiriyeho
buri munsi. Kugira gahunda yo kuryamiraho no kubyukiraho bizatuma uzajya wumva
ufite ibitotsi ayo masaha nagera.
Gira routine ya mbere yo kuryama
Ushobora gushiraho gahunda ihoraho ya mbere yo kuryama gufata
igitabo ugasoma, cg ugakaraba cg ugakora yoga bizatuma intekerezo n’umubiri
bituza.
Irinde telephone mbere yo kuryama
Imirasire ya telephone , tablets cg laptops ntabwo ari myiza
na gato ituma ikorwa rya melatonin, umusemburo ushira kuri gahunda ibitotsi
ikora nabi. Bibaye byiza wajya ushira phone kure mbere ho isaha ngo uryame.
Ubwiza bwa hantu uryama
Ryama ahantu heza, hari akayaga, hatuje kandi hijimye. Icyumba
cyawe kibaye gifite amarido yijimye anakomeye byaba byiza kurushaho, ugashiramo
white noise ano majwi atuma gusinzira byoroha (sinzi niba muyazi ubaye udafite
ako kamachine wadownloadinga ayo majwi kuri phone yawe niba ukoresha android
naho iphone zo ayo majwi aba akoranye na phone).
Ita kubyo urya
Imboga, imbuto byongera ibitotsi naho ikawa na alcohol mbere
yo kuryama bishobora gutuma udasinzira neza. Irinde kurya wegereje kuryama
bibaye byiza warya hagati ya saa moya na saa mbili.
ibindi bintu byagufasha gusinzira neza
Aromatherapy diffusers
Bimwe mu bihumuza (essentials oils) nka lavender, chamomile
na eucalyptus ziturisha ubwonko bikaba impamvu yo gusinzira neza kuko ntabintu
byinshi uba uri gutekereza. Gukoresha utu dukoresho dushiramo amazi na essential
oils ni ingenzi cyane nzabereka utwo koresha tutanahenda. Niba utatubona
wakoresha scented candles.
Koresha ibiringiti bitaremereye cyane
Ibyo kwiyorosa bitaremereye bizagufasha kumva utuje kandi ko
utekanye bitumen usinzira neza. Hari ibiringiti biremera ku buryo ubwonko
bumenyera ku kubyutsa ngo urebe ko kitaguye hasi hhh.
Ryama kuri matela n’imisego bya quality
Shaka ibiryamirwa byiza bitari bimwe uryama ukumva wagira
ngo uryamye ku rubaho cg ukabyuka wumva wavunaguritse.
Nizere ko umaze kumenya neza aho ibitotsi bihurira no kugira
uruhu rwiza. Kwita ku buzima bwawe no gusinzira kwawe mu minsi mike bizatuma
uruhu rwawe ruba rwiza. Wibuke gusangiza ino post mugenzi wawe ugorwa no kubona ibitotsi kandi uduhe na comments
utubwire uko ino posts uyibonye.
Ibindi byose nabishobora Ariko Kwirinda phone mbere yisaha yose nkajya naryama biragoye😂
Mumfashe rwose ndabikora pe ariko still ibitotsi nkabibura iyo atari 3h cg 4h sinabona ibitotsi. Mbese mba nigaragura mu buriri