Skincare igenda ihinduka bitewe nuburyo imyaka igenda
yiyongera. Muri iyi nkuru turareba skincare ikenewe ku bangavu/ teenager kugeza
ku bakuru bari hejuru y’imyaka 50, turebe uburyo kuri buri cyiciro wagira uruhu
rufite ubuzima bwiza.
Teenager (10-19), aba baba batangiye skincare
Ibibazo bakunze kugira ni ibiheri, oily skin ugasanga uruhu
rwabo rurayaga cg ugasanga ibiheri birakira bikongera bikagaruka.
Ingredients bakeneye:
–salicylic acid: ifasha gusukura utwenge ruhu no
kugabanya ibiheri.
– benzoyl peroxide: iyi ifasha igihe ibiheri ufite
uri kubiterwa nama bacteria mabi ari ku ruhu, benzoyl peroxide yica izo microbe
cg bacteri ziri kugutera ibiheri.
– hyaluronic acid: itanga hydration bikaba impamvu
ituma uruhu ruvamo imyanda.
Routine yabo uburyo iba imeze
1.
gukoresha cleanser kabiri ku munsi ( mu
gitondo no ku mugoroba)
2.
gukoresha treatment ibarinda ibiheri
ikaba irimo salicylic acid nka yakweli acne removal cream cg bagakoresha irimo benzoyl
peroxide.
3.
Gukoresha moisturizer iri oil free kandi
yongera hydration, urugero yakoresha products za cerave zibamo ceramides
ibafasha gukora hydration.
4.
Gukoresha akarinda zuba, hitamo sunscreen
iri broad spectrum ikurinda ingaruka z’imirasire y’izuba ya uva na uvb. Bizana kurinda
kuzana wrinkles ukiri muto.
Imyaka 20-29, imyaka yo kurinda uruhu rwawe.
Ibibazo bakunze guhura nabyo birimo ibiheri biza rimwe na
rimwe, uruhu rudasa hose, uruhu gusaza imburagihe.
Ingredients bakwiye kwitaho
– retinoids, igufasha gukora cells nshya no ku kurinda imirongo
iza kuruhu. Retinol ni ngombwa cyane igihe cyose ubona watangiye kuzana
imirongo ku gahanga, ku munwa, ku maso…
– vitamin c ni igombwa ku bantu bari muri iki cyiciro kuko
ibafasha gutuma uruhu rusa hose, kandi ikagufasha kwirinda free radicals
zangiza uruhu rwawe.
– niacinamide ifasha kwirinda amavuta menshi ku ruhu no
gutuma ugira uruhu rufite texture nziza.
Routine y’abantu bari muri iki cyiciro nuku iba iteye
1.
cleanser kabiri ku munsi ikabafasha
gukuraho imyanda yose ku ruhu.
2.
Gukora exfoliation kabiri mu cyumweru
ibafasha gukuraho cells zapfuye ziri ku ruhu bikaza kuba impamvu ituma
badakomeza kuzana ibiheri kandi n’amavuta bakoresha agakora neza uko bikwiye
kuko iyo utakuyeho izo cells ni nko kwisigira hejuru ya gasashi gatwikiriye
uruhu rwawe ntabwo amavuta agera neza ku ruhu utaragakuraho.
3.
Gukoresha ama antioxidants serum ku
manywa nka vitamin c zikurinda ingaruka z’imyanda iri muri environments.
4.
Retinol tangira uyikoreshe gake gake
rimwe mu cyumweru rirahagije rigatuma ugira collagen ihagije, kandi ugakoresha
agatonyanga mbese icupa rimwe rya retinol ubaye uribika ahantu heza hatagera
ubushyuhe warimarana amezi 6.
5.
Koresha moisturizer nziza ikora hydration.
Wanakoresha na serum zi brightening, nizitanga hydration,nizindi ushaka bitewe
n’ikibazo uruhu rufite cg results ushaka.
6.
Kwirinda izuba ukoresha broad spectrum sunscreen,
niba uri muri iyi myaka ukaba utita kuri sunscreen indi myaka iri mbere tugiye
kuvuga iza kugora.
Imyaka 30-39, imyaka yo kwita ku gikenewe kurenza ikindi
Ibibazo abari muri iki cyiciro bakunze guhura nacyo ni uruhu
gupfuba/dullness, kugira amabara ku ruhu/hyperpigmentation no gutangira kuzana
iminkanyari.
Ingredients ukwiye kwitaho:
-peptides, iyi ifasha uruhu kwegerana no kwongera collagen.
-retinol, yo ni itegeko nkunze kubivuga cyane nawe
ndayirangira ngo abure kugaruka ku nshimira.
– hyaluronic acids,ifasha uruhu guhora rutoshye kandi ruriho
nitoto.
– AHAs na BHAs, zifasha gutuma ugira uruhu rufite textures
nziza irambuye itariho utuntu tumeze nk’amahumane.
Routine iba imeze ite
1.
ita kuri hydration, koresha cleanser
ikora hydration kandi unakoreshe hyaluronic acid serum.
2.
Exfoliation ni igombwa kandi ugakoresha
igizwe na AHAs na BHAs izagufasha kugira uruhu rufite texture nziza.
3.
Peptides na retinoids, bizagufasha
kwirinda iminkanyari.
4.
Koresha eye creams kugira ngo ukureho
umukara munsi y’amaso, kandi unakureho uturongo turi munsi y’amaso.
5.
Sunscreen.
Imyaka 40-49, imyaka yo gushira imbaraga mu birinda uruhu gusaza vuba
Ibibazo abari muri iki cyiciro bakunze guhura nacyo ni uruhu
kubura elasticity, kuma cyane, kuzana amabara y’ubukuru/age spots, no kuzana
iminkanyari igaragara.
Ingredients zo kwitaho:
-retinoids, izagufasha gukuraho iminkanyari.
– koresha ama antioxidants ziri pure zifite higher concentrations
zizagufasha gusana uruhu. Ita kuri pure serums rekana nizi vitamin c cg ama
serum y’abana usanga ari vitamin c ariko ivanze nizindi ingredients nyinshi
hano ukeneye zimwe zanditseho ko ziri pure. Cg zanditseho 10% vit c, 30%
azelaic, 30% niacinamide…
– koresha ceramides izagufasha gusana uruhu inagufashe
kugumana moisture.
Routine uburyo igomba kuba imeze
1.
kora hydration, koresha creamy cleansers
na moisturizer irimo ceramides na hyaluronic acid.
2.
koresha retinol ziri in high concentrations.
3.
koresha ama antioxidants serum bibaye
byiza wakoresha izi ingredients zose ziri hamwe (vitamin c, e, na ferulic
acids)
4.
koresha treatments za facials ziri
professional urugero nka chemical peels, microneedling cg laser therapy.
5.
Koresha broad spectrum sunscreen.
Imyaka 50 kuzamura
Ibibazo bahura nabyo ni uruhu runanutse, rufite iminkanyari
igaragara, rwumye kandi ruriho na age spots.
Ingredients zo kwitaho:
– koresha growth factors, izi ni products zubaka uruhu
bushya kandi zikana sana ibyagiritse.
– koresha fatty acids zifasha mu gutuma uruhu rwongera
density.
-koresha ibintu byongera collagen nka retinol na peptides.
Routine iba iteye ite
1.
koresha rich moisturizer zikora hydration
na nourishing zizagufasha guhangana na dryness.
2.
Koresha gentle cleanser zitamara amavuta
yose ku ruhu.
3.
Koresha advanced serums nka retinoids
hamwe na growth factors.
4.
Koresha sunscreen iri broad spectrum.
Kumenya icyiciro urimo nibyo uruhu rukeneye n’ingenzi cyane
bizagufasha uko ugenda urenga icyiciro kimwe ujya mu kindi, kuko uzajya
ukigeramo ugifite uruhu rufite ubuzima bwiza. Tubwire muri comments uko ubonye
ino posts nuburyo ugiye gutangira kwiyitaho. Muragahorane sunscreen!
Very interesting