nkuko twabibonye muri iyo video iraho hejuru, twabonye ko amasabune menshi ari hano hanze afite PH ziri hejuru cyane, kugeza naho n’amasabune twoza abana baby soap twabonye ko nazo zifite PH nini. Muri iyi post abakoreye iyegeranyo kiratuma umenya PH na bar soaps birushijeho.
PH y’uruhu rwacu n’iki? Ni ukubera iki ari ingenzi?
Ijambo PH mu magambo arambuye bivuga “Potential of Hydrogen”
ni igipimo gipima acids cg alkaline iri mu bintu dukoresha kuva kuri 0-14. PH y’uruhu
rwacu bivuze ingano ya acid cg alkaline biri k’uruhu rwacu rwo hejuru, uruhu
ruzima rugira PH iri hagati ya 4-6, ibi bituma uruhu rwacu rwo hejuru rubasha
kwirinda bacteria mbi cg indi myanda yose iri mu bintu bidukikije kandi
ikanafasha uruhu guhorana ubuhehere/moisture.
Ni gute skin PH zitandukanye ku mubiri wacu?
PH y’umubiri wacu igenda itandukana bitewe urugero mu maso,
mu kwaha no kuruhu rwo ku myanya yacu y’ibanga usanga PH yahoo iri acidic cyane
ugereranyije nahandi kubera impamvu zitandukanye nko kuba haba ibyuya, amavuta,
n’imisatsi, bikaba ariyo mpamvu PH ihinduka.
Ingaruka za bar soap mu maso
Ni gute PH y’isabune igira ingaruka kuri PH y’uruhu rwacu?
Bar soaps akenshi zigira PH iri hejuru ya 9 ziba ari
alkaline zishobora kujagaraza acidic karemano y’uruhu rwacu bikaba impamvu yo
kwangiza uruhu rwacu rwo hejuru,
bigatuma ruba dry cyane, rukazana irritation na infection y’uruhu.
Ingaruka za bar soap zifite PH yo hejuru nizi zikurikira:
Uruhu kuma no kwishimagura: amasabune ari alkaline
mbese afite PH nini cyane akuraho amavuta yose ku ruhu bikaba impamvu y’uruhu
kuma no kuzana ibindi bibazo by’uruhu birimo no kuba uruhu rwakwirwanaho
rugakora andi mavuta ukaba warwara ibiheri.
Zongera sensitivity: PH y’uruhu ihora ihindagurika
bishobora kukuzanira sensitive skin uruhu rukaba rwatukura, inflammation no
kuba uruhu rwawe rwaba sensitive kuzuba wahura n’izuba gato ukumva uruhu ruri
kukurya.
kujagaraza microbe: uruhu rwacu mu busanzwe rugira
microbe nziza (microbiome) zifasha mu guhangana n’izindi microbe mbi zakwattacka
uruhu rwacu, rero iyo udafite izi microbe zikurwanirira uruhu rwawe rugira ama
infection.
Uburyo wahitamo bar soap nziza
Ni iki ukwiye kwitaho kugira ngo isabune yawe ibe ifite ph iri balanced?
Reba soap iri PH balanced, izo sabune akenshi ziba zifite PH
iri hagati ya 4-6, zanditseho PH balanced, gentle cg for sensitive skin.
Itandukaniro riri hagati ya bar soap na cleanser
Cleansers zigira PH yo hasi cyane zigendanye n’uruhu rwacu
bigatuma ziba nziza mu gutuma uruhu rwacu
rugumana PH iri karemano gusa nanone hari bar soap nziza zikora nka cleanser,
niba utakwaffordinga cleanser zishobora ku kubera nziza ntizigutera ibibazo.
Bar soap icyiza cyayo ziza zipakiwe mu bikoresho bitangiza
ibidukikije, zirahendutse kandi zikaba ziba expired mu gihe kirekire, ariko ibi
ntabwo aribyo wagenderaho uhitamo isabune nziza.
Ni iki science ivuga kuri bar soap na cleanser?
Research nyinshi zerekana akamaro ko kugumana PH karemano y’uruhu
rwawe, zerekana uburyo bar soaps zihindagura skin PH bigatuma uruhu rutakaza
amazi, transepidermal water loss (TWEL), bigatuma uruhu rwuma.
Science yerekana ko bar soap zifite PH yo hasi cyane
zidatera ibibazo uruhu ushobora kubisoma kuri International Journal of Cosmetic
Science ninayo yavumbuye soap free cleanser zifite PH yo hasi, zitandukanye
nama bar soap yak era yangiza uruhu.
Tips zagufasha ku balancing PH y’uruhu rwawe
-koresha isabune nziza
-isige ukimara kuva mu bwogero
-irinde over washing/kwoga isabune umwanya munini kuburyo
uruhu rutakaza amavuta yose.
– kora patch test mbere yo gukoresha isabune nshya
-niba ufite sensitive skin cg uri eczema prone reba bar soap
yanditseho ko itarimo fragrance, hitamo isabune irimo ingredients nka
chamomile, oats, cg hyaluronic acids.
Amateka n’uburyo bar soap zigenda zihinduka bitewe n’igihe
Kera bar soap zakorwaga mu mavuta aturuka ku nyamaswa
(ibinure) hamwe na lye, ibyo byatumaga zigira PH yo hejuru cyane. Nyuma yahoo bamaze
kubona ko atari nziza ku ruhu, bagenda bazihindura bashiramo ibindi bituma ziba
gentle, zigatanga moisturizer kandi zikaba zifite PH nziza.
Kuri ubu trends iriho kw’isoko nuko zifatwa nkaho ari
isabune ziri natural, zitangiza ibidukikije, ziri handmade, ziri plant based,
organic amazina nkayo ariko igihe cyose zidafite PH nziza ntabwo ari nziza
rwose. Igihe cyose ugikoresha isabune ukumva uruhu rurumye ukumva rusa nkururi
gutatamuka, rukagutera sensitivity, hindura ushake isabune nzima kandi ushake
na moisturizer nziza izagarura PH yawe karemano.
Nizereko impungenge zose warufite kuri bar soaps zirangiye,
umenye inziza n’imbi. Wibuke kudusigira comments kuko n’ingenzi.