Mu myaka itanu maze nkorera
online byampaye umusaruro niyo mpamvu niyemeje kwandika iki gitabo ngo
kizagufashe wowe rwiyemeza mirimo yaba muto cg umukuru kumenya social media
neza, iki gitabo kizakubera isoko y’ubumenyi bugiye butandukanye, kizaguha umurongo
wagenderaho kuva ku ntangiriro kugera ku ntsinzi.
Ndabyibuka kera nkiri umunyeshuri wa kaminuza
bwa mbere mara icyumweru ninjiza 10k ku munsi numvaga birenze cyane nakubaga
n’iminsi 7 nkumva nabaye umukire kandi koko kubona 70k buri cyumweru byari
birenze. Nawe ndakwifuriza gutekereza nkaho udafite ibindi bintu bigusaba
amafaranga ugakora imibare nkiy’umunyeshuri. Ibaze noneho kwijiza 50k buri
munsi mu cyumweru ni 350k, mu kwezi noneho ni 1.5M urumva udakwiye gutangira
ubu.
Ni iyihe online business wifuza gutangira? Hari uburyo
bwinshi wakoresha utangira online business turabureba muri iki gice kandi ubwo
buryo bwose ubukoze bwa gufasha gukora business yakuzanira million zawe, igikenewe ni
uguhitamo iyo wumva ikunyuze kandi uzashobora.
Ufite ubumenyi hanze aha dukenera buri munsi? Uzi kwandika
content? Uzi copywriting? Uzi ibintu bya website? Ese waruzi ko wakorera abantu
video zo gupostinga kuri youtube zabo bakakwishyura? Ubumenyi bwose ufite ubu
bwagutunga.
Niba
udashaka guhomba soma iki gice witonze. Abantu benshi batangira online business
bagahomba, abenshi ntabwo baba bafite intego. Barabyuka bagatangira ariko
batazi umubare w’amafaranga bashaka.
Kugira intego nziza ntabwo bihagije. Ugomba kwibaza impamvu
ushaka gutangira iyo online business kugira ngo izarambe kandi ikugeze ku
ntsinzi. Wikwandika ko ukeneye amafaranga gusa ntakindi, amafaranga abereyeho
gukoreshwa, wowe uzayakoresha iki?
Igihe ukora online busiess, ukwiye kugenzura rimwe na rimwe
ibigukorera nibindi byanze. kuri social media jya ureba insights nyuma
y’amasaha ane upostinze urebe ese reel/ video yakunzwe? Yatumye mbona
abankurikira bashya?
iyi e-book irasohoka vuba irimo uburyo bwose buzagufasha kwinjiza million zawe online numara kuyisoma uzaba ubasha kumenya uko wakora online business ikaguhira.
Wowwww I can’t wait 😛 ❤️❤️❤️
Awwwwwwwww❤❤❤ I can't wait
Aha niho nkukundira kwishimira ko nabandi bagira iterambere
I can’t wait 😜 😊