Ubu buzima ubundi bukumariye iki? Kuki uriho? Ibi
bibazo ujya ubyibaza? Niba warabiboneye ibisubizo turi kujyana niba ibisubizo
utarabibona ongera usubire kuri blog zabanje usome. Gusa ikintu nakubwira ufite
ikintu kihariye muri wowe ugomba gukoramo akazi. Ongera wibaze nanone ubundi
ubu buzima buvuze iki? Nanone ntagisubizo ubonye? Niba ushaka kugira icyo ukora
mu buzima bwawe ugomba kugira ikintu ukunda uhugiyemo.
Mu ntangiriro ushobora kutabona ibisubizo bya biriya
bibazo ariko nanone nta muntu numwe uzabigusubiriza, ntabwo ari uko ubuzima
bukora, niyo mpamvu ukwiye kwisobanukirwe.
Ikintu cya mbere ugomba kwimenyaho ni ikintu ukunda.
Ni ikihe kintu ukunda kuburyo niyo ugitekereje wumva wishimye? Ni ikihe kintu
abantu bakuvugaho nawe ukumva urishimye ukumva ni wowe wanyawe?
Niba ushaka kugira ikintu ukunda uhugiraho ubu
wakabaye wibaza nihe ndi buhere? Ni gute bikorwa? Noneho ikindi gikurikiraho
tangira ugikoreho, byizere icyo kintu ushobora kuba utagikunda byanyabyo ariko
nyuma uzisanga usigaye ugikunda birenze iyo niyo passion.
Ntuzatume na rimwe unanirwa gutangira kubera ko utazi
gusubiza bya bibazo. Tangira ubu ni umara gukunda ibyo urimo passion izaza,
hari abantu bakora bimwe muri ibyo ukora? Biyegereze ugende ubigiraho gake gake
bizageraho nawe bize, nibiba ngombwa mwanaganira nuko inaha iwacu dukunda kuba
ba nyamwigendaho, nshuti niba hariyo stage yake nawe ugende ukorane nabo
ubigireho. Ntacyo bitwaye kuba wafasha mugenzi wawe gukora ibya kunda nawe
ukora. Mujye musaba ubufasha igihe mubona muri kugorwa nibyo murimo, nanjye
mbaye ntarasabye ubufasha aba mentors cg role models naba narahombye kera ntari
hano ndi kwandika ibi.
Genzura neza abantu bagukikije ese batuma
wisobanukirwa? Batuma wumva icyanga cyawe. Hari igihe kizagera passion yawe
ihinduke noneho ugire indi passion y’ikintu noneho kinini nawe ubwawe utakekaga
ariko ukwiye kugenzura ibintu wumva, abantu baguha ibitekerezo, abantu
muganira, hanze aha twe dufite amahirwe abahanga benshi bari social media
nuramuka ubamenye uziga byinshi uzisanga uri umuntu ufite ibitekerezo biri
hejuru cyane.
Ni ingenzi kumenya buri kimwe cyose ugiye gukora mbere
yo kugikora. Ukunda imibavu? Kubera iki utabanza kumenya uko wayivanga ukaduha
perfume itikoraho? Ese ushaka kujya zanzibar mu kiruhuko kandi ari ubwa mbere
ugiyeyo wahita ujyayo cg wabanza kubanza itike igerayo nangahe? Icumbi ryaho
uzacumbika rihagaze gute? Ibyo kurya bizagutwara angahe? Gutembera ahantu
hatandukanye bizagutwara angahe? Mbese kuko ari mu gihugu utazi urabaza kugira
ngo tutazagukorera go fund yitike ikugarura ugasanga urasebye kandi waruziko
ugiye kwiyungura ubwenge. No gukora ni uko urabanza ukabaza kugira ngo utisanga
hari ahantu ugeze kuhikura ngo ukomeze ukore bikakunanira.
Iyi blog icyo ishaka ko umenya nuko ushobora kwicara
ugategereza amahirwe azatuma wisobanukirwa cyangwa watangira ubu urugendo rwo
kwisobanukirwa no gushaka icyo ukora uzageraho ukumva kiguhaye bya byishimo
wifuza, kikaba cya kintu gituma ubyuka mu gitondo ujya kugikora kandi wizeye
neza ko kiza kugeza kure. Tangira urugendo! Ubutaha nzakubwira ukuntu urenzeee!
Wibuke kunsigira comment.