
Abashakashatsi bemeza ko kubaho ubuzima bufite intego,
bituma umuntu abaho ubuzima bwiza. Kubaho ubuzima bufite igisobanuro byongera
ibyishimo, urukundo bigatuma n’ubuzima bwawe bwo mu mutwe buba bwiza. Ni iki
gikenewe kugira ngo ubeho ubuzima bufite intego, busobanutse? Ibi bikurikira
byagufasha kubaho ubuzima buzima bufite icyo buvuze:
–
Gufasha abandi yaba muri community ubamo, umuryango,
abavandimwe, mu kazi nahandi.
–
Kumenyekana nibyo ukora bigahabwa agaciro nabyo bizagufasha
kumva ubayeho bisobanutse.
–
Kubahwa
–
Kugira aho ubarizwa no kumenya inkomoko yawe.
–
Kwiyumvamo ko ibyo ukora bitanga umusaruro
Kugira ubuzima bufite icyo busobanuye, bufite intego
bizaguha kwigirira icyizere no kwikunda.
Ubuzima bufite igisobanuro bufungura imiryango
y’ibyiza bikadufasha no gushira mu bikorwa inzozi zacu.
Igihe cyose wisobanukiwe uba wumva ubuzima bwawe ari
ingenzi cyane uba wumva wishimiye kububamo.
Igihe wishimiye ubuzima uri kubamo uzakunda nibyo
ukora, uzakunda akazi kawe ntuzigera wiyumva ku kareka ahubwo uzajya wumva hari
ibindi wakwongeramo bikaba byiza kurushaho.
Igihe cyose uzaba wamaze kwisobanukirwa ntuzemera
gukora akazi katajyanye n’indagagaciro zawe cyangwa ngo ukore igihe kirekire akazi
uzi neza ko ntahantu kazakugeza mu myaka 5 iri imbere, ka kazi katatuma ugira
inzu yawe cg imodoka y’inzozi zawe.
Bavuga ko akazi iyo ugakoze igihe kirekire ugeraho
ukagakunda ariko akenshi inyungu ukura muri ako kazi, uburyo wakigiyemo byinshi
ubwabyo nibyo bituma ibyo ukora biba passion yawe.
Ikintu gituma abantu twisobanukirwa kiratandukanye
kuri buri umwe, kuri bamwe uzasanga kwita ku bandi aribyo bituma twiyumva ko
tubayeho, abandi gutembera, gukora sport, kwiga ikintu gishya, mbese amahitamo
ni menshi ahubwo umuhate ushiramo niwo utuma imitekerereze yawe ikanguka
ugatangira kwiyumva nkundi muntu.
Igihe cyose uri gukora ikintu kikunezeza, utangira
gutekereza mu buryo buri positive, mu buryo bukugaruramo icyizere. Kugira ikintu
k’ingenzi mu buzima bwawe bizaguha imbaraga zituma uba umuntu utajya upfa gucika
intenge, wa muntu iyo ikintu kitagenze uko yagishakaga yicara akiga aho
kukibona nkaho ari igihombo.
Kwisobanukirwa bituma umuntu atangira kwiyitaho,
agatangira kwita ku buzima bwe, agatangira gukunda abandi kuko iyo ukunda
abandi ntiwiyumva nkaho uri wenyine ahubwo uhora ufite abantu turi ready kuguha
support.
Kugira abantu bizagufasha kubona y’amakuru utari
wiyiziho, kuko bazajya bakubwira ngo burya wavamo umwanditsi, burya uzi guteka,
burya wavamo content creators, kugira abantu muganira bizagufasha kugana kuri
cya kintu wumva wakora ariko utazi aho wagihera.
Ubutaha nzakubwira uburyo iyo uri gukora ikintu ukunda
ugeraho ukumva gifite ubusobanuro burenze mu buzima bwawe. Ndagukunda cyane,
niwowe utumye nkomeza kwandika kugira ngo ntume ugira ibitekerezo bya gikire. Wibuke
kunsigira comment.
Urakoze cyane
Ndummva hari aho ndi kuva pee
Intego ya mbere nkuyemo ni ugushaka ikintu niyumvamo ndetse numva nkunze pee… naho ubundi gushaka ni ugushobora, Murakoze ku nama nziza mutugira ❤️
Urakoze cyaneee i wish I knew you in mu 20-25years ❤️❤️❤️