Ujya wiyumva nk’umuntu gukomeza urugendo byananiye?
Wiyumva nkaho akazi washakaga wakabuze? Cg urukundo rwubuzima bwawe
warwibeshyeho? Cg ukiyumva nk’umuntu utararemewe gukora kw’ifaranga? Ese ujya
wicara ugatekereza icyo ushaka n’icyo udashaka? Uretse gutekereza umukunzi,
akazi, amafrw; ahubwo wakwitekerereje kuba umuntu woroshya ibintu ubitwara mu
buryo bwe, ongera utekereze neza ni iki ukeneye kugira ngo ubuzima bwawe (wowe
wenyine butarimo undi muntu) buryohe bugire igisobanuro?
Ongera utekereze watsindiye nka miliyoni 100 ni iki
wazikoresha? Wakomeza ako kazi ukora? Wayakoresha utemberana n’umuryango wawe?
Wayakoresha utangira business runaka? Icyo uhisemo nicyo wakabaye utekereza mu
buzima bwawe. Fata igihe utangire utekereze ibishoboka ubundi ufate journal
yawe wandike detaille yabyo byose.
Fata umwanya nanone andika list y’ibintu byose
by’ingenzi mu buzima bwawe. Ni iki gituma ubyuka mu gitondo kare? Ni iyihe
mpamvu buri munsi zawe utakaza imbaraga uri gukora? Urutonde rukurikira
ruragufasha kumenya bimwe mu bintu byingenzi mu buzima bwawe:
–
umuryango
–
inshuti
–
imyemerere yawe
–
kwiyitaho ukaba undi muntu
–
kubaho ubuzima bwiza
–
kugira amafrw
–
akazi
–
kugira urukundo rw’ubuzima bwawe
–
kwishima uri mu kazi
–
gukoresha igihe neza no gukora ibintu biri ku murongo
–
gukora cya kintu ukunda
–
kugira icyo umarira isi
kugira list nkiyi ni ingenzi kuko uko dukura tuba
dufite byinshi byo kwitaho kandi byose tuba tugomba gusuzuma niba turi
kubikoraho. Iyo udasuzumye neza buri kimwe kingenzi mu buzima bwawe wisanga uri
gukora kimwe ikindi ukakiburira umwanya kandi ni ngombwa gukora akazi ariko
ukibuka gusura umuryango, gutembera no kwita ku bantu ukunda.
Nusoza kwandika list yawe, fata umwanya ugende
ubyandika uko bigenda birutanwa, ubundi utekereze kuri ibi bibazo:
–
ni ikihe kintu nkunda? Passion yawe ni iyihe?
–
Ni iki cyatuma ubyuka mu gitondo kare cyane?
–
Ni ikihe kintu wagezeho wahoze wifuza?
–
Ni iki ntariga kandi nahoze nifuza ubwo bumenyi?
–
Ni iki ntarageraho kandi nifuza kugeraho?
–
Ni iki kintu ushaka kurekura ukabohoka mu mutima wawe ariko
nubu kikaba kikikubabaza?
–
Ni iki ndi gukora ubu nahoze nifuza gukora?
–
Ni iki ntari gukora kandi nsabwa gukora?
–
Ni iki nakorera abandi?
Andika muri journal yawe ibisubizo by’ibyo bibazo,
andika ibyo wowe wakabaye usubiza bitari ibyo abandi bifuza ko usubiza. Nyuma
yo gusubiza ibyo bibazo andika ibyo byose mu buryo bw’inyandiko ndende.
Inyandiko yawe izaba ivuga ku mpamvu uriho? Umuhamagaro wawe? Nuburyo ushaka ko
ubuzima bwawe bumera. Tangira inyandiko yawe uvuga uti ” intego zanjye muri ubu
buzima ni…ukomeze wandike. Ubundi ufate umwanya utekereze ku nzozi zawe, ibintu
by’ibanze hamwe nabya bibazo twavuze ruguru.
Ubu nyuma yo kwandika tekereza ku bintu ukunda n’ibyo
ugiye gukora. Wandike uti” ngiye gutuma isi iba ahantu heza muri ubu
buryo…ubundi wandike.
Kwandika ibi bitekerezo byawe byafata iminota 10 ariko
ku muntu utarisobanukirwa neza n’isaha yashira. Andika ku buryo wumva utangiye
gusobanukirwa ubuzima bwawe ubundi uze gusoma ibyo wanditse.
Urugendo rwo kwisobanukirwa, ruzanagufasha kwikunda.
Uzandika umunsi umwe utangire utekereze nti” kuki ntanditse kera kwose”.
Ndakwifuriza kwisobanukirwa no kubaho ubuzima wifuza kubamo. Ubutaha nzakubwira
ibanga riri mukubaho ubuzima bufite igisobanuro.
ushobora kubona journal yagufasha gukora iyo myitozo unyuze kuri iyi link imyitozo yagufasha kwisobanukirwa
Urakoze cyane🥰 you the best
Byonyine gusoma ino blog post ndumva bimbereye therapy kuburyo numva hari ibiro bivuye ku mutwe wanjye… ark c nkwibarize.. umuntu utarisobanukirwa umaze no gusoma ibi byose akabyumva akanabisobanukirwa ark akabura icyo yandika kuko nta ntego, muri makeya yitereye icyizere mu buzima, we wamugira iyihe nama? Murakoze ❤️
Mbambon uri mpano imana yanyihereye usigaye warakanguye intekerezo zange ndagukunda
Nge nabuze icyerekezo neza maze no kwiheba ndaho gusa nta skin nziza, ndabyubushye, nta nyash,nta job, nta muhamagaro wajye mbona, ntagushaka ngo byare imyaka irajyanye,ndiyanga, ndatekerezaa nkabura nibyo najyamo mbona mfite depression 😭😭😭😭iyi post ndikuyumva pe ariko sinzikindi nshaka kumva mfasha sisi Bwira 😭😭 hanze birakaze
thanks for this! i have to do this!