Ibiheri ni condition y’uruhu ifitwe n’abantu benshi kw’isi,
usanga ubirwaye akenshi yitakariza icyizere. Muri iyi blog turavuga kuri
skincare routine y’abantu bakunda kurwara ibiheri izabafasha kubigabanya no
kubasha kubana nabyo kuburyo bitongera kugaruka ku ruhu. Muri iyi blog
turaganira ku nkomoko y’ibiheri, ingredients ukwiye gukoresha niba ufite ino
skin type tunaku recommending products za brand zizwi wakoresha.
Ni iki gitera ibiheri?
Ibiheri biterwa n’imisatsi iba ku ruhu rwacu igenda igahura
n’amavuta, dead skin cells hamwe na bacteri bigatuma hipfundika hakaza igiheri.
Reba video kuri youtube yacu ivuga ku bibazo n’ibisubizo twabajijwe kuri retinol uribubone ukuntu igiheri gikorwa.
1.
ikorwa ry’amavuta menshi; ikorwa ry’amavuta
menshi bituma utwengeruhu tuziba bikaba impamvu yo kuzana ibiheri.
2.
Guhindagurika kwa hormone; kuva mu bwana ujya mu
Bukuru, imihago, gutwita, stress byose bishobora gutuma uzana ibiheri.
3.
Bacteria; hari ibiheri biterwa na bacteri ziri
kuruhu iyo zihuye no kuba uruhu rwawe rurimo imyanda ruri clogged uhita ugira
ibiheri.
4.
Ibyo turya; bimwe mubyo turya nk’isukari nyinshi,
amavuta menshi, ubunyobwa, amagi n’ibikomoka ku mata bishobora gutera bamwe
ibiheri.
5.
Genetics, umuryango wawe niba mukunze kurwara
ibiheri nawe uba ushobora kubigira.
Uburyo wakoresha wirinda ibiheri
1. Cleansing
igihe cyose ukaraba mu maso, be gentle/bikorane ubwitonzi,
ntabwo kwoga isabune igihe kinini byagukiza ibiheri, ntabwo kwikuba nuturoso mu
maso aribyo bizamaraho ibiheri byose. Karaba utuje ukureho amavuta kuruhu,
imyanda hamwe, sunscreen wirirwanye na makeup uzikureho neza.
Koresha cleanser iri non comedogenic kabiri ku munsi,
koresha irimo ingredients nka salisyli acids, benzoyl peroxide, glycolic acid
cyangwa tea tree oil.
2. exfoliation
Exfoliation nicyo kintu kuri njye yatumye nirinda kuzana
ibiheri bishya kuko mfite acne prone skin narwaye ibiheri igihe kirekire. Exfoliation
niba ufite ino skin type ni ingenzi cyane izagufasha gukura imyanda iri muri
pores, igufashe gukuraho dead skin cells bikurinde kuzana irritation za hato na
hato.
Koresha exfoliation 1-2 mu cyumweru, urebe ingredients nka
AHAs na BHAs nka salicylic acids, glycolic acids nizindi.
3. toner
Toner niba ibiheri uri ku biterwa nuko wakoresheje amasabune
agahindura PH ndemano y’uruhu rwawe izagufasha kwongera ku balancinga PH y’uruhu
rwawe, igufashe kumaraho imyanda yose kuruhu kandi izanagufasha no kwegeranya
pores niba ufite pores nini.
Reba toner ibalancinga PH kandi irimo ingredients nka witch
hazel ni anti inflammatory cg urebe irimo niacinamide izagufasha kugabanya
inflammation kandi igufashe kugabanya ikorwa ry’amavuta.
4. treatment
Treatment zizagufasha kwirinda ikorwa ry’ibiheri bishya.
Zimwe muri izo treatments harimo:
Spot treatments: nka benzoyl peroxide, salicylic acid,
sulfur, acne removal cream…
Serums: harimo retinoids zizagufasha gukura imyanda muri
pores, zinagufashe mwikorwa rya cells nshya, indi serums itikoraho ni azelaic
acids ikurinda bacterin nama inflammation ikindi cyiza cyayo iri gentle
wayikoresha niba ufite sensitive skin.
5.Moisturizing
Hydration iyi ni ngombwa cyane kubantu ba oil skin na acne
prone skin, koresha amavuta yoroheje arimo glycerin, hyaluronic acids,
ceramides nizindi ingredients zongera hydration.
6.Irinde izuba
Sunscreen ni ingenzi izakurinda ingaruka z’imirasire y’izuba
kandi igufashe gukuraho amabara ku ruhu.
Koresha buri munsi spf iri hejuru ya 30 kandi iri
broadspectrum, koresha sunscreen irimo ingredients nka zinc oxide na titanium
dioxide ntabwo ziclogginga pores kandi ni nziza kuri sensitive skin.
Products naku recommendinga niba ufite acne prone skin
1.
Cleansers
-yakweli oil skin cleanser: irimo salicylic acids na glycolic
acids.
– CeraVe Foaming Facial Cleanser: ibamo ceramides na
niacinamide
– La Roche-Posay Effaclar Medicated Gel Cleanser: ibamo
salicylic acids
2. Exfoliation
– Paula’s Choice Skin Perfecting 2% BHA Liquid Exfoliant: ibamo
salicylic acid.
– The Ordinary Glycolic Acid 7% Toning Solution: ibamo
glycolic acid.
3. serums
– The Ordinary Niacinamide 10% + Zinc 1%: igabanya amavuta
kandi ikakurinda inflammation.
4. Treatments
-yakweli acne removal cream izagufasha kwirinda ibiheri
biterwa no guhindagurika kwa hormone, niba utwite cg wonsa ukaba uzana ibiheri
yagufasha ukarinda usoza urwo rugendo usa neza.
– Differin Gel: ibamo adapalene ni ubwoko bwa retinol.
– The Ordinary Azelaic Acid Suspension 10%: igabanya
bacteria na inflammation.
5. Moisturizer
– Neutrogena Hydro Boost Water Gel: ibamo hyaluronic acid.
– CeraVe PM Facial Moisturizing Lotion: ibamo ceramides na
niacinamide.
-face wao: izagufasha gukuraho ibiheri hamwe n’amabara ku
ruhu, ibamo vitamins nka E na C ikora nka antioxidants zirinda uruhu rwawe free
radicals.
-body wao: irimo niacinamide yagufasha kwirinda body acne,
ibiheri byo mu mugongo nahandi ku mubiri hatameze neza.
6. Sunscreens
– EltaMD UV Clear Broad-Spectrum SPF 46: ibamo zinc oxide na
niacinamide.
– kojic sunscreen: irimo zinc oxide na titanium dioxide
ntabwo iclogginga pores.
Hindura uko ubayeho bizagufasha kugira uruhu rwiza
-ibyo urya: rya indyo yuzuye irimo imbuto, imboga, protein
hamwe nibinyamafufu, na whole grains.
Gabanya isukari, isukari tuvuga harimo umuceli, ibirayi,
amakaroni, ibijumba, imyumbati nibindi birye mu rugero kandi ugabanye ibikomoka
ku mata niba bigutera ibiheri.
-nywa amazi ahagije byibura ibirahure 8 ku munsi.
-iga ku managinga stress, twabivuzeho wabisoma unyuze kuri
iyo link stress management
-ryama amasaha ahagije nabyo twabivuzeho akamaro ibitotsi bigirira uruhu rwacu
-ita kwisuku, jya uhindura umwenda y’umusego wawe byibura
kabiri mu cyumweru, irinde kwihanaguza isume mu maso bizagufasha kwirinda ama
bacteri yaba ari muri iyo sume cg imisego. Ikindi irinde kwikorakora mu maso
cyangwa kumena ibiheri kuko iyo ubimennye bacteri zikwira nahandi zitari ziri
ugahorana ibiheri.
Kumenya routine ya acne prone skin bisaba ube uzi impamvu
iri kubigutera, ukamenya guhitamo products zo gukoresha n’uburyo bwo kwita kw’isuku
y’ibintu bishobora kukuzanira ama bacteri kuruhu. Mbwira muri comments uko ino
posts igufashije. Muragahorane sunscreen!
Thank you .
Nta ingredients zirahenze waturecomandat?
😍😍😍
Urakozee cyanee ku bw'inama nziza mutugira umunsi ku munsi mwaturangiye products umuntu yakoresha arkoo ntabwo mwatubwiye Toner nziza kuri Acne prone skin. Nayo mwayitugiramo inama murakoze