Ihuriro riri hagati yo gukora sport no kugira uruhu rwiza
Akamaro sport ifitiye ubuzima bwacu benshi turakazi ariko uno
munsi turareba uburyo gukora sport bifasha uruhu rwacu gusa neza. Sport ifasha
gutuma amaraso atembera neza mu mubiri amaraso, umwuka n’intungamubiri dukura
mubyo turya bigatuma uruhu rukora izindi cells nshya, rukisana kandi
rukakurinda ingaruka z’imyanda iri mu bidukikije.
Ni gute sport yongera ubwiza bw’uruhu?
1. amaraso
atembera neza, gutembera neza kw’amaraso bituma cells zibona ibizitunga,
bifasha kugabanya imyanda muruhu bikaba byaba impamvu y’uruhu kuglowing.
2.kugabanya stress, sport ifasha kugabanya cortisol
mu mubiri, uyu musemburo iyo uri hejuru cyane utuma urwara ibiheri cg ukazana
ibindi bibazo by’uruhu. Kugabanya stress bivuze kugira uruhu rufite ubuzima
bwiza.
3. ikorwa rya collagen, sport ifasha uruhu gukora
ollagen bikaba byaba impamvu yo kugabanya ibimenyetso byo gusaza vuba ku ruhu.
4. detoxification, kubira ibyuya bifasha mu kuzibura
utwengeruhu no gukuramo imyanda irimo, bikaba impamvu yo kurwanya ibiheri. Ni ngombwa
cyane gukaraba ugakura imyanda yose kuruhu nyuma yo gukora sport.
Ubwoko bwa sport n’akamaro kabwo
1. sport ya Cardiovascular
Urugero: kwiruka, kunyonga igare, kwoga mu mazi,kugenda
n’amaguru, kubyina no gusimbuka.
Akamaro: – byongera amaraso bigatuma uruhu rusa neza
–
Bifasha mu kuringaniza ibiro bikaba byaba
impamvu yo kugabanya ibibazo by’uruhu nko kunanuka kw’uruhu no kuzana amaribori.
–
Byongera endorphin bikaba impamvu yo guhorana
moods nziza mbese ugahorana akanyamuneza.
2. sport zo kwogera imbaraga
Urugero: guterura ibyuma, sport zo kwongera imitsi, izo
kugabanya cg kwongera ibiro.
Akamaro: – kwongera imitsi bigatuma uruhu rwegerana
rukanagaragaraho itoto.
–
Kwongera collagen
–
Kwongera ubwiza bw’uruhu bikaba impamvu yo
kwiyongerera confidence.
3. yoga na pilates
Akamaro: – zigabanya stress bigatuma uruhu rutazana
ibibazo by’uruhu nk’ibiheri.
–
Bituma imitsi ikomera bigatuma uruhu rwacu
rutera neza.
–
Byongera oxygen mu ruhu.
Tips zagufasha guhora wiyumva gukora sport
1. shiraho intego, tangira gake gake uzagende wongera
uko ugenda umenyera sport.
2. shaka imyitozo ukunda, kora sport zigiye zitandukanye
urebe ikuryohera numara kuyibona uzayishire muri routine yawe.
3. genzura urwego ugezeho, jya urecordinga uburyo uri
kugenda uba fit bizagufasha kumva utari gukorera ubusa.
4. korana sport nabandi, gukora sport uri kumwe n’inshuti
cg umukunzi bizagufasha kumva uryohewe na sport.
5. hinduranya, jya uhinduranya sport kugira ngo
utarambirwa.
Uburyo wafatanya sport na selfcare routine yawe
1.
Irya indyo yuzuye
Jya uha umubiri wawe indyo yuzuye nyuma ya sport, jya ufata
ibyo kurya birimo imbuto, imboga, proteins na fats bizagufasha kugira uruhu
rwiza.
2.
hydration
nyuma, mbere n’igihe uri gukora sport jya unywa amazi
ahagije, bizagufasha kugira uruhu n’umubiri biri hydrated.
3.
Skincare routine
Igihe cyose usoje sport, jya ukaraba umubiri wose ukureho
ibyuya kandi wirinde kuzana ibiheri. Igihe cyose ugumye mu myenda wakoranye
sport ushobora kurwara ibiheri ku mubiri cg ahandi hose hageze ibyuya, kora
ibishoboka byose ujye uhita ukaraba.
4.
Ryama bihagije
Ryama amasaha ahagije byibura amasaha 7 kuzamura uhe
amahirwe uruhu n’umubiri wawe byisane.
5.
Kora umwitozo wo kwimenya no guturisha
ubwonko
Umwitozo nka meditation cg wo guhumeka uzagufasha kugabanya
stress no kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.
Sport ni ingenzi cyane yaba ku mubiri, ku ruhu no mu
mitekerereze yawe, kora sport ukunda uvange nizindi activity zo kwikunda
uzabaho uri umuntu ufite ubuzima bwiza kandi wishimye. Mbwira muri comments
umwanya sport ifite mu buzima bwawe n’ukuntu ugiye gutangira kuyitaho cyane.
Ubundi ni gacye ushobora gusanga umuntu ukora sport agira skin mbi👍🏾 akokantu✅✅
Sport niyambere
Sport ninziza cyane
Niyo Hari itagenze neza uba ufite positive mind