Hitamo kureka buri kimwe cyakubayeho mu myaka yashize
kigendere, wituma cyiba impamvu ituma utagera kuhazaza hawe heza. Ibyagiye byaragiye.
Iki nicyo gihe cyo gutangira gukora ukaba icyo wifuza kubacyo, ni igihe cyo
kuba mwiza muri domain/niche runaka wahisemo arinaho hazaza hawe.
Naguteguriye tips zagufasha gutangira kugena ahazaza
hawe kandi ukagera kuri byinshi mu buzima bwawe.
Kuba umwe mu bantu bashaka itsinzi mu kintu runaka cg
kugera kunzozi zawe ukeneye gutangira urugendo rwo kuba mwiza, urugendo rwo gutera
iya mbere ushaka abantu baku motiva, abantu bakwinspira, tangira wigire ku
bandi umunsi umwe uzisanga ufite imbaraga zo gufata iya mbere nawe ugatangira kubaka
bwa buzima bwiza wifuza.
Tangira wite ku buzima bwawe, iki ni igihe cyo kubaka
za nzozi zawe, reka kugira intekerezo zigusubiza inyuma, kuri ubu ntakubuzwa
ibitotsi ntibintu byarangiye, ntampamvu yo guhangayikishwa nahazaza kuko ubu
urahari ngo uhubake. Uyu ni umwanya w’ibikorwa, guhera ubu ugiye gukora buri
munsi akantu gato ariko kazakugeza ku ntsinzi.
gutangira gukoresha, intsinzi niyo ntego yawe yonyine ufite ubu, reka ubunebwe! umunsi wawe reka ube uwibikorwa nubwo kaba gato cyane ariko kazageraho kabe
kanini. Ni ingenzi cyane kuba ubu intekerezo zawe ntakindi zitekereza uretse
intsinzi, icyizere wigirira nuburyo buri munsi uri gukora akantu gato nibyo
bizakugeza kure wifuza.
ntsinzi, igihe cyose wizera ko ushoboye uba ushoboye, igihe cyose umenye ko ari
wowe wo kwigeza ku ntsinzi uyigeraho. Confidence izaguha imbaraga zo gutangira,
confidence yawe niyo izagufasha gukemura zimwe mu nzitizi zituma udahaguruka
ngo utangire gukora utwo tuntu duto.
Confidence barayiga, mu butumwa nageneye abanyeshuri
ba kaminuza nababwiye ko rwose twese tuvuka turi kimwe, nta muntu uvukana
confidence ahubwo nitwe tuyishakamo, reka nguhe tips zizagufasha kwiyongerera
confidence kandi zoroshye, izo tips buri munsi ugiye uzisubiramo wazisanga nawe
uri mu bantu bari kugira icyo bakora ku ntsinzi yabo, izi tips zizaba ubuzima
bwawe bwa buri munsi.
Tangira uburizemo intekerezo zawe zikuzitiye, reka kwi
limita agura intekerezo zawe. Buri munsi tangira wandike muri journal yawe
ikintu wagezeho niyo kaba gato. Andika niba wakoze research kuri niche yawe,
andika niba wasearchinze ya course izagufasha kuba mwiza muri domain yawe,
andika niba wagiye aliexpress ukareba utuntu wakwaffordinga kurangura andika
ikintu wakoze ku munsi.
Kwandika utwo tuntu wowe wita duto bizagufasha mu
buryo utatekerezaga, uzajya ujya gusoma ugire numwete wo gutangira kwiyumva nk’umuntu
uri kugenda asatira intsinzi bitume utangira kwigirira icyizere.
Mbere yo kujya kuryama, fata umwanya utekereze ikintu
uzakora ejo, ubundi ucyandike. Nanjye hano ibintu nzabaha ejo, ndara nabishize
ku murongo, icara tereka phone hasi sinabyiza gukoresha phone ugiye kuryama,
icara tangira utekereze ukuntu umunsi wose uzagenda, tekereza ukuntu uzishima
uwo munsi wawe nugenda uko wawuteguye, ibaze ukuntu uzapostinga kuri ig,
ugashiraho story, ugakora video ya youtube, yewe ukanashiraho blog nkiyi urumva
bitarenze.
Ikintu bizakumarira gutekereza umunsi wawe nijoro nuko
bizatuma urara ubwenge bwawe buzenguruka buguha ideas uzakoraho yewe ushobora no
kurota uko umunsi wejo uzaba uryoshye.
Duto uri gukora dushireho umutima, tangira noneho
utekereze ibindi bintu binini ugomba kuzakora mu buzima bwawe bwose, tekereza
ufite abantu bagupostingira kuri youtube, tekereza blog yawe ifite abandi
bablogger nka batanu bakwandikira kuri blog yawe watangiye wikinira mbese twatuntu ukora ubu wita duto ibaze wabishize kurundi
rwego, ibaze uko uzaba uryoshye. Confidence izagukuramo ubwoba bwose,
izagukuramo kwishidikanyaho no guhangayikira ibintu utekereza ko utashobora.
Nizere ko izi tips hari ikintu kinini zigusigiye,
ugiye gutangira kuzishira mu bikorwa.
Intsinzi ni iki? Intsinzi wayisobanura mu
buryo bwawe. Kuri njye intsinzi ni ukuba ubasha gukora ikintu ushaka no kugira
icyo ushaka no kukimenya gusa ikibabaje nuko abantu dukora ibyo abandi bashaka
ugasanga cya kintu twebwe dushaka kiratugora ku kigeraho kuko turi kwirukanswa
nabandi bantu bifuza ko dukora ibyo bashaka. Ndaguha urugero ugasanga uri
umucuruzi wa online abaguzi bawe baraguforcinga kugira physical store kandi
wowe uri kurwana no kugira inzu yawe nziza ubanamo n’umuryango wawe, intsinzi
kuri njye si uko wagira iduka hariya mu mugi ritwika ahubwo intsinzi kuri njye
nuko wa kubaka inzu yawe nziza ubamo ukumva urishimye noneho wamara kwishima
wumva urenzwe ukabona kugira physical store.
Indi ntsinzi kuri njye ni ukutaganzwa n’imyemerere
ituma wumva rimwe ibyo ukora aribyo ikindi gihe ukumva atari byo. Rimwe ukumva
inzozi zawe zidakwiye ikindi gihe ukumva ntakibazo. Igihe wamenye ukuri kwibyo
ugomba guha umwanya nuwo ugomba kuba we uba wagenze kw’intsinzi yawe.
Kwimenya ukisobanukirwa, ukamenya icyo
ushaka mu buzima ntiwite ngo abantu bazambona ute ni ntagira ibi, inshuti
zanjye zizavuga iki ni ntangira gupostinga iyi izaba ari intangiriro y’intsinzi
yawe. Ntutimeya uzaba umeza nk’umuntu ubaho ubuzima butagira intego, umeze nk’umuntu
ugenda atazi aho ari kujya, biba bibabaje.
Ndabizi biragoye gutagira ariko umunsi
watangiye kutwigaragariza wahisemo uwo ugiye kubawe ntabwo uzigere usubira
inyuma, reka kubaho uko twe tubishaka ahubwo wowe baho uko ubishaka kandi
bitabangamira abandi, igihe cyose ufite intego ariko utariyemeza neza ko ari
intego yawe wifuza biragoye ko watangira kuyikoraho, intekerezo zawe nukomeza
kutazereka izo ntego ntabwo uzigera uzikora, buri munsi jya utekereza intego zawe.
Igihe cyose jya utekereza ibyiza,
witekereza ibintu biri negative, tekereza ibyiza gusa, ibibi wibiha umwanya,
witekereza guhomba nubwo ari byiza guplanninga igihombo nuburyo nikiza uzongera
ugahaguruka ugahangana nacyo, witekereza ngo wabuze amafrw y’ubukode ahubwo
tekereza ukuntu uzabigenza nubona buri kubura. Kwitekerezaho byiza bizagufasha
gutangira binatume utemerera abaguca intege kugira umwanya mu ntekerezo zawe.
Byose dukeneye ngo tugere ku ntsinzi
biri muri twe ikintu kibura ni ugushaka inzira, ikibura ni ugutangira iyo
nzira, ukayumva neza, ukiyemeza kandi ukabigira ubuzima bwawe bwa buri munsi. Igihe
ni iki tangira wimenye kandi ukoreshe igihe cyawe neza. wibuke kumpa comments yuko ubonye ino blog.
Uriwigenzi ubundi woe
Ndabakunda, hashimwe Imana yatumye mbamenya..muri ab'umumaro❤️
Ubundi wwe uri uwa mbere
Ndagukunda ❤️❤️
Urakoze yakweli wacu❤️❤️❤️