kaminuza ni ahantu ubuzima buba buryoshye, imyaka urimo ni
imyaka bita golden age uyitwayemo neza ubuzima bwawe bwaba ubuki, kimwe nuko
uyitwayemo nabi wakwangiza byinshi. Imyaka urimo buri wese aba agukanurira
amaso yibaza ku miterere yawe ibyo ntibizagukange ngutangire usamare.
Tangira wige kwimenya, uri nde? Ushaka kuba nde?
Tangira wige kumenya agaciro kawe, wige kuvuga neza, wige kwambara, wige
kwiyitaho urebe uburyo uzattractinga abantu bumumaro mu buzima bwawe, kwiyitaho
bizanagufasha kuba umuntu wigirira icyizere.
Hitamo kuba main character mu buzima bwawe, hitamo
kwikunda, icyo uzahitamo kuba cyo tangira ugikoremo akazi, ita ku ntekerezo
zawe usoma ibitabo bigiye bitandukanye bizagufasha guhorana ibitekerezo
bitandukanye, planninga ubuzima bwawe uzabamo nyuma yo kurangiza kwiga, igihe
cyiza cyo kubu planning ni none ukiri kuntebe y’ishuri.
Agaciro wiha niko natwe tuzaguha, agaciro wiha kaza
kugeza kure hashoboka. Uko wiyitaho, uko wikunda niko natwe tuzagukunda. Uko
wibona niko natwe tukubona. Niba ubona uri classy and smart natwe niko
tukubona, niba wibona nk’umukobwa uri simple natwe niko tukubona.
Icyizere turacyiga ntabwo twese tuvuka ngo dutangire
twigirire icyizere tugenda tubyiga gake gake, uko dukura ni nako tugenda twiga
kwiyongerera ama confidence. Iga kuganira nabandi, iga kuvugana nabantu uba
ubona wakwigiraho byinshi, iga gukora presentation bizagufasha no kuza hano
hanze ukifata video uri gusobanura ibintu uzi, tinyuka kora icyo kintu utinya
gukora urebe, uzagishobora.
Intekerezo zawe, intekerezo zawe nutabasha kuzishira
ku murongo uzisanga uri umuntu witekerezaho ibintu biri negative, ntuzigere na
rimwe wiyifuriza ibibi nubwo byaba ari ukubitekereza kuko we are what we
believe, we are what we feed our brain. Iteka jya wiyifuriza ibyiza.
Uko byagenda kose sa neza. Ambara neza bijyanye
nubushobozi bwawe, menya kujyanisha imyenda kandi wambare nk’abakobwa ureke
gusa nkaba mama. Gira some girly accessories nk’amaherena, udukufi cg necklace.
Accessories zizagufasha kujya ugaragara nk’umukobwa uzi kwiyitaho.
Ita ku ruhu rwawe, niba urwaye ibiheri bivure kandi
ureke kwitukuza kuko ntakintu bizakumarira mu myaka 5 cg 10 iri mbere. Koresha
cleanser nziza, exfoliation na sunscreen ubundi uglowinge koko. Utu makeup duke
ni sawa na ka lipstick ka og, irinde kwisiga makeup nyinshi kuburyo tukureba
ntitumenye wowe ninde cg makeup ninde.
Ita ku misatsi yawe, shiraho imisatsi ikubera ijyanye
na shape y’umutwe wawe, rekana na trends y’ibisuko bigezweho wowe shiraho
ibijyanye no mu maso hawe kandi bitagusiga mu bukene. Rekana na competition
zitari ngombwa.
Kora business, kora niba utizeye neza aho uzakura
akazi nurangiza kwiga. Kora niyo byaba gupostinga products z’abandi wabona
ugura ukazimushira ukungukaho icyo gihumbi just wowe kora. Igihe cyose wifuza
gukora igishoro si ngombwa ko kikubera imbogamizi.
Ibyo wakora byose iga, ntakintu wasimbuza ubumenyi,
reka guta umwanya mu bindi byose utazi neza ko bizacamo uhe umwanya amasomo
yawe ubone iyo mpamyabumenyi. Rekana nizo nkundo niba ubona ntaho
zikugeza, wikwiruka ku musore, igihe cyose umuntu ari uwawe nta mbaraga nyinshi
ushiramo byose biri kora.
Inshuti, inshuti zawe niba zikora business nawe
umunsi umwe uzabyuka ukore business, inshuti zawe niba zikunda gusinda nawe
uzaba umusinzi, inshuti zawe niba zikunda gukundana n’abagabo b’ubatse nawe
niwowe utahiwe. Environment idukikije iduhitiramo icyo tuba cyo. Hitamo inshuti
nzima.
Lower your expectation, gabanya ibintu uteganya abanda
bazagukorera bizagufasha kutababazwa nuko wimwe, niba uhawe ikintu numuntu
utari umubyeyi wawe jya wumva ko ari favour akugiriye naho ubundi si tegeko ko
aguha. Niwimwa ikintu wifuza jya ubifata nkaho ari uburyo bwo kugira ngo ukure
nawe utangire wishakishirize.
Nsoza ndakwibutsa ko agaciro wiha ariko natwe tuguha,
confidence nicyo kintu ukeneye cyane kugira ngo utangire urabagirane, iyiteho,
ikunde kandi igihe cyose ntukajye wivugaho amagambo mabi, jya wivugaho ibyiza
gusa kuko nawe ukwiye ibyiza, iga ugamije kumenya, soma ibitabo bizakwongera
ubwege ubundi utangire wubake ahazaza hawe.
Ndabakunda cyane! Nsigira comments umbwire uko ubu butumwa
ubwakiriye.
Simply, you are the best ❤️
Urakoze cyane❤️
Urakoze cyaneee ❤️❤️ we love you Yakweli
Thanks rwose gusharinga inama nziza zirimo ubwenge bwinshi kandi zifasha 🤩😘
Urakoze yakweli wacu❤️❤️❤️
Wise words 😍thank you so much
Thank you so much yakwel , mfite murumuna wange ari kwiga university ubu ageze muwa 2 arko usanga iyo umugiriye nkinama azitera utwatsi , uwakubwira ukuntu azi gusuka arko akubwirako ngo atabifatanya nishuri nge naramubwiye nti uranga gukora bigishoboka uzibabaza pe!