Sunscreen iyo tuyivuga abenshi bumva ari iyo muri iki gihe
turimo kizuba (summer time) ariko ukuri nuko sunscreen ari iyi bihe byose. Muri
iyi blog tugiye kureba impamvu sunscrren ari ingenzi, turebe ubwoko bwazo, n’uburyo
wahitamo sunscreen ikubereye.
Ni ukubera iki sunscreen ari ingenzi ku buzima bwiza bw’uruhu rwawe?
Imirasire y’izuba (ultraviolent/UV rays) zangiza uruhu yaba
mu gihe cy’izuba cg cy’imvura, reka turebe uburyo sunscreen z’ikurinda ingaruka
za UV rays:
1. kurinda uruhu gushya/sunburn: sunburn ku
ruhu iba imeze nk’ikibara kinini cy’umukara abenshi bavuga ko bagitewe n’amavuta
ariko akenshi uba wisize amavuta ari active wahura n’izuba rikagutwika ukazana icyo
kibara.
2. kugabanya ibyago byo kurwara cancer y’uruhu:
kwirirwa mu zuba cg kutirinda izuba bishobora gutera uruhu kuzana ubwoko bwa
cancer buzwi nka melanoma. Iyi cancer nta kindi cyayikurinda uretse kwirinda
izuba. Nzabakorera urutonde rw’abantu b’ibyamamare barwaye ino cancer.
3. igabanya gusaza kw’uruhu: imirasire y’izuba
ishobora gutuma uzana iminkanyari vuba, ukazana amabara aterwa n’ubusaza (age
spots), ishobora no gutuma uruhu rupfuba.
4. kugira uruhu rusa hose: gukoresha sunscreen buri
munsi bikiza hyperpigmentation hamwe n’amabara yatewe n’ibiheri. Ikindi bigufasha
gutuma uruhu rusa hose nusange kugahanga hirabura, amatama ari inzobe, ibyo
sunscreen ibikuraho ukagira uruhu rusa.
Amoko ya sunscreen; physical na chemical sunsreen
Kumenya amoko ya sunscreen bizagufasha kumenya guhitamo
ijyanye n’ibyifuzo byawe. Sunscreen zirimo amoko 2:
–physical sunscreen: izi zibamo ingredients nka
zinc oxide na titanium dioxide. Izi zubaka urukuta hejuru y’uruhu noneho
imirasire yagera kuruhu igahita isubirayo ntibe yakwinjira mu ruhu.
– icyiza cyazo:
zihita zikora ako kanya, ntigake zitera irritation ku ruhu, zikaba ari na nziza
kuri sensitive skin.
– ikibi cyazo:
zisiga ibintu by’umweru k’uruhu (whitecast) mbese kugira ngo udasa umweru
bisaba ngo wisige unogereze umwanya munini.
– chemical sunscreen: zibamo ingredients nka
oxybenzone, avobezone na octinoxate nizo zirinda izuba, izi icyo zikora zakira
imirasire y’izuba zikayihinduramo ubushyuhe busanzwe butakwangiza uruhu, ubundi
ubwo bushyuhe bukaza gusohoka mu ruhu.
–icyiza cyazo:
ntizisiga whitecast kandi zoroshyemo ntabwo bisaba kuzisiga umwanya munini
kugira ngo zise eza ku ruhu. Ikindi
– ikibi cyazo:
bisaba gutegereza iminota 15-20 kugira ngo zitangire zikore, nukuvuga ngo
ugomba gusohoka mu nzu iyo minota aruko irangiye, zishobora gutera ibibazo
abatu bafite sensitive skin no ku bantu batwite cg bifuza gutwita vuba sinziza
kuri bo.
Ni gute wakwisiga sunscreen?
Sunscreen ni ingenzi cyane niyo mpamvu ari ingenzi cyane
kwisiga ikwiye kandi ihagije.
1. isige sunscreen ahantu hose hari bube exposed ku zuba,
ntiwibagirwe ijosi, amatwi, intoki n’ibirenge. Pimira ku ntoki 2 sunscreen
ihagije cg ukoreshe akayiko gato.
2. niba ari chemical sunscreen, jya utegereza iminota 15-20 ibanze
igere ku ruhu ubone gusohoka hanze.
3. ongeraho sunscreen buri masaha 2-3, igihe wari wagiye gu
swimming cg wabize ibyuya byinshi jya wongeraho indi sunscreen ako kanya.
4. koresha sunscreen buri munsi ku manywa nyuma yo gukoresha
skincare products zindi ukoresha.
5. ku mugoroba, kora double cleansing ukureho sunscreen zose
wirirwanye kuko kurarana sunscreen biclogging pores ukaba warwara ibiheri.
Sunscreen naku recommendinga
Gukoresha sunscreen zizewe umwimerere wazo n’ingenzi cyane
kuko ushobora gukoresha pirate ntizigire icyo zimarira uruhu rwawe. Igihe uhitamo
sunscreen jya uhitamo izanditseho ko zirinda imirasire y’izuba ya UVA na UVB mbese
iziri broadspectrum.
Aha hakurikira niho nzi wakura sunscreen zizewe muri Kigali,
nimbona nahandi ziri zizewe nzahababwira.
Physical sunscreen: koresha sunscreen from yakweli
igura 20k, wabandikira whatsaap 0722564426.
Chemical sunscreen: koresha sunscreen from tee-co,
zigura guhera kuri 37k kandi wabona ijyana nuruhu rwawe wabandikira kuri
whatsaap 0788317728.
Rinda uruhu rwawe ingaruka z’imirasire y’izuba urebe uburyo
uzagira uruhu rufite ubuzima bwiza kandi igihe kirekire, ndakwifuriza kugira
uruhu rwiza rutuma wigira icyizere kandi rugatuma ukomeza gukunda uwo uri we.
Muragahorane Sunscreen!
Bless you for all your free infos 🫂❤️
Thanks and we love you more🥰
Noneho nukuvuga ko chemical zihungabanya imisemburo kumugore utwite cg wenda gutwita!?
Thank u so much nawe uragahorana sunscreen
Cyaaaneee
Urakoze yakweli wacu❤️❤️❤️
Nonese double cleanig nigute?
Nonese iyo ubize ibyuzwe ugiye kongeraho ubanza koga mumaso?