Muri iki gihe umwanya wo kwiyitaho usigaye uba muke kubera
gushakisha, reka turebe bimwe mu bintu essential oils zishobora kugufasha haba
ku ruhu rwawe cg mu buryo bwo kwiyitaho ukabaho ubuzima buryoshye. Muri iyi
blog turareba essential oils nuburyo zikoreshwa, tunarebe izo ugomba kuba ufite
iwawe uko byagenda kwose.
Akamaro ka essential oils
Essential oils ni amavuta akurwa mu bimera direct ntakindi
kintu bongeyemo, bikorwa hakoreshejwe utwuma twabugenewe bagakura muri ibyo
bimera impumuro cg bagakuramo umuti. Aba ari uduupa duto ariko turi very
concentrated ntabwo byemewe kudukoresha ku ruhu utadufunguye mu mavuta cg mu
kindi kintu kuko iyo duhuye nuruhu turakurya, cg ukagira irritation itari
nziza. Reka turebe akamaro ka zimwe mu zingenzi ukwiye kugira iwawe:
1. lavender:
lavender oil ifasha guturisha ubwonko,
ikagabanya stress ikindi ifasha gusinzira neza. Ifasha mu guturisha uruhu no
kugabanya irritation.
2. tea tree:
iyi oil iri antibacterial na antifungal
irinda uruhu ama infections, ubaye ufite ibiheri byatewe na ma bacteri nindi
myanda tea tree oil yagufasha.
3. Rose
rose oil ifasha mu gukora hydration, yongera
moisture, ni antioxidant ikaba na anti inflammatory ikurinda ko uruhu rutukura
cg ngo ruzane ibimeyetso byo gusaza vuba.
4. peppermint:
peppermint oil ni nziza mu guturisha
uruhu, ni nziza ku mitsi, ikaba inavura kuribwa ku mutwe, ni nziza kuyongera mu
mavuta ukoresha yo mumusatsi kuko inafasha imisatsi gukura. Iyi wanayikoresha
massage kuko ifasha imitsi gukora neza.
5. chamomile
aya ni amavuta meza nayo azwiho
gusoothinga aturisha uruhu, nimeza kubantu bafite sensitive skin cg ku ruhu rw’umwana.
Anafasha mu kugabanya stress.
6. frankincense
aya mavuta agabanya kugaragara kw’inkovu
hamwe n’iminkanyari, anafasha mu kwongera amahoro no guturisha ubwonko.
Ni gute wakoresha essential oils nizikugireho ingaruka ?
Nubwo essential oils ari nziza ariko uzikoresheje nabi
zakugiraho ingaruka, ntanubwo ari buri wese uzemerewe. Uburyo zikoreshwa:
Zifungure: burigihe jya ufungura essential oils muri
carrier oils (carrier oils ni ano ma oils azasanzwe dukoresha ku ruhu nka
coconut oil, jojoba oil, olive oil, sunflower oil, almond oils nayandi menshi)
ni byiza niba ushaka gukoresha essential oils kuzifugura murayo ma oils kugira
ngo utaza kugira irritation. Muri 100g ya carriel oils hajyamo ibitonyanga 2-3
bya essential oils.
Patch test : mbere yo gukoresha essential oils jya
ubanza uyitestinge, ushire gake ku ruhu urebe ko ntangaruka ikugiraho.
Quality: koresha essential oils za quality ziri pure
zitavangiye ni kindi kintu, Gurira essential oils ahantu hizewe kugira ngo ube
wizeye ko zizagufasha kandi ntizikugireho ingaruka.
Aho zibikwa: essential oils zibikwa muducupa duto
twirabura, ubundi zikabikwa ahantu hatagera urumuri rw’izuba kugira ngo
zirambe.
Niba utwite: baza abantu bazi ibijyanye na
aromatherapy mbere yo gukoresha essential oils kandi utwite, hari essential oils
zishobora gutuma inda ivamo cg bigatuma ugubwa nabi. Igihe cyose utwite, jya
ubaza mbere yo gukoresha essential oils.
DIY aromatherapy wakoresha wiyitaho/self care
Aromatherapy ni umuti wo kwita ku ntekerezo, amahoro n’umutuzo
wawe, reka turebe bumwe mu buryo wakoresha uhumuza aho uba, ushobora no kugura
za perfume bakoresha mu nzu cg mu modoka akaba arizo ukoresha.
Relaxing bath:
ongera EO nka lavender cg chamomile mu
mazi yawe yo kwoga, ushobora no gukora bath salts ukoresheje EO na Epsom salts
cg ugakoresha ya myumyu yo mu nyanja (sea salts).
Aromatherapy diffuser:
diffuser ni ingenzi cyane
zifasha mu gutuma uba ahantu huzuye umutuzo, zikongera ubwonko umunezero,
zirukana imyuka mibi munzu, zifasha muri byinshi. Fata igikombe cy’amazi ushire
muri diffuser wongeremo ibitonyanga 2 cg 3 bya EO ubundi ucomeke ku muriro
witurize.
Massage:
vanga EO na carrier oils ubundi ukore aka
massage ku mubiri, ushobora gukoresha peppermint na lavender mu mwanya umwe
bikagufasha kuruhura imitsi.
Gufasha gusinzira:
fata amazi ushiremo mu kantu
gakora spray uvangemo udutonyanga twa lavender EO ubundi usprayinge umusego
wawe, bizagufasha gusinzira neza.
Aromatherapy ni topic ndende ariko ino ncamake izagufasha kubaho
neza, gutekereza neza no kugabanya agahinda cg umushiha mu buzima bwawe bwa
buri munsi. Ndakwifuriza kuba ahantu hahumura neza, ndakwifuriza kubaho ubuzima
buzira agahinda, ndanakwifuriza kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe. Wibuke kunsigira
comments.
Oooh thank you so much 🥰
Murakoze cyane, menye neza akamaro ka essential oil!! Ni byiza rwose