
Kumenya kubana na stress ni ingenzi cyane niba wifuza uruhu
rusa neza. Ubu ni uburyo wakoresha ukagabanya stress bikaba n’impamvu yo kugira
uruhu rwiza:
1. yoga: exercise nka yoga, kwiga gucontrola uburyo uhumekamo
biri mu bizagufasha kuruhuka no kugabanya stress. Itoze gukora yoga bizagufasha kugabanya cortisol
binatume ugira ubuzima bwiza, uhore uri umuntu ufite mood nziza ube umuntu
udahorana uburakari.
2. meditation iyi ibyiza byayo twabivuzeho mu buryo
burambuye.kanda usome meditation birambuye
3. guhumeka cyane, guhumeka ukura umwuka munda nabyo biri mu
biruhura ubwonko uzarebe nk’iyo wikanze ukuntu uhita uhumekera hejuru, umubiri
wacu iyo ugize stress ubwawo uhita utaga signale ugatangira guhumekera hejuru
nk’uburyo bwo kuruhura ubwonko. Jya ugerageza buri munsi ukore uno mwitozo wo
guhumekera hejuru ugabanye stress wiriwemo mu kazi bizatuma murugo uhorana
akanyamuneza binatume usa neza.
4. Exercise: sport ifasha byongera akanyamuneza kubera ko
byongera endorphins kandi ikaba ariyo iri mu bituma tugira mood nziza. Sports zifasha
gutembereza amaraso, intungamubiri hamwe n’umwuka uruhu rwacu rukenera.
5. kuryama bihagije: ryama byibura amasaha 7 urebe uburyo
stress igabanuka ibi twabivuzeho birambuye.
6. imenye: iga uburyo wajya wakira buri kimwe, icyo
udafiteho ubushobozi ukiga kugikemura kandi utuje. Niba ibintu bitari kugenda
uko ubishaka humeka ubirekere Nyagasani niwe uzi impamvu kandi hari ubwo
wasanga ari nabyo byiza kuri wowe.
Uburyo ahantu utuye wahakora neza bikaba impamvu zo kugabanya stress
Ahantu utuye naho hashobora kuba impamvu yo kugira mood itari
nziza, hashobora no ku kwongera stress. Izi tips zagufasha kuba ahantu hatuje
hari stress free:
1. gabanya ibintu biri munzu yawe, ibintu bidafite umumaro
biri mu nzu yawe nicyo gihe ukabirekura. Rekura imyenda utambara, amatase yamenetseho,
utujerekani wakuyemo amata, amavuta… rekura impano ubitse ex wawe yaguhaye niba
zikwibutsa byinshi, rekura imyenda nyakwigendera yagusigiye niba ituma utagira
moods nziza, rekura bimwe mu bintu bituma icyumba cyawe kiba gito, hindura
intebe zo muri salon niba iyo uzireba ubona zisa nabi, zitakigezweho, ba ahantu
wishimiye niba bishoboka.
2. aromatherapy: koresha
ibihumuza byongera akanyamuneza nka lavender, inturusu, chamomile, umwenya,
mucayicayi, nibindi ibi bizagufasha kuba ahantu hameze neza binaguhe guhora
muri moods nziza. Aromatherapy nzayivugaho birambuye.
4. nature; kunda
indabo, indabo mu buryo bwa roho zifite umumaro munini cyane niba uri spiritual
people ibi urabizi kundusha. Indabo, ibiti, cg zino ndabo ziri natural abantu
batereka mu nzu zikora mu buryo butandukanye, zizana energy zitandukanye mu
rugo iwawe, hari izituma uba umuntu ukundwa n’ifaranga, hari izituma mu rugo
muhora muri abantu bakundana, hari izigabanya stress nibindi. Niba utazi kwita
ku bimera byige kuko muri Eden bizakugora hhh.
5. gira utuntu tukworohereza kuba comfortable, urugero
udusego, akaringiti kagufasha igihe ukonje kd wibereye muri salon, mbese gira
utuntu dutuma uruhuka neza.
Ongera nibi muri routine yawe y’umunsi
Guhozaho ni ingenzi iyo bije ku kwita ku kumanaginga stress,
izi tips zindi zagufasha kugabanya stress buri munsi:
1. gira umwanya wa buri munsi wo gukora yoga.
2.
Ba nyambere, ihe urukundo, isohokane, igurire
indabo, soma umenye ibintu byinshi byagufasha, igurire ya kanzu nziza, gura za
makeup, jya kwifotoza amafoto meza, mbese wishira abanda imbere, niba ubuzima
bwawe ari film wowe ugomba kuba wa muntu muri film uba ari main character,
kunda abanda ariko wowe wikunde kurenza uko ukunda abandi.
3.
Ba active, gabanya ubunebwe, tembera n’amaguru,
jya GYM, byina niba ubishoboye, kora ikofi ureke kugira isoni ngo turakubona
ute nutangira kwikorera, duhe izo content ufite mu mutwe.
4.
Bana na bantu bagukuda, jya ugira akanya
usohokane n’inshuti, abavandimwe, umuryango. Niba ukeneye ubufasha jya ubwaka,
kugira abantu bagukunda bizakugabanyiriza stress.
5.
Fata ikiruhuko, jya ugira umwanya wo kureka
social media, gufollowingura abantu utakiri interest nabo, gabanya bimwe mubyo
usoma soial media bitagize icyo byongera ku bwenge bwawe, soial media ubu ni
ishuri, jya youtube shaka ibiganiro byagufasha kugaruka muri mood.
Ubu buryo ni ubwitaho uzasa neza, uzaba wa muntu abantu bose
bifuza kuba bari kumwe nawe kandi nawe uzabona itandukaniro mu buzima bwawe,
ndakwifuriza kugira ibyishimo, ndakwifuriza guhorana akanyamuneza na mafaranga.
Wibuke kunsigira comment.
Urakoze cyaneee Mwiza❤️❤️❤️
Urakoze kuduha tips nziza