Muri iyi si yo kwita ku ruhu usanga hari ibintu abantu
bagize ihame kandi bitari ukuri. Muri iyi post turareba ibyo bintu tunerekane
ibya nyabyo.
1.
Products zihenze nizo nziza gusa
Price ntabwo ariyo igena quality muri skincare hari products
ziba zirimo ingredients nziza kandi ugasanga zirahendutse. Hitamo active
ingredients nka hyaluronic acids, retinol, vitamin c nizindi abe aribyo
wibandaho kurenza kwibanda kuri price.
2.
Natural ingredients nizo nziza kandi zizewe
Ntabwo aribyo natural ntabwo ari ukuvuga ko izo ingredients
ziri safe cg ari zo zikora, hari natural ingredients zishobora kugufata imyaka
kugira ngo zikore hari nizo ushobora gukoresha nizijyane uruhu rwawe. Igihe
cyose ukoresheje products runaka jya uyitestinga kugira ngo urebe nib anta
ngaruka zagira ku ruhu rwawe.
3.
Oil skin ntakeneye moisturizer
Ibi si byo, oil skin nawe akenera hydration, kandi nanone
iyo utisize uruhu rukora amavuta menshi kuko uruhu ruba ruri kwirwanaho kuko
rwabuze moistururiser. Niba ufite oil skin, koresha moisturizer yoroheje, iri
non comedogenic urebe idaclogging pores.
4.
Ntabwo ukeneye sunscreen mu gihe cy’imvura
Ibi ntabwo ari byo kuko 80% bya uv rays zishobora kuva mu
gicu, zikatugeraho kandi zikagira ingaruka ku ruhu rwacu. Sunscreen ni ngombwa
guhozaho ukirinda zimwe mu ngaruka z’imirasire y’izuba harimo kuba uruhu rwa
kwuma, rugatakaza ubwiza, rukazaho iminkanyari, rimwe na rimwe rukakurya
tutibagiwe ko ushobora no kurwara melanoma (cancer y’uruhu).
5.
Guscrubbinga bivura ibiheri kandi bituma ugira
uruhu rwiza.
Guscrubbinga mu maso si byiza bishobora kwia uruhu rwawe rwo
hejuru, niba unafite acne proe skin cg usanzwe ufite ibiheri bishobora kuba
bibi kurushaho. Ikintu ukeneye mu mwanya wa scrub ni ugukora cleansing ubundi
ugakoresha exfoliation toner irimo AHAs na BHAs.
6.
Ushobora gukuraho pores zikabura burundu
Pores nini ziterwa na genetics, pores wagabanya ubunini
bwazo ariko ntabwo wazikuraho burundu. Kuzigabanya koresha ingredients zikora
hydration na salicylic acids bizatuma zitagaragara cyane.
7.
Kugira cg gukoresha products nyinshi bivuze ko
aribwo uzabona results nziza
Ushobobora kugira products nke g gukoresha nke kandi ukagira
uruhu rwiza urugero retinol uba ugomba gukoresha gake cyane inyinshi ishobora
no kugutera ikibazo, uruhu rukenera kumenya icyo urukeneye ukabanza
ukakicyataho ukabona kujya kuri stage yo kurimbisha uruhu. Kandi wite ku
gukoresha products ziri heavy mu bukonje nizoroheje mugihe cy’ubushyuhe.
8.
Umuntu ufite ibiheri yareka gukoresha
moisturizer
Acne prone skin nabo moisturizer ni ngombwa kuko kureka
moisturizer bishobora gutuma amavuta aba menshi ibiheri bikiyongera. Koresha
oil free moisturizer kandi ujye unakora exfoliation.
9.
Kunywa amazi birahagije bituma uruhu ruba
hydrated
Kunywa amazi gusa ntibihagije, hydration yisigwa ni ingenzi
cyane ifasha uruhu kuba hydrated no gutuma uruhu rwo hejuru ruhorana ubuzima
bwiza. Koresha serums na moisturizer zirimo ingredients nka hyaluronic acids,
ceramides, snail nizindi ingredients zitanga hydration.
10.tanning beds ziri safe igihe zitaguteye ubushye
Amahirwe iwacu muri Africa izi tanning beds ntizihaba, ni
udutanda uryamaho turiho imirasire ya uva na uvb, abantu badukundira ko duhita
tuguha glow yako kanya gusa natwo dushobora kugutera cancer y’uruhu no kuba
uruhu rwasaza vuba. Niba ushaka glow yako kanya ushobora gukoresha sunscreen
zirahari wisiga ugahita ubona uruhu ruhise rucya ako kanya.
Ni gute wakwirinda ibihuha?
Mbere yo kwemera ikintu runaka kigezweho jya ubanza ushake
aho cyaturutse, reba icyo scientist bakivuzeho, urebe reviews n’ubuhamya,
rekana nibintu byo kugendana trends kandi ushishoze nubona products ivugako
ikora miracles nta products ikora ibitangaza ibaho nubwo tubyandika kuri products.
Tubwire muri comments niba izi myths wajyaga uzumva nizereko
ubu ubonye icyo uzajya usubiza umuntu ukizigenderaho, kandi wibuke ko kumenya
ibyo wisiga numwanya wabyo aribyo bikora muri skincare kandi bizagufasha kugira
uruhu rufite ubuzima bwawe.
Thank you
Thank you so much
harimwo myths nanjye nagiraga peee