
Blogging ni umwuga ujyanye no kwandika ibitekerezo byawe,
ubumenyi, ubunararibonye cyangwa inkuru zitandukanye ukazisharinga
abagukurikira. Ku blogginga ugafatisha biragora ariko gutangira nicyo kigenzi,
ushobora gutangira ubu nyuma y’imyaka 3 blog zawe ziba zatangiye kuba
ikimenyabose. Reka nguhe step by step z’ukuntu waba blogger ubibyaza amafaranga
bikaguhira.
1.
Shaka niche yawe
Mbere yo gutekereza ku blogginga, shaka niche. Niche ni
topic runaka cg domain runaka uzajya uvugaho akaba ariyo yonyine wibandaho. Hitamo
ikintu ukunda, ufitiye ubumenyi bizanagufasha kuba motivated no kujya utanga
contents umusomyi azajya asoma akumva zirimo ubwenge akifuza gusoma ibindi
uzajya wandika. Kutagira niche wibandaho cg ugahora wandika ku bintu bigeye bitandukanye
bizatuma ucika intege cg n’umusomyi acike intege.
Uburyo bwa gufasha guhitamo niche:
– Andika ibintu ukunda n’ibintu ubona society ikunda
kumva cg ibyo wowe ukunda kwumva.
Ese ukunda amakuru yo
hirya no hino?, ukunda motivational quotes?, ukunda ibyegeranyo? Ukunda iyo
ubona abantu bakundana? Ukunda kwambara neza? Imisatsi myiza? Ukunda business
talks? Uzi ibijyanye n’imirire/ nutrition? Fitness? Nibindi ibyo byagufasha
guhitamo icyo wakwibandaho.
–hobby yawe ni iyihe?
Ukunda gusoma? Ukunda ubuhinzi n’ubworozi? Niba ukunda
ubuhinzi wakwigisha abanyakigali kwita ku busitani, kugira uturima tw’igikoni,
uko bakora isuku yatwo? Ifumbire wakoresha muri Jardin. Ushobora no gukundisha
abana ubuhinzi, Sinzi impamvu ino niche abantu batayikoraho kandi hari ubwoko
bw’indabo bwattractinga imigisha ku muntu ufite izo indabo iwe mu rugo, hari
nibindi biti bishobora gukurura imyuka mibi iwawe kuburyo iyo ugifite iwawe mu
rugo, umugabo wo muri urwo rugo ahorana ibibazo ngaho yirukanywe mu kazi, ngaho
yarwaye, bamugonze…, iyi topic sinzi impamvu nyitinzeho (Imana yabwiye umuntu
ngo ntuzakore kuri kiriya giti )
-wize iki? Ni irihe somo wumvaga cyane?
Ushobora guhitamo niche ugendeye ku bintu wize, niba warize
economics uzi ibintu bya shares bwira abantu ukuntu bagura imigabane muri bk
kuri 100k bakajya babona dividends, babwire ukuntu wasavinga 1M ku mwaka buri
munsi ubaye wizigama 3k, noneho iyo 1M ukajya bugesera ukaguramo umurima mu
myaka 5, ukazawugurisha 5M. wowe bahe contents y’ibintu wize kandi ugende ubaha
ingero zigaragara, abantu bakeneye kumenya ibyo bintu ariko ntibafite
ubibabwira.
-kora research.
Ushobora kujya google
ukayibaza nk’ibintu abanyarwanda basearchinze cyane kuri google muri iy’umwaka,
ukareba niba ibyo ba searchinze harimo ibyo wabonera ibisubizo. .
1.
Hitamo platform ugiye gukoreraho blog yawe
Nyuma yo kubona niche, igikurikira ni uguhitamo ahantu ho
gukorera ya blog yawe, nihe uzajya utambutsa ubutumwa bwawe.
Platform zitanga service za blog :
– WordPress.org: iyi itanga blog zisa neza, iguha
theme nyinshi wakoresha magazine yawe umuntu yayisura akabona isa neza. Ni nziza
niba ushaka gukora blog by’umwuga.
– WordPress.com: ushaka ibintu biri simple,
wordpress.com yagufasha, ni inziza ku muntu ugitangira.
– google Blogger: iyi iroroshye cyane kuyikoresha
ntamayobera arimo kandi ifatanye na google ni nziza niba ushaka gutangira byo
kwishimisha cg byo gusuzuma niba uzabibasha, niyo koresha byose byayo ni ubuntu
nta mafaranga baguca ku kwezi niho itandukaniye nizindi.
– medium: aha ni heza niba ushaka guhita uhura n’abasomyi uwo mwanya utiriwe
ujya gushaka abasomyi ku ma social media.
–vocal.media: hano mpagira inkuru imwe nanditse ivuga
kuri narcist inkomoko ye. Uru rubuga rurakwishyura ku kwezi iyo ubazaniye
inkuru abasomyi bakayikunda, ni heza ushobora kubaza chatgpt inkuru abantu baho
bakunda ugatangira kuzandika. Ubaye utabibonera umwanya washaka abantu
bakwandikira izo nkuru wowe ukazajya wibonera utudorali.
–Wix: nayo iroroshye kuhashira blog zawe kandi
irahendutse niba nibuka neza ku kwezi hari option yo kwishyura ama dorali 4
ubundi ukubaka website yawe.
2.
hitamo domain name na hosting
Nyuma yo guhitamo niche, na platform uzakoreraho blogging
hakurikiyeho guhitamo domain name naho wayikura. Domain name ni address uzajya
ukaragaraho kuri internet urugero yakweli.com cg ibindi naho hosting ni abazakubikira
y’amakuru yawe.
Tips zagufasha guhitamo domain name:
–hitamo akazina kagufi koroshye kwibuka. Nkubu blog
post yanjye nanjye sinzi izina ryayo kubera ko nkoresha free domain name ni
google blogspot iba yararimpaye ariko mfite option yo kuzarihindura ninumva aricyo
gihe.
– irinde gushira mumazina yawe utuntu tw’utumenyetso,imibare
n’udukato tuzagora umusomyi kwibuka izina ryawe.
– bibaye byiza izina ryaba ririmo niche yawe urugero
yourpostpartummom, iyi ni brand name yerekana ko nyirayo yita kuba mama babyaye
vuba, ni brand name yerekana ko uwo mu mama yita kubandi ba mama. Iri zina ni
urugero rwiza rw’uburyo ukwiye kwi brandinga. Urundi rugero yakweli skincaring,
byarashobokaga ko iba yakweli gusa ariko iyo wumvishe skin caring uhita umenya
icyo abo bantu bakora.
Ahantu wagurira domain name na hosting:
– Bluehost
– SiteGround
-namecheap
– HostGator
-hostinger
-domain.com…
3.
uburyo wakora blog yawe
niba wamaze guhitamo niche, platform, amazina na hosting
byose, igikurikiye ni ugutangira umwuga w’ubwanditsi. Niba wahisemo wordpress
ushobora kuyinstall unyuze ku bantu wahisemo ko bazajya baguha service ya
hosting ubundi ugahitamo theme runaka uzajya ukoresha ijyanye n’uburyo ushaka
blog yawe izajya iba isa. Kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ndi gukunda muri
iyi minsi ni sensmagazine.com hamwe na styledbyfrance.com rebaho nawe urambwira.
Tips za gufasha gutuma blog yawe isa neza:
– hitamo theme nziza isa neza, shiraho brand colour
zijyanye na logo yawe niba ubifite. Gusa ibi si ngombwa niba ugitangira uri
kureba niba washobora ku blogginga.
–install zimwe muri plugins zizagufasha nk’izirinda
kuba abantu bakwiba amakuru y’umusomyi, cg kuba abantu ba copy inkuru zawe, cg
izifasha abantu gusharinga blog posts zawe, indi plugins ikenewe ni SEO iyi
igufasha kuba umuntu urugero ya searching ni gute nakwita ku ruhu rwanjye,
inkuru yawe akaba ariyo abona mbere y’izindi.
– koresha blog post yoroshye kuba umuntu yazaho agasoma,
urugero niba shaka amakuru ajyanye na business hakaba hari ahantu ahita
ayabona, mbese ufite labels zitandukanye hejuru kandi worohereze n’umusomyi
kuba ya searchinga
4.
kora content nziza
bakunda gusoma nkanjye urugero abantu barenga 200 ku munsi bwira basomye blog
posts zanjye kandi natangiye kublogginga mu kwa 1. Kora contents nawe ubwawe
wumva wasoma, intego yawe ibe kwigisha no gukemura bimwe mu bibazo umusomyi
yifuza kumva ibisubizo byabyo.
Tips zagufasha gukora content zawe:
-be consistent: bibaye byiza buri munsi wapostinga
mbese ukamenya ko ari akazi kawe ka buri munsi. Niba uziko ugiye kubikora biri professional
ariko ukaba utazapostinga buri munsi nakugira inama yo gushaka ibindi ukora
ukareka guta igihe.
-ba wowe: reka gukopera, reka gukora nka kanaka, wowe
kora ibyawe, kora ibintu wumva nushaka kuba nkanjye ntabwo uzabishobora pe, uzisanga
warasigaye gusa nanone kunyigiraho byakunda ariko nujya gukora nkanjye
ubimazemo amezi 6 uzumva uri gucika intege.
-sabana n’abasomyi: bwira umusomyi agukorere share,
mubwire agusigire comments I know comments zizatuma uba motivated wumve ko
abantu bari gukunda ibyo ukora nawe ukomeze ubahe contents nziza. Wigira isoni
rwose zo kubabwira icyifuzo cyawe nshuti bazakumva.
-shiramo amafoto: jya canva ukore infographics (amafoto
arimo amagambo) hari abantu bakunda gusoma amafoto kurenza blog posts, ikindi
buri nkuru jya uyishakira amafoto kuko inkuru irimo amafoto ishobora gutuma
usoma ayirangiza yose, shiramo video cg youtube videos zawe bizanakwongera
views, koresha amafoto yawe utazaregwa gukoresha amafoto atari ayawe ugasanga
blog yawe barayifunze, njye muri iyi minsi ndi gukoresha AI image generator
akaba ariyo impa amafoto atarimo ingaru. iyo video iri hepfo niba utarayirebye yakwereka uburyo wakora amafoto ukoresheje Artificial Intelligence.
5.
Uburyo wa menyekanisha blog yawe
Kumenyekanisha blog yawe ni ingenzi cyane, koresha uburyo
bushoboka bwose blog yawe imenyekane ku bantu ushaka ko bayimenya.
Tips zagufasha gupromotinga blog yawe:
– social media : imbugankoranyambaga nahantu heza
wakwerekanira ibyo ukora udatakaje amafrw menshi. Buri uko upostinze jya uhita
usharinga link fb, ig stories, x, pinterest nahandi uzajya ubona abasomyi
babaye benshi kurenza uko wabitekerezaga.
– ubaka email list yawe: buri uko umaze kwandika
uzashireho uburyo wajya uhita ubasharinga iyo nkuru kuri email ya buri mwe wese
bizakwongera traffic kuri blog post.
– andikira undi mu blogger mukora niche imwe (guest blog
posts): nkanjye urugero niba dukora bimwe ushobora kwandika kuri iyi topic “
zimwe muri skincare products ziri munsi ya 20k rwf zishobora gutuma ugira uruhu
rwiza ruzira amatache” ukandika cleanser ya yakweli 18k ukerekana ifoto yayo,
face wao 15k, kojic sunscreen 20k, ukanabwira abantu aho bazigurira. Iki icyo
byagufasha ni ukumenyekanisha products zundi kuburyo mu byumvikanye yakwishyura
ayuko wa mwamamarije at the same time nanjye wamamarije nka sharing aiyo nkuru
watuvuzeho uduha reviews nziza cg una critique face wao ko ikeshamo nabyo
birashoboka bikaba byanaba n’impamvu ituma abantu banjye batangira gusoma
ibyegeranyo byawe.
– SEO: (Search Engine Optimisation) koresha keywords
zituma abantu niba searching ijambo runaka, posts zawe google irahita
izibazanira bagasoma.
6.
Sabana n’abasomyi
Gira community y’abasomyi bawe bizagufasha gukora uyu mwuga
mu buryo burambye. Gira ahantu muhurira kuri social media mu kavuga kuri ya
contents wanditseho, saba feedback bakubwire uko inkuru imeze baguhe n’ibitekerezo
by’ibyo wakwandikaho. (nk’iyi post nanditse nayisabwe n’abantu kuri social
media bihurirana nuko turi mu ntangiriro z’ukwezi gushya kandi ariyemeje kujya
mu ntangiriro nandika ikintu cyatuma umugore yiyitaho no muburyo bw’umutungo)
Tips zagufasha gusabana n’abasomyi:
-jya usubiza comments niba byagukundira kuko nk’ubu
buryo koresha gusubiza comments bisaba kuba uri hafi na laptop kuri phone
ntibyakunda ariko niba washobora kuba wasubiza comments jya uzisubiza, ushobora
no kuzisubiriza ku rubuga muhuriraho.
–jya utanga umwanya wa Q&A abasomyi bakubaze
ubasubize.
– shishikariza abasomyi kugira icyo bandika muri
comments kuri guest posts wandikiye umublogger mugenzi wawe, bashishikarize ku
mugana.
– kora ubushakashatsi ku basomyi bawe umenye ibindi
bifuza ko wakwandikaho.
7.
Uburyo wabyaza blog amafrw/blog monetization
Niba umaze igihe ublogging kandi umaze kugira traffic
ihagije, dore uburyo watangira process zo gukorera amafrw binyuze mukazi kawe
ko ku blogginga.
–kunyuzaho ads: hari zimwe muri apps zohereza ads
kuri blogs zawe umusomyi yayikandaho cg yayireba ukishyurwa zimwe muri zo ni
google Adsense iyi ifatanye na google blog iyo ufite abantu bahagije ushobora kwinjiza
amadorali 10 ku munsi si bibi cyane, indi itanga ads kuba blogger ni mediavine.
– Affiliate marketing: ubu ni uburyo wa promotinga
products zabandi ukajya urya commission hari products nyinshi kuri internet
wakorera affiliate ukarya amafrw icara ukore research yazo kuko harabo
wakwamamariza ntibakwishyure, ubaye uzi amazon affiliate ushobora no kwinjiza
100usd ku munsi kuko ho hari uburyo niyo umuntu akanze link yawe nubwo atagura
urishyurwa.
–Sponsored posts: vugana n’abantu bafite ibintu wabasha
kwamamaza ubakorere post zabazanira abakiriya bakwishyure. Urugero ushobora
kuba ukora ibijyanye na fashion ukandika kuri moshions ukuntu imyenda yabo
igira udushya, ukuntu iyo uyambaye uba uri unique, igitambaro cyayo kiri
hariye, ntabwo imyenda yabo iva kuri top, niba ushaka kuba elegant lady, unique
and smart wabagana. Ukanabereka uburyo bajyanisha iyo myenda n’inkweto.
–ushobora no gukora blog wamamaza ibyawe: ushobora
kuhamariza video zawe za youtube ibi narabikoze bitanga umusaruro rwose,
ushobora kuhashira amafoto ya products zawe ukazivuga imyato zikanagaragara
kuri google, ushobora kwerekana ibyo ukora ubinyujije mu bwanditsi.
Kuba umu blogger biraryoha pe iyo ubikora ubikunze,
ukabishiraho umutima kandi ugahozaho. Nukurikiza uburyo naguhaye nama tips yose
nanditse muri iyi posts ndahamya neza ko uyu mwuga utakunanira kandi uzajya uha
abasomyi bawe ibintu bashaka ubundi ugere ku nzozi zawe. Nsoza ndakwibutsa ko
uyu mwuga kugira ngo uguhire birasaba kwandika contents nziza kandi ukajya
uhora ushaka ubumenyi hirya no hino ukamenya ibintu byinshi bitandukanye byo
gusharinga abantu bawe.
Ndabakunda cyane, wibuke kunsigira comments umbwire niba contents
nk’izi nazo muzikeneye cg niba hari ikintu ino post ikumariye.
Happy blogging! And happy new month!
Thank you
Thank you
Thank you
This is awesome,keep it baby girl
This was fantastic keep writing