Muri iyi si iri kwihuta cyane usanga abantu twarishwe na
stress, stress igatuma duhorana ibibazo byo mu mutwe ndetse nuburyo tugaragara
inyuma nabyo birahinduka bitewe nizo stress. Tugiye kureba uburyo wakwita ku
ntekerezo zawe ukoresheje meditation, turebe n’izindi activite zagufasha
kugabanya stress no kubaho ubuzima bufite igisobanuro.
Ihuriro riri hagati ya stress n’uruhu rwacu
Stress ishobora guhindura ubuzima bwawe kuba bubi, ishobora
no gutuma uruhu rwawe tubona rusa nabi kubera cortisol (cortisol ni umusemburo
ufasha umubiri wacu guhangana na stress, iyo stress ari nyinshi nayo iba ari
nyinshi) bigatuma uruhu rwawe ruhura n’ibi bibazo bikurikira:
-ibiheri: cortisol iyo ibaye nyinshi uruhu rukora
amavuta menshi, bishobora gutuma pores ziziba ukaba wazana ibiheri.
–Eczema na Psoriasis: stress ishobora gutuma izi
conditions zuruhu ziba mbi cyane.
– uruhu gusaza imburagihe: stress ishobora kwihutisha
gukura, bikaba byaba impamvu yo kuzana iminkanyari, fine lines n’uruhu rukabura
elasticity.
– uruhu kwuma cyane no ku kurya: stress ishobora
gutuma uruhu kwisana bigorana bikaba byaba impamvu y’uruhu kuma no kuba
sensitive.
Meditation zoroheje ushobora gukora niba aribwo ugiye gutangira ibintu bya
meditation
Gutangira meditation ushobora kumva bikugoye ariko burya ntibigoye.
Uburyo wakoresha ukora meditation:
1.
Ita kuburyo uri guhumeka
Icara hasi cg ryama mu buryo bukworoheye. Funga amaso noneho
humeka cyane, kd umwuka uwukure munda kure cyane, mbese mera nkaho inda uri
kuyihaga. Noneho sohorera umwuka mu kanwa, ita ku kuntu uri kwinjiza umwuka mu
mazuru ukawusohorera mu kanwa, ibindi ntubitekerezeho.
2.
Umva umubiri wawe
Ubu buryo ukiri gukora bumwe bwambere tekereza ku kuntu
guhera ku mutwe kugera ku birenge uri kwiyumva. Ita kuri buri gice cy’umubiri
wumve niba ntakibazo uri kwiyumvamo bizagufasha kumenya umubiri wawe neza no
kuwuturisha.
3.
Apps zagufasha
Niba ubona biri kukugora, shaka apps zagufasha zirahari
nyinshi, uzanabona nizi kwigisha hagati ya 30 mins n’isaha.
Imwe mu myitozo wakora bikagufasha kujya wita ku kintu uri gukora.
Hari abantu usanga bakunda gukora ibintu byinshi mu mwanya
umwe bigatuma ntakintu nakimwe bakora neza, cg ugasanga bafite stress ko icyingenzi
batagikoze. Dore bimwe mubyo wakora bikagufasha kwitoza kujya wita kubyo usabwa
bikanagufasha kugabanya stress:
1.
Rya utuje
Yego uyu ni umukoro wa mbere, hari blog post nababwiyemo ko
kurya ari umugisha, iyo turya Imaa iba iri bugufi bwacu ndababwira mujye
mutegura neza ameza yanyu, niba utajya usoma izi post warahombye pe. Rya utuje,
hekenya gake wumvirize uburyohe buri mubyo uri kurya, witegereze amabara
bifite, icyanga nibindi kurya utuje bizafasha digestion yawe gukora neza kandi
binatume ibyo urya bigirira umubiri akamaro. Reka kurya ufite ibindi
urangariyeho nka tv, chats…
2.
Genda ariko ufite intego
Buri mugoroba bigire umuco ujye ufata umwanya ugende, ugende
utekereza ku kuntu ibirenge byawe bikandagira, amajwi agukikije njye nkunda
gutembera izuba ryarenze nkagenda ndi gufata amwe mu majwi y’ibirenge byanjye,
y’uburyo ndi guhumeka cg ay’inyoni bimfasha kugabanya stress za yakweli
bikanatuma mporana udushya, n’ibitekerezo nzabyaza indi posts y’umunsi.
3.
Iga kwumva ufite intego yo kumva koko
Igihe uganira n’abandi jya wumva neza icyo ibyo ubwirwa
bishatse kuvuga. Igihe wumva imbwirwaruhame jya wumva neza buri kimwe speaker
yaragamije kuvuga, utege amatwi abe aribyo witaho gusa, bizanagufasha no
gusabana n’abandi.
Iyo myitozo itatu nuyitaho uzareba ukuntu ubwonko bwawe
buzatangira kujya bwita ku kintu ukeneye kurenza ikindi.
Ingaruka ubuzima bwacu bwo mu mutwe bugira ku kuntu tugaragara
Ubuzima bwawe bwo mu mutwe bugaragara n’inyuma. Umuntu ufite
uburwayi bwo mu mutwe ushobora ku mureba ukamumenya, ikibabaje abenshi baziko
kugira indwara zo mu mutwe bivuze kuba warataye umutwe wiruka mu muhanda. Reka turebe
ibyiza byo kwita k’ubuzima bwawe bwo mu mutwe:
1.
byongera umubiri ubudahagarwa
nubasha kumenya gucontrola stress bizagufasha kwongera
umubiri wawe ubudahangarwa no kugabanya uburwayi harimo nubw’uruhu.
2.
Bizakwongerera ibitotsi
Igihe stress ari nke uraryama ukabona ibitotsi kandi iyo
turyamye uruhu rurisana, cells nshya zigakorwa mbese uruhu rwikora iyo turyamye,
ntukararane imyanda kuruhu kugira ngo rujye rukorwa rusanga waniteguye.
3.
bigabanya inflammations
iyo stress ari nke uruhu rubasha kugabanya inflammation bikakwongera
amahirwe yo kutarwara ibiheri, eczema, psoriasis nibindi bibazo by’uruhu.
Kwita ku guturisha umubiri wawe, intekerezo zawe na stress
bizaguhindurira ubuzima, bitume unagaragara neza inyuma. Nizere ko ugiye
kwongera meditation muri routine yawe ya buri munsi kandi nifuza ko warushaho
kujya witekerezaho ukimenya neza. wibuke gusiga comments utubwire ibyo ino posts uyungukiyemo.