Nubasha kumara umwanya munini mu munsi ukora ku ntego zawe, ntakabuza uwo munsi nuba upfuye ubusa kandi izo ntego zawe uzazigeraho. Niba ushaka ko umunsi wawe ugenda neza ukawukoresha mu nyungu zawe, amasaha agize umunsi yagabanyemo ibintu ushaka gukora, bitabaye ibyo umunsi wawe urawumara uri guscrollinga ku ma social media.
Koresha umunsi wawe neza ku buryo nibwira utaribuze kwibaza ngo eh ko amasaha yihuse? Ko ukwezi kurangiye vuba? Eh umwaka nawo urarangiye? Nawe ibaze ukuntu umwaka washize byageze, reba nuyu ukuntu bigenze, uramutse udahinduye uko ukoresha umunsi wawe nubundi byazagenda uko bisanzwe bigenda. Ubu ni uburyo bwagufasha gukoresha umunsi wawe neza:
Kura akajagari aho uba naho ukorera
Kugira umunsi mwiza bihera ku kwita ku hantu hagukikije, ukareba niba koko hatari butume urangara cg hatari butume intekerezo zawe zijagarara. Ese uzi ahatu urakura ikintu runaka nugikenera? Cg ibi biratuma utakaza umwanya munini uri kugishaka? Igihe utazi aho ikintu ukeneye kiri, biba bivuze ko aho ukorera hatari ku murongo. Tunganya aho uba, aho ukorera ku buryo buri kimwe umenya aho kibarizwa kuko iyo bitameze uko uzisanga niba umaze gushaka ikintu runaka uhise unanirwa bibe impamvu ituma iby’ingenzi bitagerwaho.
Kura akajagari mu ntekerezo zawe
Numara gutegura neza aho ukorera, igikurikira ni ukwibanda ku ntekerezo nziza. Kugira ngo ugere ku ntego y’umunsi intekerezo zawe zikwiye kuba zidatekereza ibintu byinshi mu mwanya umwe. Iyo intekerezo zawe n’umubiri wawe bituje bikaba mu murongo umwe ubona imbaraga zo gukora kuri izo ntego zawe cg akazi kawe.
Intekerezo zawe iyo ari nyinshi hari ubwo hazamo iziguca intege ku buryo ibyo wakabaye wibandaho utabikora neza, urugero niba uri content creator ugatangira kwitekerezaho ukuntu abantu bari bukubone, icyo baraza kuvuga ku byo wenda ugiye gupostinga, icyo gihe bishobora gutuma nta kintu upostinga. Rimwe na rimwe nitwe twica intege kubera gutekerereza abandi cg tugatekereza ku bintu ubwacu tutagira icyo duhinduraho. Niba guhindura imitekerereze yawe byanze byibura tekereza uburyo biramutse bibaye nkuko ubitekereza icyo wabikoraho.
Toza intekerezo zawe gutekereza mu buryo buri positive, bizagufasha kwihutisha akazi. Negativity zizadindiza intekerezo zawe, yewe n’imyemerere yawe hamwe n’umusaruro wibyo ushaka kugeraho ube muke. Gusa ikibabaje nuko iyo ukunda gutekereza mu buryo buri negative biragorana kuba wahinduka ukaba umuntu utekereza muri positive.
Kugira ngo ureke kuba negative buri gihe, ugomba kwitoza kubona ibintu mu buryo bwiza. Urugero niba ugiye gupostinga content yawe, wivuga uti ubuse barabyakira ute ahubwo vuga uti hari abantu ino post iraza kubaka bikaba impamvu yo kugira ikintu gishya biga. Rema urutonde mu ntekerezo zawe rw’ibintu byiza aho guhora intekerezo zawe uzerekeza ku bidafite umumaro.
Gira ahantu wandika ibyo ushaka gukora
Gira ahantu wandika activities ushaka gukora mu munsi, kandi ujye ugenzura niba wazishoje. Urugero niba wifuzaga kujya kurangura, bihe amasaha tuvuge abiri nuragiza uze kugenzura niba koko ariyo waspendize. Ntiba igikurikiraho ari ukuruhuka iminota 20, genzura ko utagiye tiktok ukahamara isaha yose.
Numara kugenzura neza ko buri kimwe wanditse wagikoze neza, jya wihemba mbese wishimire ko byibura umunsi wawe utapfuye ubusa. Niba utagenze uko wabishakaga, genzura icyatumye udatanga umusaruro noneho ubutaha uzagikosore. Kwandika bizanagufasha kumenya amasaha utanga umusaruro ku buryo ariho uzajya wiha akazi gakunze ku kugora.
Kora a Must-do List
Iyi ni list ukora ukajya unavivura ibyo urangije gukora. Urugero niba uri content creator ukavuga uti nzapostinga video ndende, kora a must do list wandike igihe urafatira video, igihe urayeditinga, and finally kuyipostinga ahantu hatandukanye. Iyi list izaguha confidence, iguhe umurongo ugenderaho kandi binagufashe kubona umusaruro wifuza.
Kugira ngo ukore list, ugomba kuba uzi process ugomba gucamo kugira ngo ukore akazi runaka. Reba iki ngenzi gikenewe ukibanze cg ureba utuntu duto duto uraza gukora tukavamo cya kintu ushaka. Iyi list kandi wayikora ari umushinga w’igihe kirekire wifuza gukora urugero niba ukora akazi runaka ukaba ushaka kuzakora investment y’izabukuru wakora list akavuga uti nzasavinga ahantu banyungukukira nko ku *589# RNIT ukajya ushyiraho 50k buri kwezi bakakungukira hafi 10% nyuma y’imyaka ingahe ukazabikuza, ukandika uti nzakora business iyi niyi, ikeneye igishoro kingana gutya, nzashaka ubumenyi… iyo list ukayihozaho amaso, ukajya uvivura ibyo wabashije kugeraho.
Jya wakira impinduka
Menya guteganya ibyo ushaka kugera ho ariko ntukibagirwe guteganya ko hashobora kuzabaho inzitizi. Ntabwo buri gihe ibyo duteganya ariko tubigeraho ariko jya wibaza ikizakorwa umunsi habaye impinduka.
Niba ushaka guhora uri productive, jya wiga no gukorera muri circumstances iyariyo yose. Ndabizi ko bigora iyo hagize impinduka ziba mu byo tub twateganyije ariko gira ubumenyi bugufasha kubicamo gitwari. Mpinduka zirakenewe mu byo ukora, ntabwo buri gihe uzakorera muri condition imwe, hari igihe uzaha umu graphic design akazi ngo agukorere website bimunanire cg ntayiguhere ku gihe wowe abe ari wowe uyikorera. Ushobora nanone kuzeditinga video ukoresheje phone yawe aho gukoresha laptop, idorali rishobora kuzazamuka usange ayo wateganyaga kuzashora adahura nayo usabwa ngo urangure.
Impinduka kumenya kuzikoreramo niko kwongera experience, ntabwo wagira experience utaranyuze mu mpinduka. Reka kugira ubwoba ahubwo gira amatsiko kandi wakire vuba ibyo uri gucamo nibyo bizaguha imbaraga zo gukora ibishoboka binafashe imitekerereze yawe guhora iri productive.
byari ibyo dukomeza twigane buhoro buhoro uko ukomeza gufata kuri aya masomo gake gake niko uzaba mushya umwaka utaha, ndakwifuriza ko umwaka utaha waza kubera uw’impinduka no kugira icyo ukora ku buzima bwawe.