Kwita ku ruhu ntibigarukira ku kwoza mu maso cyangwa kwisiga amavuta gusa. Kugira ubumenyi kuri ingredients zigize amavuta meza ni ngombwa kugira ngo uruhu rwawe rurusheho gusa neza. muri iyi blog, turarebera hamwe inyungu za ingredients umunani z’ingenzi mu kwita ku ruhu cyane cyane urukunda kurwara ibiheri: salicylic acid, benzoyl peroxide, niacinamide, hyaluronic acid, azelaic acid, glycerin, sulfur, na tretinoin.
1. Salicylic Acid
Salicylic acid ni ikinyabutabire kizwi mu kuvura ibiheri n’amabara yo mu maso. Igira ubushobozi bwo kwinjira mu ruhu, igakuramo amavuta n’umwanda bituma pores ziziba. Abantu bafite ibiheri n’utwenge ruhu tunini bayikoresha kuko ifasha gukuraho ibyo bibazo.
2. Benzoyl Peroxide
Benzoyl peroxide ikoreshwa cyane mu kuvura ibiheri biterwa nama bacteri. Ikingira uruhu ama microbe atera ibiheri, ifasha mu kwihutisha uruhu kongera kwiyuburura no kwisana. Ninziza niba ufite uruhu rworoshye kandi rufite amavuta menshi.
3. Niacinamide
Niacinamide cyangwa Vitamin B3 ifasha mu gusukura no guha uruhu hydration. Irwanya ikintu cyose gituma uruhu rwiyongera amavuta ndetse kubera ko ikora hydration bituma imyanda iva muri pores ubundi zikegerana. Ikindi ifite ubushobozi bwo kurwanya umunaniro w’uruhu ndetse ni nziza kuri buri skin types.
4. Hyaluronic Acid
Hyaluronic acid ikurura amazi iyakuye mu mwuka ikawuzana ku ruhu rwawe, ni humectant, ifasha uruhu mu kururinda kwumagara, kandi inatuma uruhu rworoha. kuri dry skin na oily skin yabafasha ni ingenzi kuyigira muri routine yawe.
5. Azelaic Acid
Azelaic acid ni ingenzi cyane mu kurwanya ibibazo by’uruhu rufite imvubura z’amavuta menshi. Ifasha mu kugabanya kubyimba kw’uruhu. Ni nziza mu kuvura ibiheri ndetse no gukuraho amabara atandukanye atera uruhu.
6. Glycerin
Glycerin irinda uruhu kumagara kuko ikurura amazi iyakuye mu mwuka ikayazana mu ruhu. Ni byiza kuyikoresha kuri buri bwoko bw’uruhu, cyane cyane ushaka uruhu rworoshye. wayisanga mu mavuta, isabune nibindi, ushobora kd no gushaka vegetable glycerin ziba ari pure kd ni nziza cyane.
7. Sulfur
Sulfur ikoreshwa kuva kera mu kuvura ibiheri n’amavuta menshi. Ifasha mu kugabanya amavuta ku ruhu ndetse no kwirinda imyanda iguma muri pores. Abafite uruhu rufite ibibazo by’ibiheri n’amavuta menshi bayikoresha kuko mu gusukura uruhu no mu kurusana irafasha cyane.
8. Tretinoin
Tretinoin ni vitamin A/ retinol ariko uyandikirwa na muganga, ikoreshwa mu kuvura ibiheri byananiranye no mu gukuraho iminkanyari. ifasha uruhu kwisana, ifasha mu kwihutisha ikorwa rya cells bikaba impamvu ituma uruhu rusa neza kandi mu gihe gito. gusa ugomba kuyikoresha utuje utari wa muntu uhubuka kuko iyo ikoreshejwe nabi yumisha uruhu, yagutera gutwikwa n’izuba mu buryo bworoshye kd ntabwo ari products ikoreshwa igihe kirekire.
Ndizera ko ino blog niba ukunda kurwara ibiheri hari ikintu ikwigishije, igihe cyose urwaye ibiheri egera muganga cg skincare estheticians bakubwire ibyo wakorera uruhu rwawe kandi ntugatinye kubabwira igihe hari ingredients itagukorera cg igutera allergy. Nsoza ndakwibutsa ko ibiheri nta muti bigira ahubwo wowe nyiri kubirwara ni wowe ugomba kugenzura lifestyle yawe, ukamenya ibigukorera, ibitagukorera kandi ukirinda trends.
Thank you 😊 this is so helpful 🫶🏽
Thanks a lot
Thank you uzatubwire n’abafite dry skin
Thank you uzatubwire dry skin