
Abahanga bemeza ko iyo utuye mu kajagari nawe urajagarara, nubwonko nuko iyo budatuje ntibukora neza. Iyo ukorera ahantu hajagaraye ubwonko ni nkaho uba ububwiye uti ufite ibintu byinshi byo gukora mu gihe kimwe, niba ukorera mu kajagari na stress mu mutwe iba nyinshi.
Akajagari kagira ingaruka mbi ku buzima bwacu, reba ahantu uri ubu ese urabona hatuma ukora akazi kawe neza kandi utuje? Igihe cyose ushaka guhagarika akajagari mu buzima bwawe, jya ubanza urebe ese uratuje? Niba utuye mu kajagari cg ubuzima butari ku murongo uzamenya ni iki ugomba gukura mu nzira kugira ngo ubone amahoro.
Ni akahe kajagari kari kugutera stress?
Akajagari kaba ahantu ahariho hose, urugero utubati twawe twuzuyemo ibintu byinshi, ibyombo byinshi cyane nibindi udakoresha bidafite umumaro, cg ugasanga mu kazi aho ukorera impapuro ziri ahantu hose, cg imyenda yawe iwawe mu rugo ni myinshi imwe wambaye ejo iraho hasi iruzuye ahantu hose. Si ibyo gusa kuko no mu ntekerezo ushobora kugira intekerezo mbi kubera stress ari nyinshi.
Ibintu byose bitari ku murongo birapfa, bitera umujagararo, kimwe nuko gutaka inzu ugashiramo ibintu byinshi cyane nabyo nyuma y’igihe runaka Bizana akajagari uretse ko ataribyo nshaka ko tuvugaho. Iyi blog icyo igamije ni ukureba igituma intekerezo zawe zijagarara kuburyo nta kintu na kimwe wakora ngo ukinoze.
Duhere aho utuye niba ufite bimwe muri ibi bimenyetso ni igihe cyiza cyo kubihindura:
- Ibikoresho byuzuye mu tubati harimo ni ibyo umaze umwaka udakoresha, yewe harimo ni ibyo utibuka.
- Imyenda myinshi cyane kuburyo harimo niyo utibuka igihe uheruka kuyambara
- Ibikoresho byamenetse, ibyombo byamenetse, amasafuriya apfumutse, utujerekani twavuyemo amavuta tudakoreshwa, ibyo byose ni ibyuzuza inzu yawe ukwiye kubijugunya.
- Inzu yuzuye ibintu byinshi cyane ku buryo uyitaho gusa ari uko ufite abashyitsi, ibi nabyo bicikeho kuko umushyitsi wa mbere ni wowe nabawe abandi baza nyuma.
- Ibyombo by’abashyitsi, ibi ntibikwiye rwose. Ibyo byombo kuki ubibikira abandi kandi ari wowe priority, kuki abana barira muri plastic harya ngo ni ukugira ngo batamena ibyombo byiza hmm…numara kureka abawe bakisanzura uzaba uciye mindset za gikene iwawe kuko uzasanga utabura 5k yo guhindura icyo gikombe bamennye.
Niba wisanzeho kimwe muri ibyo bimenyetso, intekerezo zawe warazi limise kandi ufite nakajagari nudahinduka uzaba umuntu uhorana stress zitari ngombwa. Ntabwo ari uku kujudginga kuko nanjye nabayeho nakajerekani kavuyemo amata nkoza neza nkakamanika mu gikoni ariko maze guhindura mindset naje gusanga bitanga amahoro, nabayeho mfite ibyombo by’abashyitsi ubu nabyo ngira naje gusanga njye n’umuryango wanjye turi abashyitsi ba mbere b’imena, nawe nifuza ko umwaka utaha wagerageza ino mindset ukareba ukuntu ugira amahoro nabawe bakishima ku bwawe.
Igihe cyose mindset zawe ari nkene (scarcity mindset) ntabwo byoroha kugabanya akajagari mu buzima bwawe, ugasanga no gukorera isuku aho utuye ari ikibazo kubera ko ntushobora kurekura ibyo bimene nutujerekani. Ntibirangirira aho n’abana bawe bakurana mindset nkene nkiyo babonye iwabo, bigakomeza gutyo kugeza habonetse uca iyo generation mindset.
Ibi bintu twe tubona ari bito gusa utakaza control ku buzima bwawe bwite, ugasanga ubereyeho abandi then ukazitera ibibazo by’uburwayi biterwa nuko uhorana stress. Ugasanga wiriwe mu rugo ariko ngo uhangayikishijwe naho ipanu y’abashyitsi iri, ibaze ariko mbese wowe mu busanzwe ufite udusafuriya twawe tw’umukara utekeramo waba ufite abashyitsi ukabona gutekera mu byombo waguze muri expo.
Ingaruka akajagari kagira ku buzima bwawe
Akajagari kagira ingaruka nyinshi cyane ku buzima bwawe kuko iyo uba mu kajagari uba unafite stress nyinshi bigatuma utakaza imbaraga zo kwibanda ku kintu wifuza gukora neza.
Igihe cyose biragorana gukora ikintu ukakinoza iyo ahantu uri kugikorera ari mu mwanda, iyo mind yawe irimo umwanda mwinshi nawe ntutekereza neza, bikubuza kuva mu kintu kimwe ujya ku kindi mbese ustackinga kuri cya kintu kimwe akaba aricyo uha umwanya. Kimwe nuko ushobora kuba uri gukora akazi kawe neza wahura nakirogoya ibintu byose wakoraga ntiwongere kubishira ku murongo.
Ikindi kikubaho iyo uri mu kajagari ubwonko nabwo burajagarara ugakora ikintu ibicebice, kwirinda ko intekerezo zijagarara uba ugomba gukuraho inzitizi zose zikugose gusa ndabizi ko bigora, nta bwo wabwirwa ko boyfriend wawe ariwe utuma utiga neza ngo byorohe ku murekura cg kugabanya umwanya umuha, kimwe nuko bya kugora kwumva ko ukwiye kugabanya ibintu mu nzu yawe kandi ku bwawe wumva ko ubijugunye utabona ibindi mbese ufite mindset za gikene niyo mpamvu utinya kurekura niyo byaba ari ibiri ku kwangiza. Igihe cyose ukora ikintu igice ntabwo umujagararo wawukira, niba urekuye wisubira inyuma ngo uvuge ngo reka mbe mbiretse biracyafite umumaro.
Ushobora no kurwara kubera kugira cortisol nyinshi mu mubiri iterwa no guhorana stress. Wagira ibibazo by’igogora/digestion, ibibazo by’umutima, diabetes yo mu bwoko bwa 2, wagira ibibazo by’uruhu n’ibiro byinshi. Urumva ko ufite ibyo bibazo no gukora biba ari buke buke.