Wigeze wanga kumvira ijwi rikurimo rya mbere noneho ugakurikira
irindi warangiza akaba ariryo ukurikira, nyuma ukazicuza usanze wagize
amahitamo mabi? Ni inshuro zingahe ukoze ikintu ukicuza impamvu utumviye
umutimanama wawe? Ujya uha umwanya umutimanama wawe ibyo ukubwira? Mu mutima
wacu tuba tuzi igikenewe ariko ni kubera iki tutawumvira?
Bitangira tukiri bato, ababyeyi batatwizera, cg twebwe ubwacu
ntitwizere abo dukunda nabo dukunda ntibatwizere. Hari ubwo ibyo ducamo bituma
kwiyizera byanga wenda umunsi umwe wigeze kwiyizera birangira bitagenze neza.
Igihe cyose tutiyizeye bizatuma tutamenya abo turi bo n’umumaro wacu. Hari
nubwo tuba tuzi ibyiza kuri twe tugatsindwa kubera ubwoba, ikigare, nimyemerere
yacu ituma twibeshya ko icyo kintu kidakwiye.
Rimwe ibyo duteganya ntibigenda uko twabiteganyaga, rimwe tuba
twarabibonye ko bitazakunda tukirengagiza. Ikindi gihe tukaba tuzi neza ko ibyo
turi gukora bikwiye. Abantu bose ubona bikitegererezo kuri wowe ubabajije uti
bimwe mu byemezo wafashe byose byakugezaga ku ntsinzi azakubwira ko hari bimwe
yakoze bikamushira mu kangaratete ariko akabasha kubyikuramo. Abantu
turahinduka, ubuzima burahinduka kuba rimwe warigeze kwifatira umwanzuro ku
kintu runaka ntibigende uko wabishakaga ntibivuze ko utakwongera kwiha amahirwe
yo kwiyizera.
Kwiyizera mu rugendo rwo kwikunda birakenewe, niwowe wiyizi
kurenza uko twe tukuzi, nta muntu uzakwitaho uretse wowe ubwawe. Igihe cyose
utiyizera ntanubwo uzizera abandi, ubuzima bwawe buzaba bumeze nk’ubudafite
icyerekezo, abandi nibo bazajya bagufatira imyanzuro y’ubuzima bwawe.
Tangira ujye wifatira imyanzuro ugendeye kukintu ubana y’umumaro
mu buzima bwawe, reba ni iki cyiza kuri wowe. Ushobora no kubaza abandi icyo
babivugaho ariko mu mutima wite kuri rya jwi rikurimo. Niba utizeye icyo gukora
fata umwanya witekerezeho wumve rya jwi, ukore meditation, usenge usabe kumenya
ukuri.
Ntabwo wamenya gukoresha ijwi rikurimo niba utajya urireka ngo
rikore, ni gute twamenya igihe cyo kwiyizera? Igihe cyose twumviye iryo jwi
tukarikoresha nibwo dutangira kwiyizera.
Igihe cyose uri
gushidikanya ku mwanzuro runaka, jya ufata akanya urebe uko iryo jwi rikurimo
rikora, genzura uko amarangamutima yawe akora, wiyoborwa namaragamutima ahubwo
reka rya jwi riguhitiremo, ushobora no gukora list yukuntu ijwi ryawe ryigeze
kukubwira, ukareba niba byaragenze neza, Uyu mukora uzagufasha kwiyizera andi
uko uzagenda uwukora ninako uzisanga watangiye kworoherwa no gukoresha rya jwi
rikurimo. Niba rimwe wariyizeye ntibigende neza bikurimo isomo ubundi ubuzima
bukomeze, gukora amakosa rimwe na rimwe ni byiza kurenza uko wakwicuza kubera
ko utiyizeye amakosa akakubaho warabihitiwemo nundi muntu. Ubutaha nzakubwira
uburyo burenga 10 bwagufasha gutangira gukoresha no kumva ijwi rikurimo.