Wabyemera cg
wabyaga twese twaremwe kimwe kandi twahawe ubushishozi bumwe nubwo hari abo
Imana yagiye iturutisha kugira ngo batuyobore. Ubushishozi n’ubunararibonye
nink’igipimo gipima ingano y’ukuri kuturimo, cg ingano y’imyanzuro twifatira mu
buzima bwa buri munsi.
Buri umwe agenda yakira ijwi rimurimo mu buryo bwe, urugero
nk’abantu bakora akazi gasaba imbaraga no gutekereza cyane uzasanga bakoresha
rya jwi n’ubushishozi kugira ngo babashe guhangana na zimwe muri challenge
bahura nazo muri ako kazi.
Bamwe muri twe tubayeho ubuzima butuma tuba busy cyane kuburyo
tutabona umwanya wo kwicara ngo twumve rya jwi gusa inzozi turota nijoro burya
nuziha umwanya ugatangira kuzitekerezaho no gushaka kumenya icyo zisobanuye
uzasanga hari ijwi rishaka kuguha ubutumwa wakabaye uhabwa cyagihe ubwonko
bwawe butuje, uzasanga hari ijwi rishaka ku kubwira uko umwana wawe abayeho,
uko akazi ukwiye kukitwaramo nibindi.
Ijwi riturimo ni nk’umuyoboro uguhuza na wowe wo mu mwuka,
umuyoboro uguhuza na roho yawe. Roho yawe izamurikira ubuzima bwawe nutangira
kuba umuntu ukunda gusenga, meditation cg ukaba uri wamuntu ushaka
kwisobanukirwa akimenya neza.
Ijwi riturimo ni ingenzi cyane kuryumvira cya gihe turi mu bihe
bigoye, cya gihe dufite stress, dufite uwacu watuvuyemo cg uwacu urwaye, ubaye
utaryumviye wazisanga uri umuntu washegeshwe cyane n’ibyo bibazo ku buryo
guhaguruka ngo akomeze urugendo bya kugora cyane ubaye udafite ugufasha
gukomeza urugendo.
Ijwi riturimo ni umuyoboro utwereka inzira dukwiye gucamo igihe
dushaka kuva mu bibazo, iyo ubwenge bwacu bunaniwe kudufasha kwikura mu kibazo
iryo jwi n’ubushishozi rizakomeza rikuze mu mutwe cyane kugeza ufashe umwanzuro
ukwiye cg udakwiye.
Nitwe bayobozi b’ubuzima bwacu nubwo ducya mu bikomeye ariko
nitwe tugomba kubyikuramo, ushobora kugira ubwoba n’igihunga wenda ukavuga uti
uburyo najyaga nkoresha nikura mu kibazo ntibugikora ariko nta kibazo ntakimwe
wacamo kitagira igisubizo, ijwi riturimo igihe cyose wumva byagucanze riba riri
mu kazi.
Ijwi riturimo burya rigira imbaraga bitewe n’abantu badukikije,
badukunda hamwe n’aba bantu badufasha igihe tubona hari ahantu tutari kubasha
kwikura, uzumva bavuga ko twese tuvuka turi beza ahubwo society niyo
iduhindura.
Nitudashira imbaraga mu kureka iri jwi riturimo ngo rituyobore tuzisanga
turi mu bubabare tuzamarana igihe kinini kuko ubuzima bwacu nta rumuri
rubumurikira ruva hamwe dukomoka ruzaba rurimo. Ni ibyingenzi kumenya ko nubwo
waguye utakireka ngo uyoborwe niryo jwi ariko rirahari kandi rizakomeza rihabe
ku bwawe, nubwo twaryirukana ntiturikoreshe mu gihe runaka ariko amasengesho
n’ubushake bwawe buzaribyutsa.
Numara kumva ufite ubushake bwo kwongera gushaka iryo jwi
rikurimo rikore akazi uzumva ufite emotions nyinshi, utangire utekereze ukuntu
wari warariretse kubera ko wumvaga utiyizeye, icyo gihe ni byiza ko wasaba
support abantu bafasha abantu mu buryo buri spiritual, healers nabandi kugira
ngo bagukomeze kandi batume wongera kugaruka mu murongo wanyawo binatume
umubiri, ubwonko na roho biruhuka.
Igihe uzaba watangiye kureka ubushishozi bwawe bugakora nibwo
uzaba uri muri karemano yawe, uzasanga usigaye utekereza neza, wumve ufite
ubwigenge, uri uwu mumaro kandi uri umuntu wabasha kwikura mu bibazo, uzaba
umuntu wishimye, ufite amahoro yo mu mutima, unezerewe cyane. Ijwi riturimo
ntabwo ari twe gusa rigirira umumaro ahubwo nabagukikije batangira kuryoherwa
kuko imigisha yawe ibageraho.
Ubutaha nzakubwira
uburyo ari igenzi kumvira umutimanama wawe aho kwicuza nyuma wibaza impamvu
utawumviye.