Ujya wifuza gushira ubuzima bwawe ku murongo, gukura akajagari mu buzima bwawe ni iwawe, yewe uzi nicyo gukora, icyo kureka ariko ntibikunde ko wagera ku cyo wifuza? Niba uri guca muri iri hurizo ukeneye nanone kugenzura ukareba aho ikibazo kiri. Reka ngufashe kumenya uruhande biri gupfiramo:
Nkuko twabivuze mu biganiro byatambutse, twabonye ko ushobora kugira akajagari mu buryo butandukanye, kugira ngo umenye neza aho bipfira gabanya amarangamutima utekereze kuri ibi bikurikira:
- Reba umubano ufitanye n’abantu bagukikije. Ese ni abantu basupportinga intego zawe, buri imyanzuro ufashe baba bahari ku bwawe bakanaguha motivation. Cg ni abantu bakuri iruhande ariko baguca intege buri uko utekereje gukora ikintu gishya, ese ni abantu badashishikajwe n’iterambere wifuza kugeraho? Ni abantu badashaka ku kubona wikuye mu bukene cg badashaka ku kubona wishimye? Ntibashaka ku kubona uva mu cyiciro kimwe ujya mu cyisumbuyeho? Mbese bari aho gukora ibishoboka byose bagushire hasi, kandi icyo bashaka uko byagenda kwose ni ubaha umwanya bazakigeraho.
- fata akanya ugenzure urebe ni iyihe nzira iri kumbera inzitizi idatuma ngera aho nifuza kugera ubundi ukore ikintu wumva kizagufasha gukuraho izo nzitizi.
- niba ubona umubano wawe naba gukikije uhagaze neza, genzura uburyo uspendingamo amafrw. Ni wowe ubwawe uzifasha kugenzura ikofi yawe ntawundi uzagufasha kumenya aho ifaranga ryawe rijya. Genzura uburyo uhahamo, mbere yo guhaha tekereza neza ese kirakenewe? Ni ikintu ntafite gikenewe cyane? Bitabaye ibyo uri gusesagura, ntabwo wita kw’ifaranga.
- tondeka ibikoresho byawe kuburyo aho ukenera gukoresha icyo kintu ari naho kiraba kibitse, nubigenza gutyo uzasanga hari bimwe utagikeneye ubitange naho ubundi bitabaye ibyo uzajya ubura kimwe mu bintu wifuza bugufi wumve utaye umutwe.
Ni izihe ngaruka zakubaho ukomeje kubaho ujagaraye mbese nawe ubwawe utisobanukiwe?
ubuzima bwawe ku bushira ku murongo bizagufasha kubaho ubuzima bwiza wifuza, bizagufasha kwumva utuje kandi bikugabanyirize stress.
kubaho ibyawe biri ku murongo, bizaguha umwanya wo gukora bya bindi wifuza, wubake inzozi zawe neza utuje kuko nta mwanya wo gutakaza uzaba ufite.
Iyo ubuzima bwawe buri ku murongo, ubona umwanya wo gusura umuryango wawe, abo ukunda ukabona umwanya wo kubasohokana mbese ntabwo uba wirukanswa n’ibintu byinshi ufite mu mutwe wibagiwe gukora.
Kutagira gahunda bizatuma uhorana umunaniro, umunabi ujye wumva ubuzima butakuryoheye, noneho igihe hari ukubwiye ngo nshaka kugusura uba wumva bitagishimishije. Mu gihe iyo ugira gahunda kd nta kavuyo ugira uhora wishimye kandi anytime wumva wakwakira abashyitsi mbese ubuzima bwawe bukabamo gusabana nabandi.
Igihe nta kajagari ufite mu buzima bwawe ubona umwanya wo kwiyitaho ukajya sport, ugateka amafunguro meza atari amwe yangiza umubiri utekerwa ahubwo wowe niwowe utekera abantu bawe ukabagaburira urukundo.
Ikindi bizagufasha igihe wakuye akajagari mu buzima bwawe ni ugusavinga, iyo nta kajagari uba ubona buri kimwe ugifite ntabwo utakaza amafrw ugura ibintu byinshi yewe no kubishaka mu nzu bigoye.