
Mu bijyanye no kwita ku ruhu, hari ibintu bibiri by’ingenzi bikunze kwitiranwa: AHA (Alpha Hydroxy Acid) na BHA (Beta Hydroxy Acid). Byombi ni chemical exfoliants zigufasha gukura ku ruhu ibidakenewe, zombi ni ingenzi cyane ku ruhu ariko reka turebe aho bitadukaniye, ni icyo wakoresha.
AHA na BHA ni iki?
- AHA (Alpha Hydroxy Acid): AHA ni acid zivangika n’amazi (water soluble) zikurwa mu bintu karemano nk’imbuto n’amata. zikora binyuze mu gusesa ingirangingo zapfuye (dead skin cells) mbese zikora ku buryo zidakomeza gufatana ubundi zikabona kuva ku ruhu hejuru, bigatuma uruhu rwongera gusa neza kandi niba rwari rwarapfubye rwongera kugarura ubuzima. AHA zizwi cyane ni acid ya glycolic, acid ya lactic, na acid ya citric.
- BHA (Beta Hydroxy Acid): BHA ni acid yivangura n’amavuta mbese ni oil soluble, ifite ubushobozi bwo kwinjira mu ruhu ikagera kure igakuramo amavuta igihe yakozwe ari menshi, ikuraho ingirangingo zapfuye hamwe nindi myanda iri muri pores. BHA izwi cyane ni acid ya salicylic, ikunze gukoreshwa mu kuvura ibiheri no kugabanya kubyimbirwa.
Inyungu za AHA
- Gusukura uruhu: AHA ikuraho ingirangingo zapfuye ziri hejuru y’uruhu, bigatuma uruhu rusa neza.
- Kuvura: AHA, cyane cyane acid ya lactic, ifite ubushobozi bwo gufasha uruhu kubona amazi, ikaba ari nziza ku ruhu rwumye kandi ruri gukura.
- Kurwanya Gusaza: Binyuze mu gutuma uruhu rwisubiramo (skin renew), AHA ifasha kugabanya utudomo (aging spots), iminkanyari, bigatuma uruhu rugira itoto.
- Kurwanya kugira uruhu rudasa : AHA ishobora kugabanya ibara ryijimye ku ruhu (hyperpigmentation) ndetse igatuma ibara ry’uruhu risa hose, niba waratwitswe n’izuba cg ufite amabara y’ibiheri irafasha.
Inyungu za BHA
- Gusukura pores (utwengeruhu): BHA yinjira muri pores igakuramo amavuta y’umurengera, ikaba ari nziza ku bafite uruhu rw’amavuta cyangwa urukunda kurwara ibiheri.
- Kurwanya Kubyimba: BHA, cyane cyane acid ya salicylic, ifite ubushobozi bwo kurwanya kubyimba, igafasha guturisha uruhu rutukura rwabyimbye.
- Kurwanya Uduheri: Kubera ko BHA igera muri pores, ifasha mu kurwanya ibiheri cyane cyane whiteheads na blackheads hamwe na comedones acne.
- Kunoza Imiterere y’Uruhu: BHA ikuraho bya biheri ubawumva bibyimbye mu ruhu, ituma uruhu rusa neza kandi rukagira itoto.
Ni nde ukwiye gukoresha AHA cyangwa BHA?
- Koresha AHA niba ufite uruhu rwumye, rwapfubye, cyangwa rwangijwe n’izuba. ni na nziza ku bantu bashaka gukuraho hyperpigmentation, udutsi ku ruhu, hamwe n’imirongo ku ruhu (finelines na wrikles).
- Koresha BHA niba ufite uruhu rw’amavuta, cg urukunda kurwara ibiheri, wanayikoresha ushaka kugabanya pores zigaragara cyane.
Ese Ushobora Gukoresha AHA na BHA Byombi icya rimwe?
Yego, birashoboka biranemewe! Abantu benshi bakoresha byombi kugira ngo babone umusaruro mwiza. Ariko, ugomba gutangira buhoro, ubikoresha ku minsi itandukanye kugira ngo wirinde kuba uruhu rwa reactinga nabi. igihe cyose ukoresha ama acid, sunscreen ni ngombwa naho niba udakoresha sunscreen ama acids ashobora gutuma wotswa nizuba mu buryo bukabije.
AHA na BHA byombi bifite inyungu zikomeye bitewe n’ubwoko bw’uruhu rwawe hamwe n’ubushobozi bwawe, niba ufite oil acne prone zombi wazongera muri routine yawe niba bitakunda wareba serum ya salicylic ifite percentage iringaniye. niba kandi wifuza kwirinda iminkanyari, ibidomo biterwa no gukura ku ruhu nabwo izi acide zagufasha. nsonza ndakwibutsa ko izi acide atari izo mu maso gusa urugero glycolic acids wayikoresha ufite strawberry skin (keratosis pilaris) kumwe uba usanga ufite uduheri tumeze nku rumeza ku maboko nahandi, ibikuraho byihuse.
Isomo ryiza cyane,big up
Nonese Niki twakisiga tygasangamo AHA