
Isabune nziza iri mu by’ibanze bituma uruhu rwawe rugira ubuzima bwiza, reka turebe ibyo wakwitega kuri iyi sabune yacu yagenewe abantu bafite uruhu rwumye (dry skin), turibanda ku kureba buri kimwe kigize iyo sabune, isabune nziza igizwe n’uruvange rwibikomoka ku bimera na science igamije gutuma skincare routine yawe itanga umusaruro mwiza. tudatinze reka turebe ingredients zigize ino products.
kubera iki HydraGlow Cleanser?
uruhu rwawe rukwiye ibyiza, rukwiye amazi n’ibindi bituma uruhu rwawe rutumagara ngo ruse nkurwishwe n’ umwera niyo mpamvu twaguhitiyemo Hydraglow Cleanser kuko itanga results nziza ku bantu bafite dry skin. niba uruhu rwawe urusukura ukabona ntirukeye, rukuma, cg ukabona rwarapfubye ino cleanser twayikoranye ubuhanga kuburyo iyo uyikoresheje wumva uruhu ruhumeka neza, rusa neza kandi rukaba hydrated.
Ingredients zigize HydraGlow cleanser
- Sodium Cocoyl Glycinate & Sodium Lauroyl Sarcosinate
ni surfactants (surfactants niho cleanser zitandukanira na bar soap kuko ho igitanga ifuro ni Lye/ sodium hydroxide) sulfactants ziba zoroheje zidakobora uruhu, zitanga ifuro rifatika rikuraho imyanda ku ruhu, make up , sunscreen nibindi ariko zitumishije uruhu cg ngo zimareho amavuta ari karemano uruhu rwacu rukora kandi aba agikenewe. izi ingredients ziba ziri na safe kuri sensitive skin. - Sodium Lauroyl Collagen Amino Acids
cleanser yongewemo collagen amino acids, kugira ngo ipromotinge hydration na elasticity y’uruhu rwawe, bitume uruhu rugaragara nkuru byibushye kandi rugaragaraho itoto. ni nziza niba uruhu rwawe rwaratangiye kugaragara nkurukuze cg ushaka kubirwanya. - PEG-150 Distearate
iyi ingredient muri formulation ikoreshwa nk’ikintu gituma amavuta n’amazi byivanga (emulsifier and stabilizer), mu kandi kamaro kayo nuko iguha uruhu runyerera, kandi ikanatuma wiyumva neza igihe wisize cleanser. - Sodium Lauroyl Glutamate
nayo ni surfactant iri gentle ituma wumva ufite akuka keza ku ruhu, ifasha mukuringaniza ububobere uruhu rwawe rusanganywe kandi ikaza gufasha mu gutuma uruhu rwawe rwakira ibirutunga neza kuko iyo uruhu rwumye biragorana kugira ngo izindi products ukoresha ko zinjira mu ruhu. - Glycerin
glyerine ni humectant, ikura umwuka muri environment ikawuzana ku ruhu rwawe, ikindi ifasha mu gutuma uruhu rwawe ruhora ruri hydrated nubwo waba umaze kwoga. - Ibimera bikomoka ku biti bigize ino cleanser/ Botanical Extracts
Hydraglow Cleanser yacu igizwe n’ibikomoka ku bimera kugira ngo uretse gusukura uruhu ubona nizindi nyungu uruhu rwawe rukeneye:
- Chrysanthellum Indicum Extract: mu yandi mazina yitwa golden chrysanthemum ikaba izwiho gutuma uruhu rutuza mbese itanga soothing properties. ikaba ikoreshwa mu buvuzi no muri skincare.
- Portulaca Oleracea Extract: iki ni ikimera gitangaje kibamo antioxidants, omega-3 fatty acids, gikoreshwa cyane muri Korean beauty products mu kuvura uruhu rwangiritse. kanda kuri iyi link usome byinshi kuriyo urabona nurutonde rwa kbeauty zikoresha ino ingredients as main ingredients https://incidecoder.com/ingredients/portulaca-oleracea-extract
- Opuntia Streptacantha Stem Extract: iyi ingredients itanga moisturizing na hydrating benefits ikaba ari na antioxidants. ikunda kuboneka muri exfoliation products na moisturiser za Paula’s choice wasoma byinshi kuri yo unyuze kuri iyi link https://www.paulaschoice.com/ingredient-dictionary/ingredient-opuntia-ficus-indica-stem-extract.html?srsltid=AfmBOortPueLTklV85FbXijNs-5rKQ9jp3J9YGMIuXQG6qqQxpmY-9Xe
- Houttuynia Cordata Extract: iyi ni anti inflammatory irinda uruhu rwawe kwangirika kandi ikaba iri no mu bigufasha kugira uruhu rudahindura ibara. Nayo iboneka cyane muri kbeauty products.
- Scutellaria Baicalensis Root Extract: iyi ni antioxidants igufasha kurinda uruhu rwawe free radicals, ikunda gukoreshwa cyane mu masabune no mu ma toner.
- Paeonia Suffruticosa Root Bark Extract: ifasha muku brighteninga, ifasha mu gutuma uruhu rusa hose.
izindi Hydrating ingredients zirimo
- 1,2-Hexanediol & Pentylene Glycol: izi ingredients zitanga moisture, zikanafasha mu gutuma uruhu rugira texture nziza.
- Citric Acid & Sodium Chloride
zifasha mu ku balancinga pH levels ntize kurenga pH uruhu rwawe rukwiye, mbese zikoreshwa kugira ngo ba making sure ko cleanser yawe iri gentle ku ruhu kandi izakuraho imyanda mu buryo bukwiye.
uburyo ikoreshwa
kugira ngo iguhe results nziza, banza ukareba intoki unatose mu maso, ubundi wisige cleaser yawe. masa mu maso yawe muri circular motion ubikore byibura umunota umwe munsi yaho ntabwo uba ukarabye. iyunyuguze n’amazi meza ubundi uze gukomeza na routine yawe.
Hydraglow Cleanser irenze kuba ari cleanser ni products yatugoye kuyikora kuko iyo bigeze ku bimera turabanza tugakora research yimbitse, byarangira tugakoresha sample ku bantu batandukanye bafite na skin color zitandukanye. koresha hydraglow cleanser ubone iyo glow n’uruhu rwiza ruzira kwuma kandi unabone nizo benefits ziva mu bimera karemano. Tubwire hasi muri comments ukuntu ino cleanser uruhu rwawe rwayakiriye.