Muri skincare, ibanga rya mbere ryo kugira uruhu rwiza rusa hose ni ukwoga isabune nziza kandi ugakora double cleansing. double cleansing ni uburyo bwamamaye bukomotse mu banya korea, science zirakorwa zerekana koko ibyiza byayo kuri skin types zose. Double cleansing ni iki? kubera iki ari ngombwa yane muri routine yawe?
Double Cleansing ni iki?
Double cleansing ubundi ni ugukoresha isabune z’ubwoko bubiri ukaraba mu maso, ugakoresha imwe wasoza ukiyunyuguza ugakoresha indi ya kabiri ugakuraho amavuta wirirwanye mu maso, makeup, sunscreen, amavumbi nibindi. Intego ya double cleansing ni uku making sure ko imyanda yose yashize ku ruhu mbese udafite isabune 2 wakoresha imwe ukayoga inshuro 2. Step ya 1 ukaraba oil based cleanser iya kabiri ugakaraba water based cleanser cg hydrating/ foaming cleanser.
kubera iki habanza Oil based?
oil-based cleanser zikura mu buryo butangaje makeup wirirwanye, sunscreen hamwe na sebum/ amavuta menshi uruhu ruba rwakoze uwo munsi wose. Amazi ubwayo ntiyivanga n’amavuta niyo mpamvu bigoye ko yamaraho iyo myanda yose. oil based cleanser zirahari zikora kuri skin types zose kandi ntizi clogging pores kuko bbakoresha oil ziri non comedogenic kandi zifasha mu kuringaniza ikorwa ry’amavuta.
Water-Based Cleanser niyo ihita ikurikiraho
nyuma ya oil based cleanser hakurikiraho water based cg gentle cleanser ijyanye na skin type yawe. ifasha mu gukuraho indi myanda yose yasigaye ku ruhu harimo imyanda yose iri water based urugero ibyuya. water based cleanser zigera kure mu ruhu bikaba impamvu ituma imyanda yari gutuma pores ziziba igabanuka.
akamaro ka Double Cleansing
1. ikuraho Makeup na Sunscreen
Sunscreen ni ingenzi ariko iri mu bintu bya mbere bigoye mu kubisukura ukabimara ku ruhu. makeup zubu nazo nuko kuko ubusanga hari izakozwe ku buryo uzisiga zikamara amasaha 8 zikiri nshya. iyo ukoresheje oil based mbere zivaho neza cyane hakurikiraho indi uruhu rugahumeka neza.
2. kugabanya ibyago byo kuziba ku twengeruhu/ Pores no ku kurinda ibiheri
Double cleansing ikurinda kugira clogged pores, bikaba impamvu yo kwirinda ibiheri nka comedones acne, blackheads na whiteheads. double cleansing urumva ko niba ufite acne prone skin izakurinda kuzana ibiheri bya hato na hato.
3. kuringaniza ikorwa rya mavuta
oil based cleanser zifasha mu kuringaniza amavuta akorwa n’umubiri wawe, impamvu amavuta akorwa ari menshi ni igihe wisukura ukamaraho amavuta yose noneho umubiri wawe iyo ubonye ubonye uruhu rwumye ruhita ruvuga ruti kadukore andi dutabare umuntu wacu. kandi amavuta iyo akozwe ari menshi nabwo urwara ibiheri niyo mpamvu double cleansing noneho kuri oil skin type bayungukiramo cyane.
4. ifasha mu gutuma izindi products ukoresha zikora akazi neza
gutangira ijoro ryawe na double cleansing bituma za active ingredients dukoresha nijoro zitanga umusaruro mwiza. Niba ukora anti-aging skincare urumva ko ari ingenzi gutangirana nuruhu ruzira umwanda.
ni ryari double cleansing ikorwa?
Double cleansing ikorwa nijoro kugira ngo ukureho imyanda yose wirirwanye, naho mu gitondo uretse dry skin ukaraba n’amazi gusa atagira isabune abandi bakaraba n’isabune bisanzwe kuko uruhu nta myanda myinshi ruba rufite.
ni nde ukwiye gukora Double Cleansing?
double cleansing ni ingenzi kuri buri wese cyane cyane kuri aba bakurikira:
- Oily and Acne-Prone Skin: ifasha kuringaniza ikorwa ry’amavuta no gutuma pores zitabamo imyanda.
- Sensitive Skin: Double cleansing ifasha gukuraho imyanda bitagusabye kwikuba cyane.
- Combination Skin: ifasha gutuma uruhu rutuma cg ngo rugire amavuta mu bice bimwe na bimwe.
kurikiza ibi niba ushaka gukora Double Cleansing
- hitamo cleanser nziza : koresha cleanser ziri non comedogenic zidapfa guclogging pores zawe kandi urebe niba ijyanye na skin type yawe.
- hozaho: Double cleanse ikorwa buri joro ubundi mu gitondo uruhu rukaba rugifite isuku. ntacyo bimaze kuba uyu munsi waryama uruhu ruryoshye, ejo runaniwe kuko na cells nshya zikorwa turyamye iyo process itangiye igasanga uruhu rwawe rukeye ubona inyungu zikubye.
- Moisturize nziza: nyuma ya double cleansing, uruhu rwawe uzumva rusa nkaho rukeye cyane cg ruri kwuma nibyiza guhita ukurikizaho serum cg moisturiser yawe kugira ngo uruhu ruhe ibyiza birenze.
Double cleansing ni nziza, ni ingenzi mu gutuma ubona results nziza. niba ushaka ikintu cyatuma ugira uruhu rukeye, runyerera kadi rusa hose, ibanga nuko bihera mu kugira uruhu rusukuye neza nijoro.