Igihe wita ku ruhu rw’umwana koresha ibintu bitarimo fragrance/ impumuro, amabara ndavuga amavuta arimo amabara, wirinde ku musiga ibintu by’abantu bakuru, amavuta atukuza kandi wirinde gushira mu misatsi ye hair relaxer/produit twavuze ingaruka zabyo zirimo ko umwana ashobora kujya mu mihango akiri muto cyaneee ugatuma atenjoyinga ubwana bwe ibaze ubonye nk’umukobwa wawe w’imyaka 6 yavuye mu cyiciro cy’ubwana udafite nukuntu wa musobanurira ko yakuze ko agomba kwitwara ari muri biriya bihe.
Imirire na lifestyle y’umwana
Menyereza umwana wawe kurya imbuto mu mwanya wama biscuits, bombo ni bindi bitari health ndakubwiza ukuri ko utamuhaye junk foods yakura atanazizi ahubwo yajya abona abazirya akumva arumiwe. Rinda umwana wawe umubyibuho ukabije cyane cyane umwana w’umuhungu mu menyereza gukina ubwabyo ni sports, murinde guhora yicaye kuri screen nizindi electronic devices ibaze natwe bakuru hari igihe telephone ikubana ikiyobyabwenge ngaho ibaze uwo mwana azajya kugira imyaka nk’iyawe bimeze bite.
Skincare y’umwana
Umwana uri hagati y’imyaka 9 aba ari muto uruhu rwe rwirema buri hagati y’iminsi 7 na 14 mugihe urw’umuntu mukuru rwirema buri minsi 28 niyo mpamvu uzabona umwana iyo afite igisebe gikira vuba, cg iyo akiri muto hari igihe ubona ari inzobe rimwe ukabona arirabura. Umwana muto ntakenera gukora exfoliation iyariyo yose. Ariko hari abakura vuba nkawawundi ujya puberty akiri muto ntabwo abarirwa muri iyi category.
Hindura diaper buruko yuzuye kugira ngo umwana atazana diaper rash, koresha diaper rash cg gikotoro usige umwana mbere yo kumwambika diaper bizatuma atababuka.
Imyenda y’umwana
Igomba kuba idoze mu gitambaro gituma umwuka umugeraho nka cotton, murinde iyi myenda badoda mu budodo (knitting clothes)
Sunscreen
Umwana uri munsi y’amezi 6 mutwikire n’ingofero, umutaka nikindi kintu icyari cyose cyatuma izuba ritamugeraho. Abandi ushobora gutangira kubatoza gukoresha sunscreen z’abana zirahari rwose zabagenewe.
Ita kuri products zikora hydration, brand nziza ziyubashye Cetaphil, Aveeno, LA Roche posay, eucerin, nizindi. Wisiga umwana perfume ku mubiri byibura wayisiga ku myenda. Ikindi nubona umwana wawe afite utuntu twuduheri turimo amazi mukarabye namazi akonje uzambwira, murinde amata y’inka niba amutera allergy, ubaye ufite umwana ufite ikibazo cy’uruhu wanyandikira nkagufasha.