Herpes labialis cg cold sores ni agaheri kaza ku munwa kameze nka karimo utuzi kaza ari gato ariko gashobora no gukwirakwira ku munwa, akanawa, hafi n’izuru cg igafata itama.
Ni iki gitera ino ndwara?
1. Virus, herpes simplex virus (HSV), ishobora guturuka ku gusomana nko kuba hari umuntu waba uyifite agasoma umwana wawe, umwana wawe ashobora kubana niyi virus ubuzima bwe bwose akajya azana cold sores rimwe na rimwe.
2. Gusangira ibikoresho by’ubwiza nka lipstick,… Ibi njya mbibabwira. Gusangira ibindi bikoresho nka essui-mains, inzembe…ikibi kiyi virus iyo uyifite ishobora kwiberaho ituje ukazajya kubona ukabona uzanye cold sores. (Ino virus ntirabonerwa umuti ariko indwara itera zo ziravurwa zigakira)
3. Imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kanwa/oral sex nayo ishobora kuvamo guhura niyi virus.
4. Stress nayo ishobora gutuma ya virus utari uziko ufite yigaragaza kuruhu ukazana herpes.
Wakwirinda ino ndwara gute?
1. Irinde ikiyitera gusomana, gusangira ibikoresho by’ubwiza, oral sex…
2. Ita kwisuku ukaraba intoki inshuro nyinshi zishoboka, wirinde kujya wikorakora mu maso.
3. Irinde stress, ushobora gukora imyitozo igufasha ku managing stress.
4. Irinde izuba wambare sunscreen yawe kuko nizuba riri mu byatuma cold sores yigaragaza ku ruhu, ujye unakoresha SPF lipbalm.
5. Nubwo ntamuti HSV itarabonerwa umuti ariko imiti yo kunywa cg kwisiga ahantu wazanye cold sores irahari, igihe ubonye cg wumva utangiye gusa nkuribwa ku munwa wajya kwa muganga bakagusuzuma.