Melasma ni indwara ikunze gufata uruhu rwo mu maso ugasanga uruhu ruriho ibara ryijya kuba chocolate cg rigasa nk’umukara werurutse. Ayo mabara akunze kujya ku gahanga, kw’itama, izuru cg impande z’umunwa.
Ingaruka za melasma
1. Izuba, izuba rituma uruhu rukora melanin zo kwitabara cya gihe uruhu rusa nkururi gutwikwa n’izuba, ibi bishobora gutera gusigarana ikibara ku ruhu.
2. Hormonal imbalance cyane cyane guhindagurika kw’imisemburo kwatewe no gutwita, imisemburo ihindagurika ishobora gutuma uruhu rwirabura. Family planning nayo ishobora gutera melasma.
3. Genetics, melasma ushobora kuyikomora mu muryango.
4. Amwe mu mavuta cyane cyane atukuza kuko ashobora gutuma byoroha gutwikwa ni zuba ubundi bikagusigira ikibara.
Ingaruka zayo
1. Melasma ishobora gutuma confidence yawe igabanuka,ugasanga uri wa muntu udashobora guhagarara mu bantu kubera kwitekerezaho kandi ntanuwitaye kwibara ry’uruhu rwawe.
2. Melasma ushobora kuyivura nyuma y’igihe ikongera ikagaruka kubera kutambara sunscreen uko bikwiye.
Uko wayivura
1. Ambara sunscreen yawe buri munsi bizakurinda ingaruka z’izuba.
2. Koresha cream zirimo ingredients nka hydroquinone, retinol, azelaic acid, kojic acid,ukeneye lightening ingredients ikuraho iryo bara riri ku ruhu.
3. Koresha facial nka chemical peels, IPL laser therapy.