Twabonye ko hormonal imbalance iri mu bituma uruhu rwacu rudasa neza, ikaba iri no mu mpamvu zituma abagore dukunda kurwara ibiheri uyu munsi reka turebere hamwe ukuntu wagabanya ingaruka hormonal imbalance itera uruhu rwawe.
Hormones zifite akamaro kenshi mu mubiri wacu harimo kuba arizo zituma dukura, tukaba abangavu, tukabyara, tukonsa, menopause… Hormones iba imbalance (ihindagurika) cyagihe rimwe ibaye nyinshi, ikindi gihe ikaba nke, reka turebe uko wabyitwaramo:
1. Ryama,
Iki kintu nkunda kukibabwira, ryama nshuti, ntibizagutungure uramutse ubuze ibitotsi bwacya ugasanga ufite igiheri kuruhu, iyo utaryama neza hari hormones yitwa cortisol ikora stress ihita iba nyinshi mu mubiri wawe, noneho stress ikazagutuma umubiri ukora amavuta menshi ariyo araza kubyara igiheri. Kuryama neza ni ukuryama kugihe tuvuge niba ari saa tatu wihaye ugahora uryama saa tatu, ukirinda kuryama saa tatu, ejo saa sita, ejo bundi nturyame mbese ugahora uhindagura uba uri kwica hormones zawe, uzijagaraza.
2. Kuboneza urubyaro,
Uburyo bwinshi bwo kuboneza urubyaro bukora bubanje gukina na hormones zacu, bibe utu tunini turi emergency, inshinge… Byose bikina na hormones zacu uretse ko hari izijyana numubiri wumuntu ark hari abo zibyibushya, abo zinanura, abo zitera umutwe,abahorana umunamiro… Ni nako no kuruhu rutajya rupfa gusa neza, niba wumva ukeka ko family planning iri mubituma utari gusa neza wajya kwa muganga bakagupima ukamenya icyo gukora.
3. Imyitozo ngororamubiri/ sport
Iyo umubiri wawe utari active, hormonal imbalance iba ikubonye, fata akanya utembere namaguru, terura ibyuma, push ups… Ibi bizafasha ibyo urya gutembera neza mu mubiri, bifashe amaraso na oxygen gutembera neza…
4. Kurya neza
Irya imbuto, nywa icyayi cyiza(twigeze ku kivugaho), ongera proteins, irinde junk food, niba amata asanzwe agutera ikibazo (nkanjye iyo nyweye ikivuguto iminsi 2 ikurikiranye nzana ibiheri mumaso) wakoresha akomoka ku biti/ plants milk.
5. Hari izindi mpamvu
Harimo kuba waba urwaye diabetes, kuba wenda kuba umwangavu,kuba utwite cg wonsa, kuba hari imiti uri gukoresha…