Mu rugendo rwo kugira uruhu rufite ubuzima bwiza cyane cyane
ahatari mu maso body lotions na creams ni ingenzi. Turi muri summer aho usanga
twambaye amasengeri abanda bari ku mucanga, ese skin yawe yakwemerera kwambara
isengeri? Cg bikini? Izi products zombi
zifasha kwongera hydration, intugamubiri no gutuma uruhu rwacu rusa neza muri
rusange. Reka turebe akamaro ka buri imwe icyo zitandukaniye ho nuburyo wazongera
muri routine yawe.
Itandukaniro riri hagati ya body lotions na creams
– Body Lotions : ziba zoroheje zisukika mbese zibamo amazi
menshi ugereranyije na cream. Lotions ziri water based bikaba byiza kuri normal
na dry skin kuzikoresha mu gihe cy’ubukonje cg mugihe cy’ubushyuhe.
-Body Creams : ziba ziremereye ziba ziri oil based bigatuma
zitanga hydration iri deep kuko zirana sealinga. Ni nziza kuri ba bantu bafite
uruhu rwumye hamwe nabafite uruhu rutajya rufata amavuta mbese ruhora rufite
umwera zikaba nziza cyane mu gihe cy’ubukonje kuko ninabwo uruhu rukunze kuma
cyane. Ubaye ufite uruhu mu busanzwe rwumye cyane wazikoresha anytime.
Akamaro ka body lotion
1.
Itanga hydration ikanafasha mu gutuma
uruhu rworoha
Body lotions ni ingenzi kugutanga hydration, ziroroshye
bituma zigera ku ruhu vuba. Kuyisiga buri munsi bituma uruhu rworoha,
bikakurinda kumagara.
2.
Ituma uruhu rugira texture nziza rukaba
smooth
Yongera ubwiza bwa texture uruhu rwawe rufite, ingredients
nka glycerin, hyaluronic acid zifasha gutuma uruhu ruvaho utuntu dutuma uruhu
utarukoraho ngo wumve ruranyerera.
3.
Zira soothing
Ni nziza kuzisiga uvuye muzuba zigufasha gucalm ya pressure
wari wahaye uruhu bigatuma uruhu rugabanya irritation kandi ukumva uruhutse bwa
bushyuhe.
4.
Ntabwo zisiga amavuta ku ruhu ngo umere
nk’uwitotobetse
Niba ukunda iyo wisize ntihagire amavuta agaragara ku ruhu,
body lotion yabigufashamo. Body lotion zifata vuba bigatuma byoroha guhita
wambara umwenda utikanga ko zasigaho amavuta.
Akamaro ka body creams
1.
Itanga moisture iri deep mbese zo zigera
imbere cyane mu ruhu
Body creams zakorewe gutanga hydration y’igihe kirekire
kandi igera deep mu ruhu. Kuriya ziremereye zifashe cyane bituma zinjira cyane
maze zigatanga moisture iramara umwanya munini niba ufite inkokora, amavi,
ibirenge byanze gufata amavuta koresha body cream irimo vitamin c icyo nzicyo uzagaruke
umpe feedback.
2.
Zirinda uruhu kwangirika zikanasana ibyangiritse
Body creams zifasha kurinda uruhu no kurwubakaho urukuta
rutuma nta myanda yinjira mu ruhu kandi zikanafasha mu gihe uri ahantu hatari
isuku ihagije naringiye kuvuga rimwe mw’isoko bacururizamo inkweto kuko njye
harananiye kuhampara iminota 30, harafunganye pe. Body creams iguha hydration
yumwanya munini.
3.
Zira soothinga ni nziza kuri sensitive
skin
Body creams zibamo amavuta afasha gutuma uruhu rubona
ibituma rwumva ruguwe neza. Ni nziza kuri sensitive skin, zikabayiriza uruhu
gutukura no kumva ushaka kwishimagura.
4.
Zongera elasticity y’uruhu
Body creams zongera collagen bigatuma uruhu rugira
elasticity ihagije rukanegerana, ni nziza kubantu bafite uruhu ruri gukura kuko
zibafasha gukura imirongo iri ku ruhu.
Menya guhitamo products nziza ku ruhu rwawe
Igihe uhitamo body lotions cg creams, reba condition uruhu
rwawe rurimo, climate ihagaze ite? Niba ufite normal na dry skin idakabije
ukaba uba ukorera ahantu hashyuha body lotion ni sawa. Niba ufite uruhu rudafata
amavuta rwumye cyane kandi ukaba ukunze kuba ahantu hakonje cg ahantu haba bino
byuma bitanga akayanga air conditioner, fans nibindi ukeneye body creams kugira
ngo iguhe hydration y’umwanya munini.
Igihe cyiza cyo kuyisiga
1.
isige ukiva muri douche : kwihanagura si ngombwa
iyo wisize body lotions cg creams ugitose ziragufata kandi neza.
2.
Kwisiga duke: duke turahagije ukadukwirakwiza
umubiri wose, kwisiga amavuta menshi si byiza kereka ubonye biri ngombwa
3.
Isige gake gake: fata umwanya wisige utuje ureke
amavuta agere neza ku ruhu, ntabwo bifasha amavuta gusa kuko binafasha namaraso
gutembera neza mu ruhu.
Products recommendations
1.
Yakweli body wao:
Ifite SPF 50 ikaba ari nziza ku bantu birirwa mu zuba cg
abantu bakora akazi ku butetsi. Ibamo vitamin B3 (niacinamide), vitamin c na
vitamin E bigatuma uruhu ruvaho utudomo twirabura, utwumweru cg abafite imitsi
igaragara imwe y’icyatsi.
2.
Advanced clinicals vitamin c brightnening cream
Ibamo pure vitamin c niba ufite amabara ku ruhu, cg uruhu
rudasa hose urugero ku matako hirabura, mu kwaha hadasa hose iyi cream ya
gufasha rwose iba utakwambara isengeri, bikini iyi cream izagusubiza confidence,niba
ufite strawberry skin uruhu rumeze nkururiho uduheri duto izagufasha, ikuraho
ibimenyetso byo gusaza vuba, iyi cream ni nziza wanayikoresha mu maso gusa
ahantu honyine wayigura ukaba wizeye ko ari og kuko azikura direct from USA ni
kwa tee_co_beauty nimero yabo ni 0788317728. Naho ubundi hano hanze kubera
ukuntu zihagazeho usanga bazirangura muri East Africa wakurikirana neza
ugasanga supplier yazikuye Alibaba cg kuri amazon.
3.
Medix 5.5 vitamin c + turmeric
Iyi nindi cream nziza cyane izagufasha kugira uruhu rutariho
dark spot, rukeye, rworoshye kandi rusa hose. Irimo ingredients ziri safe nta
parabens cg izindi ingredients zangiza uruhu, gusa ikibabaje pirate nizo nyinshi.
Searchinga kuri Alibaba urebe uburyo ari imari ishyushye. Og yayo ahantu ho nyine
wayibona muri kigali igifite umwimerere wayo ni kuri iriya nimero nabahaye.
Kumenya skin type yawe no guhitamo icyo ukeneye bitewe naho
uri bizagufasha kugira uruhu rworoshye ruri smooth kandi rusa neza. Ita cyane
kuri hydration, urebe icyo ukeneye gitanga hydration imara igihe gito cg kinini
ubundi urebe ngo urarinda uruhu rwawe kwangirika bikana kwongera confidence.
Nkwibutsa ko niba ushaka gukora post nk’izi hari igitabo nabakoreye iyo ukiguze kiba umutungo wawe bwite wemerewe gukoporora ibirimo ukabikoramo posts za social media zawe, wemerewe kugikoramo blog posts nk’izi mbaha, wemerewe ku kigurisha nibindi. Wakibona unyuze aha https://selar.co/d837tu