Iyo tuvuga skincare, abenshi bumva kwisiga, kunywa amazi no kwirinda izuba. Ariko reka turebe ibyiza bya proteins ku buzima bwiza bw’uruhu rwawe. Proteins ni inkingi, urabona kumwe inzu iba ifite inkingi zikomeye kuburyo iyo inkingi imwe iguye inzu yose irahanuka niko nuruhu rumeze iyo udafite izo nkingi uruhu rurananuka rukagagara nkurushaje. Proteins zifasha mu kubaka uruhu, gukora neza ibyo rugenewe no gutuma rusa neza.
Menya proteins n’uburyo uruhu rwacu rwubatse (skin structure)
Proteins ni nini muruhu rwacu, yubatse nka chaine nini igizwe na amino acids. Akamaro kayo ka mbere ni ukwongera uruhu elasticity, collagen, keratin no mugutuma uruhu rugira ubuzima bwiza muri rusange.
Collagen
Collagen ni proteins ya mbere tugira muruhu rwacu igize 75-80% mu bunini bwayo gusa buri uko imyaka yiyongera niko igenda igabanuka bikaba impamvu zituma tuzana iminkanyari n’uruhu rukananuka. Ibindi bituma uruhu rugira collagen nke harimo kutirinda izuba, kurya nabi no kunywa itabi.
Elastin
Elastin nayo ni protein y’ingenzi iha uruhu rwacu elasticity, igaha uruhu kugira shape runaka, ikaruha gukweduka no kwongera kwiyegeranya. Elastin nayo buri uko dukura nayo iragabanuka, tukabura elasticity, shape y’uruhu igahinduka tukazana imirongo ku ruhu n’iminkanyari.
Keratin
Keratin ni protein irinda uru ruhu rwo hanze tubonesha amaso (epidermis), iboneka nanone mu nzara n’imisatsi. Ifasha mu kurinda uruhu imyanda iba mu bidukikije nk’ivumbi, udusimba, nandi ma bacteri tutabonesha amaso. Keratin nanone ifasha mu kwongera uruhu hydration no kugabanya icyo twita TEWL (transepidemial water loss).
Akamaro ka proteins ku bwiza bw’uruhu rwacu
Proteins ntabwo yubaka uruhu gusa ahubwo ikora ibintu byinshi bitandukanye bimwe muri byo biragutangaza ku buryo utazongera gusiba kurya proteins.
Gusana uruhu no gukora cells nshya
Twabonye ko buri minsi 28 cells zimaze igihe kuruhu wacu zirapfa zigasimburwa nizindi cells nshya, tubona ko ari byiza gukora exfoliation kugira ngo ziveho burundu zitaza kukuzanira ibibazo. Igihe cells nshya ziri gukorwa zifata kuri za proteins usanganywe akaba arizo zikorwamo cells nshya. Iyo uruhu rwangiritse rukeneye gusanwa proteins cg ya chaine igizwe na amino acids iba ikenewe kugira ngo yongere ikore proteins nshya cg inkingi fatizo ziraza kwihutisha gukira kwigisebe, inkovu no gutuma uruhu rwegerana rukagaragara nkaho rugikomeye rufite itoto.
Kwongera moisture
Uruhu rwau rugira proteins nka filaggrin ifasha kwongera uruhu no kuturinda gutakaza amazi (TEWL) bigatuma uruhu ruhora ruri hydrated, ruri smooth kandi rwegeranye, kugira uruhu rusa nabi runanutse hari ubwo biba ari uko nta proteins zihagije uruhu rwawe rukeneye.
Kurinda uruhu rwo hejuru kwagirika
Uruhu rwo hejuru uru tubonesha amaso rudufasha kuturinda amabacteri, uburozi nindi myanda yose idukikije, ibyo ibifashwamo na proteins nka keratin na filaggrin. Iyo uruhu rwawe rwo hejuru rwangiritse bishobora gutuma ugira ibibazo by’uruhu nko kurwara eczema, infections ku ruhu g uruhu rukaba sensitive ariko gufata proteins ihagije byagufasha gutuma uruhu rwo hejuru rugira imbaraga.
Ni gute wagira proteins zihagije zifasha uruhu rwawe?
Imirire
Buri igihe jya ufata ibyo kurya biri balance kandi biriho proteins nka mafi, amagi, amata, indagara, imboga, ubunyobwa (nuts), hamwe inzuzi (seeds).
Skincare Products
Ibyo kwisiga nka peptides (peptides ayo ni chaine igizwe na amino acids) ikaba ifasha kwongera elasticity, kwegeranya uruhu, ikanongera collagen. Izindi ingredients zifasha uruhu ni retinol kuko yongera collagen, na moisture, ikanafasha mugukora cells nshya.
Hindura lifestyle ubayemo
Irinde izuba wambara sunscreen kuko izuba rigabanya collagen na elastin. Gabanya inzoga, itabi kuko byombi bishobora gutuma za nkingi za proteins zigwa ugasigara ufite uruhu runanutse cyane, kora sport kuko bizafasha gukwirakwiza amaraso, intungamubiri hamwe a oxygen mu ruhu rwawe.
Proteins ni ngenzi ku ruhu no mugutuma rusa neza, twabonye ko zubaka uruhu, zisana kandi zikongera hydration bikaba impamvu yo kugira uruhu rwegeranye. Proteins uzazikura mu byo urya, wisiga kandi uhindure na lifestyle yawe niba ushaka uruhu rwiza kuko uruhu rwiza ruhera imbere muri wowe.