Mu bihe turimo, products z’ubwiza zikomeje gutera imbere mu buryo butangaje. Mu kwita ku ruhu, hari products nyinshi dukoresha bisanzwe nk’amavuta, makeup, hakaba na supplements zongera umubiri ubwiza, uyu munsi nshaka ko tuganira kuri cosmeceuticals.
Cosmeceuticals ni uruvange rw’amagambo abiri “cosmetics” risobanura products zo kwita k’ubwiza, hamwe n’ijambo “pharmaceuticals” risobanura imiti. Ibi bivuze ko cosmeceuticals ari products z’ubwiza zikora nk’imiti, ntibibe gutunganya uruhu ku buryo bugaragara gusa ahubwo binagira uruhare mu gutuma uruhu ruba rwiza kandi zihindura uko uruhu rwawe rwari rusanzwe rukora n’uko ruteye (function and structure) kuko zo zinjira imbere mu ruhu urugero zishobora kwongera uruhu collagen, gukuraho wrinkles, kuvura dark spots, izi products kandi zitanga results y’igihe kirekire nko kuba zakiza ibiheri, iminkanyari, kwangirika ku ruhu guterwa n’izuba, free radicals… aho zitandukaniye na normal cosmetics nuko cosmetics zo zikora hejuru ku ruhu (epidermis) kandi zo ntizihindura imiterere cg uko uruhu rukora ariko zishobora guhindura imisatsi, uruhu cg inzara kuba zasa neza ariko byigihe gito urugero makeup ishobora kugufasha guhisha dark spots, zishobora no kugufasha kuba uruhu rutuma vuba, cg ugasanga ni products zifasha guhumura neza…
Ese cosmeceuticals zikoreshwa gute?
products za cosmeceuticals ziba ari imiti na cosmetics kandi zemewe gukoreshwa mu buzima bwacu bwa buri munsi bitandukanye n’imiti yo urayikoresha indwara yakira ukayireka kuko iyo utayiretse ikugiraho ingaruka (drug resistance) mbese iyo miti umubiri urayimenyera ku buryo itongera kugira icyo ikumarira. cosmeceuticals ni actives ingredients urugero products nka cream cg lotion zirimo retinol, vitamin C, peptides, cleanser zirimo benzoyl peroxide, salicylic acids, hakabamo AHAs, BHAs, zinc oxides hamwe n’ibindi bisana uruhu rwangiritse. izo products zifashishwa mu kuvugurura uruhu, bigafasha mu kugabanya ibimenyetso by’ubusaza n’ibindi bibazo uruhu ruhura nabyo buri munsi. izi ingredients akenshi zemezwa naba researcher bikaba impamvu ituma zikomeza gukundwa no kwizerwa.
Vitamin C, urugero, ifasha cyane mu gutuma uruhu rwongera kugira ibara risukuye no kurinda uruhu kwangirika kubera free radicals hamwe n’imirasire y’izuba. Retinol nayo izwiho kuba ifasha mu kugabanya iminkanyari no kugabanya ibiheri byananiranye. Izi products ushobora kuzandikirwa na muganga cg undi muntu uzi uko zikora ariko nawe ubwawe ubaye uzi uko zikoreshwa ku buryo zitakugiraho ingaruka wafata umwanzuro ukazigura wowe ku giti cyawe udakeneye uruhushya rwundi muntu uzi uko zikora.
Impamvu nyamukuru zituma dukoresha cosmeceuticals
- Kuvura no gutunganya uruhu: Ntabwo ari amavuta asanzwe y’ubwiza, ahubwo yongeraho ubushobozi bwo kuvura ibibazo uruhu rufite, nka acne, hyperpigmentation, cyangwa iminkanyari.
- Gukoresha ibikomoka ku bimera: inyinshi muri izi ingredients ziba ziri advanced plant based mbese zikoresha ibikomoka ku biti bishobora gukiza uruhu mu buryo bworoshye kandi karemano.
- kurinda uruhu gusaza vuba: Cosmeceuticals zifasha mu kugabanya ibimenyetso by’ubusaza, harimo iminkanyari, kunanuka kw’uruhu, finelines impande z’amaso…
- Kongera ubwiza bw’uruhu: cosmeceuticals zifasha uruhu guhora rwisubiranya rukora cells zisimbura izidafite ubuzima, zitanga hydration, zoroshya uruhu, kandi zigafasha mu kugabanya amabara.
Inama ku bashaka gukoresha cosmeceuticals
- Ni ingenzi gukoresha izi products mu buryo bukwiye niba utazi uko zikoreshwa banza ugishe inama inzobere mu buvuzi bw’uruhu (dermatologist) kugirango utaza kwangiza uruhu.
- Gushishoza mu guhitamo ibikoresho byujuje ubuziranenge kuko hano hanze pirates ni nyinshi kandi zishobora kutagira icyo zikumarira cg zishobora kugusigira ibibazo byuruhu.
Muri make, cosmeceuticals ni urundi rwego muri products z’ubwiza zaje gukemura ibibazo byinshi by’uruhu kandi ukabona results y’igihe kirekire. cosmeceuticals zose ni medical grade ariko ntabwo products zose zanditseho medical grade ari cosmeceuticals kuko nawe ubishaka wabyuka mu gitondo products zawe ukandikaho ko ziri medical grade. Gukoresha cosmeceuticals ntabwo biba ari ukongera gusa ubwiza bwo hanze, ahubwo binabera uruhu umuti, bigatuma rubaho neza kandi rwakira neza impinduka z’ibihe (seasons).