akamaro ka skin cycling ku ruhu rwawe
skin cycling ni uburyo bwo kugezura uruhu rwawe uburyo rwitwara iyo ukoresheje exfoliation cg retinoids, ni uburyo buri gutredinga kandi twavuze ko trends yose izajya ivuka tuzajya tuyivugaho urebe niba ari nziza cg ari mbi ku ruhu rwawe. Skin cycling ni uburyo bwiza niba ushaka kwita ku ruhu rwawe kandi utarurushya. Muri iyi blog turareba icyo skin cycling bivuga n’akamaro ifitiye uruhu rwawe.
skin cycling Bivuze Iki?
Skin cycling ni uburyo bwo gukoresha retinol na exfoliation ugenda unyuzamo ureka uruhu rukaruhuka kandi ukabikora mu minsi itandukanye, bifasha uruhu kwisana, kandi bikaba n’impamvu ituma za active zawe zikora neza ukabona umusaruro. Aho gukoresha products nta gahunda ufata umunsi ukawuharira gukuraho uturemangingo twapfuye, undi gukoresha retinoids, indi minsi nise iya pause ugakoresha ibyongera ububobere/hydration, ugenda ubikurikiranya witonze.
ikorwa ite?
Gahunda ya skin cycling ikorwa mu minsi 4:
- Ijoro rya 1: Ijoro ryo Gukuraho Uturemangingo Twapfuye
Ijoro rya mbere rigamije gukuraho uturemangingo twapfuye (exfoliation), hano ukoresha glycolic acid cg salicylic acid bizagufasha gukuraho dead skin cells no gufungura pores zikavamo imyanda. ibi bizanagufasha no mu gutuma izindi products ukoresha zinjira neza mu ruhu. - Ijoro rya 2 na 4: Amajoro yo guturisha Uruhu (soothing & recovery)
ijoro rya 1 iyo rirangiye irindi joro rikurikiyeho ufata pause ugaha uruhu agahenge rugakira kuko urumva hari ikintu wakuyeho mbese wakuyeho dead skin cells uruhu rumeze nkaho rwambaye ubusa, rero wishaka guhita uhatiriza ukoresha actives ahubwo koresha products zongera ububoberere (hydration) cg ukoreshe products zi soothinga bizatuma uruhu rutuza kandi rwisane byoroshye. nijoro rya 3 iyo rirangiye irikurikiraho nabwo ufata pause ntukoreshe actives. - Ijoro rya 3: Ijoro ryo Gukoresha Retinoids
Ijoro rya gatatu ni ugukoresha retinoids. Retinoids zizwiho kurwanya gusaza vuba kw’uruhu, kuko zifasha mwikorwa rya collagen no kwihutisha ikorwa ry’uturemangingo dushya (new skin cells). Iyi step ifasha gukuraho imirongo yoroheje, kuzamura itoto, no kunoza ubuziranenge bw’uruhu.
Ibyiza byo gukoresha ubu buryo bwa skin cycling
- Birinda kwangiza uruhu : skin cycling irinda ko wakoresha products ziremerera uruhu kuburyo uruhu rwangirika, ndabizi hari abakoresha glycolic na salicylic acids buri munsi kuko handitseho ko ntacyo bitwaye ariko nkubwize ukuri niba ari uruhu rwo mu maso ingaruka uzazibona vuba cyane, reka kwiyangiza wenda mu kwaha sinkubujije ariko uruhu rwo mu maso urutwaza gake iyo utazi kwihangana uhorana ibibazo mu maso.
- Biguha uruhu rwiza: ibaze nawe uruhu rukurwaho uturemangingo twapfuye, umunsi ukurikiyeho bakaruha ibyongera ububobere, undi ukurikiyeho bakaruha ibirurinda gusaza gutyo gutyo, ntabwo urwo ruhu rwabura ubwiza kuko ruroroha, rugasa hose, rukavaho imirongo, amabara n’ibindi bibazo by’uruhu.
- Birinda uruhu kuba sensitive: Kugira amajoro yo gutuma uruhu ruhumeka neza, rugatuza rukisana bituma uruhu rugira umwanya wo kwiyuburura, bigabanya ibyago byo gusaduka cyangwa kugira ububabare, bikanakurinda no kuba watwikwa n’izuba byoroshye.
- Byongera products gukora Neza: Gukoresha gahunda iri ku murongo binatuma buri products ibona umwanya wo gukora then ukabona ingaruka nziza ku ruhu rwawe.
Uburyo Watangira skin cycling
Niba uri mushya mu gukoresha ubu buryo, tangira buhoro. Tangirira ku minsi ine urebe uburyo uruhu rwawe rwakira products. Nubona uruhu rutabyakira neza hagati ya exfoliation na retinol, nyuzamo amajoro abiri ya pause, ubundi uzashake nizindi ingredients zigukorera ukoresha muri iyo minsi ya pause.
skin cycling ni uburyo bwiza ushobora no ku bukoresha kuzindi active ingredients izari zo zose ukoresha nijoro urugero niba ukoresha growth factors, rasveratol, co-enzymes… niba uri umuntu ugira products nyinshi ndumva narabahaye skincare and selfcare journal wayifashisha urecordinga neza products ukoresha, igihe waziguriye ukabyandikaho n’igihe zizarangirira nabyo ukabyandika kandi ukamenya icyo ukoresha uyu munsi n’icyo uzakoresha ejo. wibuke gusiga e-mail yawe kugira ngo izi blog post ujye uzibona kuri e-mails yawe buri uko dupostinze.
Thanks