Azelaic acid nimwe muri acid itari muri category ya AHA & BHA, acids ziri muri iyi category harimo:
salicylic acid iyi ifasha abantu bakunda kurwara ibiheri.
glycolic acid ikuraho amabara (hyperpigmentation), hamwe ninkovu.
Lactic acid gukuraho dead skin cells, ku brighteninga, no kwita ku mirongo iri kuruhu fine line, smile lines, wrinkles…
Mandelic acid ikora exfoliation, ni antiaging, ifasha abarwaye ibiheri, ikaba ari na nziza kuri sensitive skin.
Ibyo byose tuvuze biri muri category ya AHA na BHA byose ubisanga muri azelaic acid kd nta irritation ibaye kuruhu rwawe🥰
Akamaro ka azelaic acid
1. Ikiza ibiheri byatewe na bacteri cg fungus, igabanya amavuta kuruhu, ikanakora exfoliation.
2. Ikiza inkovu, hyperpigmentation, melasma…
3. Ikiza rosacea, redness…
4. Ni nziza kuri sensitive skin noneho ikaba iri na safe kubantu batwite.
Wajyaga uyikoresha utazineza akamaro kayo nizereko ubu ugiye kuyikunda. Ikoreshwa kabiri ku munsi ikaba ibyiza ari ugukoresha percentage iri hagati ya 10% – 20%