Morning skincare routine impamvu yayo ni ukurinda uruhu (protection), routine ya mu gitondo ifasha uruhu kururinda ibidukikije ivumbi, izuba, nutundi tunyabuzima utabonesha amaso. Akenshi products dukoresha mu gitondo ziba ari antioxidant mbese zirinda uruhu free radicals nka vitamin c serum.
Routine ya nijoro, nijoro nibwo uruhu rwacu rwirema, nibwo cells nshya zikorwa. Biba byiza iyo cells nshya zitangiye kwikora zigasanga uruhu rwawe rutarayeho ama makeup, sunscreen naya mavumbi wirirwanye ku manywa; iyo rutangiye kwikora rugasanga ufite zino nzitizi kuruhu akenshi uba uhombye kuko ntabwo rwikora uko bikwiye. Niyo mpamvu akenshi active ingredients zikoreshwa nijoro, niba ukora double cleansing nijoro ukaba ufite acids zawe nziza cg retinol nibindi ukaba imisego cg amashuka yawe uyahindura uko bikwiye ntabwo wabura kugira skin nziza.
Inama nakugira niyi mu gitondo ita kuri products zongera hydration,antioxidant na protection (izuba) noneho nijoro igihe uruhu ruraba rutangiye kwirema bushya koresha ingredients nziza ziri active kd uryame ibitotsi bimwe byiza🥰
Nubyuka nanone koresha ibirinda uruhu ushaka wakoresha vitamin c serum na sunscreen, sunscreen ibaye irimo na ingredients zikora hydration byaba ari byiza ( Mbisubiyemo nta sunscreen tuzakomeza kurya amafrw yawe kd ntakintu turi kugufasha)
Njye iyo umbajije ngo niki gikuraho amabara y’umukara kuruhu (hyperpigmentation) nkubwira sunscreen impamvu nuko niyo wakoresha za niacinamide, alpha arbutin, azelaic acid, glycolic acid, vitamin c serum… Ark nta sunscreen iyo uhuye nizuba nubundi uruhu rurongera rugakora melanin nshya ziza guhangana nimirasire y’izuba. Muri make ku manywa rinda uruhu rwawe, nijoro koresha ingredients ziri active kd uryame usinzire.