Ushobora kuba ubona skincare products ziri hano hanze
ukabura iyo ufata niyo ureka, muri ino post turagaruka ku kuntu wamenya ibigize
amavuta yawe, turavuga kuri ingredients zikunzwe cyane uburyo zikora nka
hyaluronic acids, vitamin c na retinol ubundi wihitiremo niba uzazongera muri
routine yawe.
Menya ingredients zanditse ku mavuta ukoresha
Ni ingenzi cyane kumenya bimwe mu byanditse kuri ingredients
zawe hari posts ibijyanye na ingredients twabivuzemo ariko reka tubigarukeho mu ncamake. Ubundi ibyanditse
ku mavuta yawe uko bikurikirana ni nako biba birutanwa niba ingredients
itangizwa na aqua ubwo amazi niyo aba agize produts zawe ku kigero kinini, niba
hakurikiraho alcohol ubwo nayo niyo ihita ikurikiraho mu bwinshi, ingredients 5
za mbere nizo ziba ari nkinshi mu bigize products jya uzisoma uzimenye neza,
eshanu zanyuma nazo ziba ari nke cyane nka 0.5% cg 1% yibigize products yawe.
Tips zagufasha gusoma ibyanditse kuri products ukoresha
-Ita kuri actives zigize products yawe zagenewe gukuraho
ikibazo runaka ufite.
-ita kuri ingredients 5 za mbere urugero niba alcohol iri
muri 5 za mbere ukaba ufite dry skin ushobora kwisanga uruhu rwawe ruri kwuma cyane.
-ita kuri ingredients zihera nizo zibamo fragrance, nizindi
chemicals zidakorana nuruhu rwawe niba ufite sensitive skin.
-niba ufite sensitive skin, itondere products ifite ingredients
list ndende kuko niho uzasanga zimwe muri chemicals, fragrance,preservatives
zitera uruhu rwawe irritation.
-ita ku magambo yandi yanditse imbere kuri products nka
non-comedogenic biba bivuze ko ntabintu birimo byazibya utwengeruhu/pores,
izanditseho oil free nazo ziba zigizwe n’amazi nizindi ingredients zitazibya
uruhu, na hypoallergenic biba bivuze ko amahirwe yo kukuzanira allergy ari nke
ziba nziza kuri sensitive skin no ku ruhu rw’abana.
Akamaro ka active ingredients
Active ingredients zishirwa mu mavuta kugira ngo zikemure
ikibazo runaka urugero nko gukiza ibiheri, hyperpigmentation, iminkanyari, uruhu
rwumye cyane nibindi. Reka turebe zimwe muri active zikunzwe, akamaro kazo na
bimwe mu bibazo zishobora gutera uruhu rwawe.
1.
Hyaluronic acids
HA ni imwe mu bintu biri natural biba mu ruhu rwacu gusa uko
dukura niko igenda igabanuka, akamaro kayo kanini ni ugutuma uruhu ruhora
rutoshye rufite moisture ihagije. HA ni humectants ifite ubushobozi bwo gukura
umwuka mu bidukikije ikabizana mu ruhu rwacu.
Akamaro ka HA
-itanga hydration bigatuma uruhu ruhora rutoshye kandi
rugaragara ko rugifite itoto mbese rudakuze.
-HA igabanya iminkanyari nindi mirongo yose iri ku ruhu kuko
ifasha mu gutuma uruhu ruba smooth mbese ifasha mu gutuma uruhu runyerera.
-ifasha mu ku repairing skin barrier. Skin barrier ni uru
ruhu rwo hejuru, uru turebesha amaso, uru ruhu rwo hejuru ni rwo ruturinda
imyanda yose iba mu bidukikije iyo warwangije kubera gukoresha products mbi
biba byoroshye cyane kuba ama bacteri, microbe, amavumbi yajya aza ku ruhu
rwawe ugasanga urwaye izindi ndwara z’uruhu.
Side effects za HA
-mu gihe cy’ubushyuhe ishobora kutagira icyo igufasha kuko ishobora
kwohereza moisture imbere cyane mu ruhu igihe ibona ukeneye hydration nyinshi. Uburyo
bwiza wakoresha mu gihe cy’ubushyuhe ni ugukoresha humectant na occlusive ugasealinga
ya hydration HA iba yaguhaye.
Occlusives urugero ni face oils cg ama butter. Wisiga HA yawe
ukarenzaho ibindi ukoresha ugasoreza kuri face oils.
-muzindi side effects nuko HA kuri bamwe nikorana na skin
zabo hari abo itera allergy.
2.
Retinol
Retinol ni vitamin A izwi mu kwongera ikorwa rya cells nshya
zigize uruhu rwacu no kwongera uruhu collagen. Ibi bifasha mu gutuma uruhu ruba
rushya ikanakuraho ibimenyetso byo gusaza kw’uruhu.
Akamaro ka retinol
Mbere na mbere mbanze nkusabe niba ufite imyaka 30+ ndagusaba
niba udakoresha retinol ihangane uyongere muri budget yawe y’ukwezi gutaha. Ushobora
no kuba utarageza iyo myaka ariko ukaba ufite imirongo ku gahanga, ku mazuru no
ku munwa ibyo ni ibimenyetso by’uko ukeneye retinol.
-retinol ni antiaging ifasha gukuraho imirongo iri ku ruhu,
retinol iyo umaze kuyimenyera iguha glass skin itikoraho. Niba mujya mubona
video mukabona umuntu afite skin irambuye neza imurika, retinol na dermaplaning
niryo banga bakoresha. Uburyo wagira glass skin nzabigarukaho.
– retinol ifasha gukuraho bya biheri byananiranye kuko ifasha
mu gukuraho dead skin cells zizibya utwengeruhu. Nujya kwivuza ibiheri
bakakwadikira tretinoin ntibizagutungure ngo wumve bakwandikiye ibikuraho
wrinkles kandi urwaye ibiheri.
-retinol ifasha mu gutuma uruhu rusa hose kuko ikuraho
ibimenyetso byo gukura. Iyo turi gukura usanga uruhu ruta ibara, ugasanga
agahanga gasa ukwako, amatama ukwayo, mbese ukabona ntanjyana nanjye iyo ntwite
cg ndi kwonsa uruhu rurirabura cyane kubera hormonal imbalance ariko iyo nshoje
kwonsa nkatangira gukoresha retinol igikara cyanjye gihita kiba chocolate. Nubona
video zanjye ukabona nsa igikara cyinshi ahandi ndi kuba chocolate, ubwo
uzamenyeko retinol iri mu kazi kose, retinol yongera confidence.
Side effects za retinol
-retinol iyo ukiyitagira uruhu rutarayimenyere ikuzanira
irritation, uruhu rimwe rukuma, rukakurya, rugatukura,rugashishuka, mbese
retinol iyo ukiyitangira ni isereri pe!
– retinol yongera ibyago byo gutwikwa n’izuba, niba
udakoresha sunscreen nziza rekana na retinol naho ubundi ushobora kwisanga
ufite ikibara mu maso.
– amategeko menshi, niba utarasoma ibijyanye na retinol fata
akanya kawe usome unyuze kuri iyo link ibyo wamenya kuri retinol, retinol ifite amategeko menshi harimo
kuyitangira gake gake rimwe cg kabiri mu cyumweru ukazagenda wongera uko uruhu
ruyimenyera, umugore utwite cg wonsa ntayemerewe ishobora gutuma ubyara umwana
ufite ubumuga cg inda ikanavamo.
3.
Vitamin c
Vitamin c (ascorbic acid) iyi ni antioxidants irinda uruhu
rwawe ingaruka za free radicals,…yongera collagen, ikagabanya ikorwa rya
melanin bikaba impamvu zo ku brighteninga uruhu. Njye ku giti cyanjye iyi iyo
ingredients ntashobora kubaho ntafite. Vitamin c serum na sunscreen bikorana
neza mu ku kurinda ingaruka zizuba.
Akamaro ka vitamin c
– vitamin c ira brightening ikanafasha mu kugabanya amabara
mu maso/ hyperpigmentation.
-vit c ni antiaging kuko ifasha mu kwongera ikorwa rya
collagen kuko uko dukura ni nako collagen igenda igabanuka, vit c yongera uruhu
ubwiza ituma uruhu rwegerana ikanongera elasticity.
-irinda uruhu imyanda iri mu bidukikije amavumbi, nizindi
microbe tutarebesha amaso, ifasha kandi mu kugabanya ingaruka z’izuba.
Side effects za vit c
-vitamin c ntabwo ikorana na skin zose hari abantu zitera
allergy, n’ibiheri niba zarakwanze rwose si ngombwa gukomeza kuyikoresha si iya
bose ahubwo wayisimbuza vitamin B3 (niacinamide)
– vit c itakaza umwimerere wayo buruko yinjiyemo umwuka,
niba ufite ubushobozi jya ukoresha zimwe ziri mu macupa adapfundurwa ahubwo
ukanda ukisiga. Ikindi koresha iri mwicupa ry’ijimye mbese ritajya rihura
nurumuri izi mukoresha ziri muducupa turi transparent ntabwo nzanze ariko
ntabwo ari kuriya bapackinga vitamin c serum. Vitamin c ibikwa ahantu humutse,
hijimye kandi hatagera izuba reka kubika vitamin c kw’idirishya.
Ni gute wongera products nshya muzindi ukoresha
Kwongera products nshya mu zindi bisaba ubwitonzi kugira ngo
ni hagira impinduka ziba ku ruhu rwawe umenya aho uhera.
Mbere yo gukoresha products nshya kora ibi bikurikira:
-patch testing: fata
products nke usige inyuma y’ugutwi cg ku kuboko niba ari izo ku muburi ubikore
iminsi 2 urebe niba hari ingaruka iyo products igusigira.
-tangira gake gake: products nka vit c, retinol jya utangira
uyikoresha gake mu cyumweru ugende wongera buruko uruhu rwawe rumaze kuyimenyera.
-itegereze neza uburyo uruhu rwawe rwakira products
ukoresha, nubona zitari kukugwa neza jya ugabanya inshuro uzikoresha mu
cyumweru, kandi uvugishe umu specialist mu menya impamvu, hari nubwo products
yakwanga kubera ko ufite hormonal imbalance cyangwa uburyo ukoresha mu kuboneza
urubyaro bumaze kuba expired, wabuhindura products zikongera zigakora neza kuko
na hormonal imbalance ufite.
Zimwe muri myths abantu bakunze kugira mu bijyanye na ingredients
Hano hanze hari ibyo twagize ihame kandi bitari ukuri
ingero:
Products ziri natural ni nziza kurenza iziri chemical
Ubundi buri kintu kiriho yose ni chemical, natwe ubwacu mu
mubiri wacu habamo chemicals, mu mubiri wacu habamo glutathione ikaba ari antioxidants
iturinda uburwayi, habamo hyaluronic acids, habamo peptides,…turmeric ibamo
chemical, amazi abamo chemical, intebe twicaraho ni chemical ubuzima bwacu
nabwo ndabukemanga hhh.
Products zihenze cyane nizo ziri effective
Nanjye ubabwira ibi sinakoresha sunscreen itari hejuru ya
20k ariko ntibivuze ko iziri munsi yayo zidakora zirakora pe! Skincare ingredients
zimwe ziba zihagazeho ariko nanone products ishobora kuba affordable ariko
ikora ibyo ivuga ko ikora. Skincare ntiyarikwiye guhenda, aho kwita ku kugura
products zihenze ahubwo warukwiye kwita kuri brand name, ese iyo brand irizewe?
Nicyo kingenzi.
Products ngo iri dermatologist test
Ntabwo bivuze ko aba dermatologist bose bo kwisi bicaye
bakayemeza ko ari products nziza, dermatologist tested ni uburyo bwo kwamamaza
cg gukina na phychology y’umukiriya ni kimwe na medical grade, cruelty free,
plants based, organic, chemical free… byose ni marketing terms ano mayeri
niwiga gukora skincare products uzayamenya birushijeho.
Sunscreen ngo ntikoreshwa igihe imvura iri kugwa
Izuba rishobora kuguma mu bicu ariko imirasire yayo ikaba
yatugeraho kandi ikadutera ibibazo. Iyo habona ari ku manywa koresha sunscreen
bizakurida UVA itera uruhu gusaza, binakurinde UVB itera uruhu ubushye. Sibyo gusa
uzaba unirinda cancer y’uruhu.
Kumenya bimwe mu bijyanye na skincare ingredients
bizagufasha gukunda skincare routine yawe binatume ukora ibintu uzi neza
bigufitiye umumaro. Ntiwibagirwe kuduha comments utubwire uburyo ukunzemo ino
posts, comments yawe ivuze byinshi kuri twe, muragahorane sunscreen.
Turagahorane suncreen❤️😎
Tnx for information
Ndabikunze harimo inyigisho cyane