Aho isi igeze usanga twita ku bandi, twita ku kazi ariko
ugasanga twe twariyibagiwe bikaba byavamo no kugira ibibazo mu mitekerereze. Muri
iyi post naguhitiyemo ibintu 10 wakora ukiyitaho, utibagiwe nabawe bigatuma
ugira ubuzima buri kuri gahunda yewe n’imitekerereze yawe ikajya ku rundi
rwego.
1.
Kugira ibyo ukora bihoraho mu gitondo no ku
mugoroba.
Tangira umunsi wawe usenga, uragiza Imana umunsi wawe,
nurangiza inanure ushobora no gukora seat ups 10, nywa amazi ubundi ufate
breakfast yawe. Ku mugoroba, ushobora gushiraho gahunda yo gusoma bivuga ku
bintu ukunda cg ku byo ukora urugero wasoma igitabo kivuga kuri business, self
care cg ugasoma ikijyanye akazi ukora nka skincare… ubundi ukarabe, wandike
ibyiza byakubayeho uyu munsi, unaganire nabawe. Gabanya umwanya umara kuri
telephone uvuye mu kazi.
2. Meditation
Meditation ni uburyo bwiza bwo kugabanya stress no gushira intekerezo
ku murongo. Fata akanya humiriza, humeka gake unatekereze kuri wowe, uri nde? Kuki
wowe? Mission yawe ni iyihe muri iyisi? Kuki gahunda wihaye utayigeraho? Kubera
iki utiha intego? Niba umaze kuzigeraho hakurikiyeho iki? Kwitekerezaho bizaguha
umwanya wo gushira ibintu ku murongo, bizagufasha gutuma ibintu bigenda mu
buryo bwawe. Mbere yo gutangira business, jya wicara uhumirize utekereze steps
zose uzacamo mbese business yawe uyishushanye neza mu ntekerezo zawe kandi uko
wayishushanyije ari nako uyitwara ureke kwirukanswa no kubona aho abanda bageze
wumve ushatse kuba nka bo, gushaka kuba nkabo bizakwangiza mentally bizatuma
uba umuntu utishimye, bizakugira umuntu uhorana umujinya, ishyari kandi igihe
ufite uno mwanda wose mu mutima wawe ntabwo imiryango ikuzanira imigisha
izigera ifunguka. Itekerezeho!
3. Ikorere aka massage
Kora massage yo mu maso, cg mu misatsi (scalp) n’ibirenge
hari udukoresho twa bugenewe wakoresha. Ushobora no gukoresha za essential oils
ukora massage gusa bisaba kuba ufite ubumenyi mubijyanye na aromatherapy kuko
essential oils zigira amategeko, essential oils byonyine kuzihumeka bituma
wumva uguwe neza, bikana calm intekerezo zawe, niba ntazo ugira ukoresha muri
humidifier uzagure zino candles zihumura.
4. Imenyereze kwandika/journaling
Kwandika bimwe mu bitekerezo byawe, uko wiyumva, inzozi
zawe, uko umerewe bizagufasha kwimenya yewe binagufashe gutera imbere nukunda
gushira mu bikorwa bya bindi uba wanditse. Ikindi kwandika nuburyo bwiza bwo
gukora manifestation y’ibintu ushaka mu buzima bwawe, nibindi ushaka ko
bikuvira mu buzima.
5. Imyitozo ngorora mubiri
Gukora sport ni uburyo bwiza buzafasha umubiri wawe gukora
endorphins umusemburo utuma uhora uri umuntu ufite mood nziza, uhorana akanyamuneza,
bizanafasha no gutuma uhorana intekerezo nzima zizakugeza kw’iterambere ryawe. Fata
akanya ugende namaguru cg ushake GYM ujye utaha ubanze ukore twa exercise,
ushobora no kuzenguruka inzu yawe inshuro icumi, ushobora no gukina nabana
umukino wo kwiruka. Just shaka umwanya reka kuba mama uhorana ubunebwe.
6. Kurya neza
Mu byo turya habamo n’imigisha ituruka ku Muremyi wacu,
igihe urya jya wibuka kubanza gushimira kuko Imana ivuga ko nimushimira
izabongera. Ameza yawe jya uyagira ahantu heza ho kurira kuburyo na Malaika ya
kwifuza kwicara akareba uburyo abantu b’Imana bishimiye amafunguro bagenewe. Gura
amasahani meza, burya kurira heza harimo ibanga niba ntawundi wabikubwiye
uzashake amakuru, tegura ameza yawe neza kandi uhitemo ibyo kurya byiza, I insist
tegura neza, gira ibyombo byiza, amasorori meza, ururabo ku meza, reka imigisha
yiyongere muri bike Imana iba yaguhaye. Reka gutereka amasafuriya ku meza kandi
urye ibyo kurya binezeza uwa kuremye. Reka kwanduza umubiri wawe, reka kwitera
uburwayi!
7. Ryama
Ryama amasaha ahagije niba ari amasaha 8 ni umunani, niba uryama
saa ine ni saa ine ntabwo uyu munsi uryama saa ine ejo n’igice, ejo bundi saa
tanu. Hitamo isaha ihoraho kandi uyikurikize, mbere yo kuryama jya ushaka inyigisho
ubanza kwumva, cg gusoma cg kumva indirimbo nzima, I repeat nzima (naringiye
kubaha ingero yizo mudakwiye kwumva nibukako kwaba ari ukuvogera ibihangano by’abandi,
mutoze nabana kumva ibintu bizima). Aho uryama habe hameze neza, hatuje haguha
akayaga bizagufasha kuryama ukaruhuka neza.
8. Ita ku bantu biwawe
Urukundo utwereka twebwe dukorana nawe, ruhe nabo kub’iwawe
mu rugo, fata neza abantu bawe, ganira nabo, murebane agafilm, mutere urwenya
museke, hamagara kuri telephone ba bantu mudaherukana, abakozi bo mu rugo nabo
iga kubaganiriza neza, urukundo wereka abanda nawe rurakugarukira. Kugira abantu
b’inshuti bizagufasha kutiyumva nkaho uri wenyine.
9. Kora cya kintu ukunda
Urugero niba ukunda indabo, zivomerere, soroma nkeya uraza
gusimbuza izo warumaze iminsi utaka munzu. Niba ukunda gushushanya, fata amarangi
ushushanye, niba ukunda gucuranga bikore, niba ukunda guteka teka. Gukora bimwe
mu byo ukunda biraruhura. Njye nkunda kwandika niyi blog post impamvu irimo
amakuru menshi meza nuko nayanditse mu mwanya numvaga ntakintu mfite cyo gukora
mpita mfata laptop ndandika.
10. Shiraho imipaka ntarengwa
Mu rugendo rwo kwikuta niwowe ugomba kwiha urukundo kurenza
uko uruha abanda, ni udashiraho imipaka uzisanga uri gukoreshwa nabandi ibintu
uzi neza ko umutima wawe utifuzaga ko wakora, ugasigara wiblaminga ngo kuki
nakoze ibi iyo muhakanira. Shiraho imipaka ntarengwa, niba udakunda ibintu ibi
nibi wibikora, niba inshuti ikugurije amafrw ukaba wenda haricyo wifuzaga
kuyakoresha mubwire ko ntayo ufite. Niba uvuze ati njye sinakora iki kintu
wigikora kabone nubwo wagisabwa n’umupartner wawe urugero agusabye imibonano y’inyuma
aranakubwiye ngo ntitutabikora turatandukana guma ku cyemezo cyawe aho kugira ngo
ukore ikintu cyatuma ubuzima bwawe bwangirika burundu mwatandukana. (iyi ngingo
yo gushiraho imipaka nzayigarukaho)
Shiraho ibintu bihoraho uzajya ukora, genda ubikora gake
gake kugeza bibaye ubuzima bwawe bwa buri munsi. Mbwira muri comments uko
ubonye ino post umbwire niba wajya ubona contents nkizi rimwe na rwimwe,
comments yawe ivuze ikintu kinini kuri twe. Ndabakunda cyane!!!
Thank akantu ka massage iyo nagize umunsi muremure nkora ka massage munsi yibirenge bituma nsinzira neza na meditation kera numvaga ari izabantu baba kire ariko ninziza cyane iturisha umubiri nintekerezo
Thank u so much. Iyi blog yahindura ubuzima bw'umuntu. Mbonyeko Kwikunda it's a process ark ishoboka. Ngiye gutangira kbsa. Cyane cyane aka ko gushyiraho imipaka!!
Thank u so much nukuri, ibintu byose nibyo dukeneye ark rimwe narimwe ntitubimenya. Nyagasani ajye ahora aguha umugisha utagabanyije kubwo kudutekerezaho no kudushakira ibyadufasha
Y’a kweri 🥰🥰🥰🥰
Oooooo you’re the gift from Above
Nkunda gusoma cyane ,story zanditse mu kinyarwanda. Ndazumva zikanacengeramo neza.
Kwikunda byubahe
Warakoze kwikunda ukabona nuko natwe undukunda unduha ibintu nkibi by umumarow ibihe byose for free
Be blessed kabisa
thank you and be blessed too