Buri muntu wese guhera ku mwana kugera ku mukuru akwiye
kugira skincare routine ijyanye nubushobozi bwe, ni ingenzi cyane kuko
bigufasha kugira uruhu rwiza. Muri iyi post turarebera hamwe products wakoresha
nakamaro kazo, turebe uburyo wamenya uruhu rwawe, n’uburyo products wazikurikiranya.
Ni gute wamenya skin type yawe?
Ntacyo bimaze gukora skincare utazi uruhu rwawe, utazi icyo
uruhu rwawe rukeneye. Kumenya uruhu rwawe karaba mu maso umare iminota 30 utari
wisiga, urebe uburyo uruhu rumera:
1.
Nubona uruhu ruzanye amavuta ubwo uruhu rwawe ni
oil skin.
2.
Nubona rwumye cg wamwenyura ukumva rumeze
nkururi gusaduka ufite dry skin.
3.
Nubona nta mpinduka, nta mavuta rufite ntanubwo
rwumye ufite normal skin.
4.
Nubona ufite amavuta mu bice bimwe na bimwe
urugero kuzuru, agahanga… ark ahandi nta mavuta ufite ubwo ufite combination
skin.
5.
Niba ukunda kugira ibiheri ufite acne prone
skin, buri skin type twavuze ruguru ishobora no kuba acne prone skin ariko
normal skin ntibakunze kugira ibibazo by’uruhu.
6.
Sensitive skin iza cyagihe wisiga ukabona
amavuta ari kugutera rashes cg uruhu rugatukura cg rukakurya, nayo buri wese
yayigira hari sensitive skin ushobora kuba waravukanye hari na sensitise skin
uba wariteye bitewe n’ibyo ukoresha.
Nizere ko wamaze kumenya skin yawe ubu tugiye kureba
products wakoresha kuri oil skin ukoresha products ziri oil free urumva rero ko
ari ingenzi no kubafite sensitive skin nabo wirinda ibirimo ibihumuza
mudakorana, igihe cyose ukora skincare hera ku gukemura ikibazo uruhu rwawe
rufite ubone gukora skincare yo kurimbisha uruhu/glow skincare. Tuvuge niba
ufite acne prone hera ku gukuraho ibiheri ukoreshe za cleanser zirimo benzoyl
cg ukoreshe salicylic acids, niba ufite imirongo iminkanyari koresha retinol, niba uruhu rwumye cyane hyaluronic acids… nubona ibiheri wamaze kumenya kubi managinga ubone
gutangira gukoresha za products zo kuryoshya uruhu. Mbibutsa ko snail mucin atari
nziza kuri acne prone skin tuzabivugaho.
Akamaro ka skincare products ukoresha
1.
Cleanser cg amasabune ari soap free
Afasha uruhu kuvaho imyanda kandi uruhu rukagumana
umwimerere warwo, ntabwo zumisha uruhu, ziravura zimwe muri zo. Mu gihe andi
masabune atari izo twavuze ruguru yumisha uruhu atuma uruhu rwo hejuru
rwangirika bishobora no gutuma uruhu ruzana ibiheri kuko iyo zumishije uruhu,
uruhu ruhita rukora andi mavuta menshi bikaba impamvu yo kurwara ibiheri kuri
bamwe abanda ugasanga uruhu rwarapfubye.
2.
toner
Toner zakozwe ari uburyo bwo gukemura ibibazo amasabune
ataragenewe gukoreshwa mu maso yateraga uruhu harimo ko zatumaga uruhu ph yarwo
ihinduka bigatuma amavuta ukoresha ntakintu amarira uruhu kuko amavuta
yasangaga uruhu rufite rimwe acid nyinshi, ikindi gihe alkaline gutyo gutyo, toner
yaje ifasha ku balancinga skin ph nyuma hakorwa izindi nyinshi zifasha gukuraho
dead skin cells nindi myanda iri kuruhu tutabonesha amaso ariko atuma amavuta
ukoresha adakora akazi kayo. Igihe uhitamo toner, hitamo ugendeye ku kibazo
uruhu rwawe rufite g results runaka wifuza niba ushaka hydration koresha irimo hyaluronic
acids cg ceramides mbese koresha hydrating toner niba ushaka ku brightening
zirahari zibrightenig, iza ma antioxidants, treatments …
3.
serum
serums icyo zimaze ni ugukemura ikibazo runaka, urugero
ufite ibiheri, hyperpigmentation, very dry skin, melasma, sunburn… serums nicyo
kintu wakwibandaho cyagufasha gukuraho icyo kibazo zirimo amoko menshi cyane
gusa niba ugitangira skincare vitamin c serum cg niaciamide waziheraho ukareba
ibyo byiza byama serum.
4.
moisturiser
moisturizer zirimo amako menshi akaba ari ingenzi cyane
kuyihitamo ugendeye kuri skin type, zirimo amagel, butter, lotion, cream,ointments…
niba ufite combination skin koresha iziri mat cg mattifying cg ukoreshe
izanditseho ko ari for all skin type, wana koresha iza oil skin aho ukunze
kugira oil skin ahandi ugakoresha iza dry or normal skin bitewe na combination
skin ufite.
5.
sunscreen
sunscreen ni ingenzi cyane niyo wakoresha amavuta ahenze
cyane ariko udafite sunscreen iri broad-spectrum irinda imirasire yombi (uva na
uvb) ntacyo waba uri gukora. Sunscreen ubaye nanu bushobozi wareka ibyo byose
twavuze ruguru ugashaka sunscreen nziza hamwe n’isabune akaba aribyo byonyine
ukoresha. Ikurinda ingaruka zimirasire y’izuba harimo cancer y’uruhu, kwotswa n’izuba,
uruhu kuzana amabara, gupfuba , kuma, gusaza vuba, cg ugasanga uruhu rutakaje
ubwiza rwahoranye.
Ni gute bakurikiranya skincare products twavuze ruguru?
Uko uzi kurikiranya nibyo bituma zikora neza akenshi tureba
texture zifite, duhera kuzimeze nk’amazi, tugasoreza kuzimeze nk’amavuta y’ubuto
kuko yo atinjira mu ruhu, mu gihe ibindi ubibrendinga urumva rero wisigiye
hejuru y’amavuta ameze nk’ubuto ama oil ntabwo serum zakwinjira mu ruhu.
Notes: ku manywa sunscreen niyo isoreza izindi
skincare products zose ukoresha. Iyo skincare irangiye wakurikizaho kurimba/ makeup.
Uku niko skincare routine ikurikirana:
1. Cleanser
2. toner
3. serum
4. eye cream
5. moisturiser
6. sunscreen
Amwe mu makosa ukwiye kwirinda
1.
over exfoliation
kwikuba cyane mu maso cg gukuraho dead skin cells ugakabya
bishobora kwica uruhu rwawe rwo hejuru bikaba impamvu ituma uhorana ibibazo
kuruhu birimo uruhu kwotswa byoroshe nizuba, harimo uruhu gutukura, harimo ku
kurya, kuzana ise…kora exfoliation byibura 2-3 mu cyumweru.
2.
Kwibagirwa sunscreen
Iri ni ikosa rikomeye cyane, sunscreen niyo imvura yaba iri
kugwa ni ingenzi cyane. Niyo waba wirirwa mu nzu imirasire y’izuba inyura mw’idirishya
ikagusanga aho uri. Nabimwe mu bikoresho dukoresha harimo bimwe urumuri rwabyo
ruba ari imirasire y’izuba ni byiza gukoresha sunscreen mbere yo kwiyexposa
kuri ibyo bikoresho.
3.
Gukoresha products nyinshi cyane
Too much ntabwo ari sawa. Bishobora kugutera irritation ku
buryo no kumenya aho iri guturuka bikuyobera. Hera kubyo uruhu rwawe rukeneye
ubu, menya ibyigenzi waheraho uruhu rukeneye ako kanya ubone kuzahindura,
urugero ushobora gukoresha face wao warwaye ibiheri wamara gukira ukayireka
ariko ntusubire ikosa ryaguteye ibiheri.
4.
Kutagira routine
Kugira routine niyo waba udafite amafrw ni ingenzi cyane
niba utarabona copy yagufasha guplanninga routine yawe ijyanye a budget yawe
umbwire nguhe link ujye gufata skincare and selfcare journal yawe ni ubuntu,
sinzi impamvu waba utagafite.
5.
Kutita kuri expired date
Gute koko wakoresha products utazi igihe zizarangirira? Products
zarangiye zishobora kutagira icyo zigutwara ariko ziba ari uburozi ku ruhu,
niyo mpamvu muri skinare journal nagushiriyemo urupapuro uzajya wandikaho
expired date ya buri products uzajya ugura.
Ndakwifuriza kugira uruhu rwiza, nizere ko iyi post
itakurambiye wibuke kunsigira comments kuko ifite ikintu kinini imfasha, iyi
post ndende murayibona ute ko ngiye kujya nandika ibintu birebire? Muragahorane
sunscreen.
Wow
Thank you somuch nukuri🥰🙏
Nge ndahera kuri suncreen na facewao
Ruto ruto Nirwo rugendo
Thanks my Yakweli uti muragahorana sunscreen 😜😅😅😅 Ibyo wavuze nibyo bamwe twirirwa dusoma maze ntitugire nibyo duhindura 😭😭 nukwikosora
Bsr!!!Ese ntakuntu wadufasha ukazatuzanira eyes cream kuko hari bamwe tutarı tuzi kwita skin kuburyo hari byinshi watumye tumenya na serum nazo turazikeneye
Urakoze kubwo kutwigisha. Kuba ari ndende nta kibazo pe , kuko n’inyigisho zirimo zirakenewe zose. Du courage maman
Urakozee cyanee kubera wowe nanjye natangiye skin care routine ndagukurikirana cyanee inyigisho zawe ni ingenzi cyanee. Post kuba Ari ndende ntacyo bitwaye rwose
Thank you Yakweli, long post but very needed indeed. Ese uruhu rwawe rudafite ikibazo wakoresha iyihe tonner
Cyakoze ndagukunda pe. Inama zawe ni ingenzi cyane. Jyewe keretse ubimpaye ukambwira uti ujye uhera aha hanyuma usoreze aha. Urakoze.
Thank you Yakweri , Njyewe nigiye hano ibintu byinshi ,, mfite normal skin arko ntakintu nyikoraho ndashaka gutangira kuyitaho , ubwo nahera kuri sunscreen.. ibindi nzajyenda nkubaza
Wow!! Isomo riryoshye , numvaga ritarangira!! Nsanze mfite normal skin,nasabaga niba ntakugoye ko wazatubwira kuri poches ziza munsi yamaso!! Nge ndahera kuri face wao na sunscreen!! Thanks a lot yakweli.
Urakoze cyane, ahubwo uzongere product zawe na za serum
Murakoze
Turagukunda Cyanee aradufasha peee