Nyuma yo gutandukana n’umukunzi wawe, what’s next? Icyatumye
mutandukana ni inde cyaturutseho? Uwo cyaturutseho wese I know cyabasigiye
isomo kandi mwarize ubutaha ntikizasubira. Ubu ikintu cyangombwa gikurikiyeho
ni healing process ino proess uramutse uyitwayemo nabi wakwiyangiriza ubuzima.
Healing iri mu buryo bubiri inner and
outer mbese ukita kugukira imbere muri wowe ugashira intekerezo kuri gahunda no
gukira inyuma ukagaragara neza yaba mu buryo bw’ amafaranga cg uburyo ugaragara
si byiza ko wabura umukunzi bikaba impamvu yo gutuma business yawe ifunga cg
ugasanga bibaye impamvu zitumye ucupira kandi warahoze uri icyuki.
Ni gute wakwita kuri wowe w’imbere?
1.
Fata umwanya utekereze ibyakubayeho, rira,
rakara ariko wibuke ko ugomba kubaho kurira bizagufasha kumva uruhutse ariko
ntabwo kurira bigomba kugutwara igihe kirekire. Shaka icyo gukora ukunda
ihugireho niba ukunda gusoma soma, niba ukunda kwandika Andika. Shaka ibiganiro
bikubaka bijyanye na selfcare kuri youtube uzabibona, searchinga ibijyanye na
breakups ubyumve bizagenda bikwubaka. Soma ibitabo bijyanye na self care,
uburyo wakwiyongerera confidence, uburyo wakwi brandinga ukava ku rwego rumwe
uka undi muntu.
2.
Shaka inshuti cg umuvandimwe muganire uyibwire
ibyakubayeho inshuti zizagufasha kutihoma kuri wa muntu mwatandukanye,
zizakumvisha ko utagomba kwirirwa umwohereza message igihumbi cg kwirirwa
umuhampagara kandi byararangiye. Kandi guhorana nabantu bagukunda bizatuma
utagira agahinda kigihe kirekire.
3.
Andika byabintu byatumye mutandukana buri uko
umutima uguhatiye ku muhampagara jya ubisoma kuko iyo wumva ufite agahinda
ntabwo ubwonko bwibuka neza impamvu mwatandukanye, gusoma iyo lists bizagufasha
kuzirikana no kutamukumbura.
4.
Niba wumva wamaze gukira, ha amahirwe abanda
ariko witoragura ikibonetse cyose. Niba ubonye red flags mureke, wipfa gufata
ibibonetse wisanga uri gukundana n’umuntu utabikwiye, ibuka ko kuba wenyine
biruta kubana n’umuntu uzagutera stress ubuzima bwawe bwose.
5.
Imenye, wowe uri inde? Ukunda iki? Ni iki wanga?
Ni iki udakunda ko undi muntu yagukorera? Iki ni igihe cyiza cyo gutangira
kwisobanukirwa. Mbere yo kuba umukunzi, wari umukobwa wande? Wari mukuru wande?
Murumuna wande? Aunt wande? Wari mushiki wande? Wituma uwo muhungu wa kanaka cg
utanazi ngo nuwa nde agutesha umutwe. Abantu tugukunda turahari kandi uko
byagenda kwose tuzakomeza kugukunda.
Uburyo wa kwita kuri wowe w’inyuma
1.
Hindura uburyo wambaramo, ambara imyenda
igukwira, niba utarambaraga ipantalo yigerageze urebe, niba utarambaraga ikanzu
na heels bigerageze urebe ukuntu uberwa. Harya yakubwiye ko utaberwa aribeshya
tangira wiyiteho urebe ukuntu yakubeshye. Shyiraho izo make up niba barakubwiye
ko zitakubera barakubeshye, gura iyo wig nawe wambare, eh harya ntukunda
amafoto ifoto imwe iri professional muri studio zitikoraho ni 2k genda bagusige
makeup ujye studio wifotoze amafoto yawe 3 ubundi nawe upostinge di niyo waba utazi
kwifotoza zizaza zisa neza. Iki ni igihe cyawe gifatirane ugerageze ibintu
bishya unikunde.
2.
Iki ni igihe cyo gusa neza, ubaka umubiri niba
warutangiye kunanuka kubera breakup niba uri underweight ongeraho ibiro bitanu,
ongera nyash na hips hhh inywa smoothies zirimo umuneke na peanuts butter, kora
juice y’umwembe n’amata, fata iyo breakfast ntukwiye kutarya ngo nuko ufite
nuko ufite agahinda.
Niba ufite ibiro byinshi bigabanye, niba
byari byaranze kuvaho ubu ni igihe kiza cyo gutura umujinya imyitozo ngorora
mubiri, be consistent uzabishobora, irya imboga na proteins.
3.
Ikunde mbere y’uko ukunda undi muntu, Andika
bimwe mu byiza wifiteho ni amaguru meza, amasoso, imisatsi myiza, iminwa minini
cg mito, amatama. Wowe Andika ibintu wiyiziho iyo wikunda biroroha kubona undi
muntu ugukunda kuko iyo utikunda hari ubwo wirukana uwakagukunze utabizi kuko
uba ubona akubeshya cg ukabona bitavamo. Andika bimwe mu byiza wiyiziho uri
strong, ukunda abantu, urababarira, uri umukozi, uri loyal, humble, stubborn…
4.
Invest in your beauty, ita kuri skin, imisatsi,
inzara. Gira skincare routine kandi ube consistent, reka kwicara ku zuba
wisazisha urwo ruhu, glowinga, iga gukora makeup, reba tutorials, ita kuko
ugaragara kora iyo misatsi, shiraho styles zigezweho.
Ibi byose bikorere wowe, wibikora kuko ushaka kugarura wa
mukunzi wawe mwatandukanye. Ndabakunda!