Yes 20% ni skincare. Uzabona hari abantu badakora skincare ariko skin isa neza, ntibarwara ibiheri, nta eczema, ikindi skin yabo itinda gusaza… kimwe nabandi bafite ubumuga bw’uruhu, abafite sensitive skin, vitiligo nibindi. ibyo ni genetics niko baremwe biranagoye niba ibibazo by’uruhu ufite ari karemano.
Uyu munsi nshaka kukubwira procedures za facial na skincare wakora bikaguha skin nziza, kuko izi facial mbona babakorera muri Kigali zirasetsa. Ubutaha nujya gukoresha facial uzababwire bagukorere zimwe muri izi ni nyinshi ariko naguhitiyemo izo nzi neza zikora akazi.
1. Botox and fillers
Botox ni nziza niba ufite finelines, wrinkles cg indi mirongo yose iri ku ruhu itari gukurwaho vuba na retinol cg izindi antiaging products ukoresha.
Dermal fillers zo zifasha cya gihe ufite uruhu runanutse mbese rwiyongereye niba mwabonye neza video kuri story iyo uruhu rwawe ruri kurengaho bamera nkabarukurura/lifting cg bakongeramo hyaluronic acid or collagen ubundi rugasa nkurwegeranye.
2. Chemical peels
Chemical peels bakoresha glycolic acids iri ku rwego rwo hejuru izi dukoresha ziba zigarukira kuri 10% izo bakoresha bakora iyi facial iri hejuru cyane bayikoresha bumisha uruhu rwawe rwo hejuru bakarukuraho noneho ukazana urundi ruhu rushya. Niba uruhu rwawe rwarakunaniye rutavaho amabara y’umukara uzagende barukureho ubundi haze urundi rukeye.
3. Laser resurfacing
Laser resurfacing yo bakoresha akamashini kabugenewe kaba kavamo utuntu tw’ibishashi bakagenda batwika zimwe muri cells ziri kuruhu rwawe zidakenewe. Iyi ni nziza niba ufite amasununu, imisatsi imwe nimwe udakunda urugero nko kuba wagira ubwanwa uri umugore icyo gihe laser yagufasha.
4. Microdermabrasion
Iyi muri video itangira nayivuzeho ni nziza igufasha gukuraho dead skin cells no kuzibura pores.
5. Drip iv
Iyi ni nziza iba imeze nka serum baguheramo ama antioxidants, vitamins nizindi ntungamubiri umubiri wawe ukenera. Ikindi niba ugira appetite yakunaniye iyi drip iv izakugabanyiriza appetit utangire urye ibiryo bifitiye umubiri wawe akamaro byo nyine urumva ko ari nziza ku bantu dushaka kugabanya ibiro. Ikora detoxification (ikura imyanda mu mubiri) bigatuma ninyuma utangira kugaragara neza.
6. Microneedling
Iyi nigeze kuyivugaho ni inshinge bagutobagura mu maso hose mbese uruhu rukaza gukora collagen nshya cg uruhu rugakuraho inkovu zari zaranze kuvaho. Kanda kuri iyo link usome byinshi bijyanye nayo n’ingaruka zayo microneedling
7. Led light therapy
Utu ni utu mashini ntabwo duhenda nawe ushaka wakagura kaba karimo imirasire ariko ntabwo ari imirasire y’izuba, iyo mirasire cg urwo rumuri hari uruba rukuraho wrinkle, hari ituma uruhu ruglowinga, ituma ruba smooth…
8. Hydrafacial na oxygen facial
Hydrafacial yo ifasha guha uruhu glow bagukorera cleansing, exfoliation bagufasha kuzibura uruhu ari nako barufasha kugira hydration naho oxygen facial uruhu rwawe barukorera ibituma oxygen itembera neza mu maso aho bakwongera ama antioxidants, vitamins nibindi.
9. Dermaplaninng
Dermaplaning ni ukwogosha mu maso ukoresheje utwuma twabugenewe ni byiza cyane bituma amavuta yinjira neza kandi bikanafasha uruhu kuba smooth.
10. PRP (Platelet Rich Plasma)
Iyi ni facial bagukorera nyuma ya microneedling bigafasha kwihutisha uruhu gukira no gukora collagen nshya vuba.
Facial ni nyinshi iyi ni incamake mbakoreye nibikunda nzavuga imwe imwe mu buryo burambuye.
Utubwire aho twabikoresha ibyo